-
2 Abami 17:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nanone batwikaga abahungu babo n’abakobwa babo,+ bagakora ibikorwa by’ubupfumu+ n’ibikorwa byo kuraguza kandi bari bariyemeje* gukora ibyo Yehova yanga kugira ngo bamurakaze.
18 Ibyo byatumye Yehova arakarira Abisirayeli cyane arabanga.+ Yabirukanye muri icyo gihugu ntiyemera ko hagira n’umwe usigara, uretse abo mu muryango wa Yuda.
-
-
Yeremiya 7:30, 31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Yehova aravuga ati: ‘abantu bo mu Buyuda, bakoze ibyo nanga. Bashyize ibigirwamana byabo biteye iseseme mu nzu yitirirwa izina ryanjye kugira ngo bayihumanye.+ 31 Bubatse ahantu hirengeye i Tofeti mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,*+ kugira ngo bahatwikire abahungu babo n’abakobwa babo,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka kandi ntigeze ntekereza.’*+
-