Intangiriro 13:8, 9 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Hanyuma Aburamu abwira Loti+ ati: “Si byiza ko njye nawe dutongana ngo n’abashumba bacu batongane kuko twembi turi abavandimwe. 9 Reka dutandukane uture aho ushaka muri iki gihugu. Nujya ibumoso ndajya iburyo, nujya iburyo ndajya ibumoso.” Imigani 25:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Ntukihutire gutangiza urubanza kugira ngo utazibaza icyo uzakora rurangiye,Igihe mugenzi wawe azaba amaze kugukoza isoni.+ Matayo 5:39 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 39 Icyakora njye ndabasaba kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi.+ Abaroma 12:18 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 18 Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.+
8 Hanyuma Aburamu abwira Loti+ ati: “Si byiza ko njye nawe dutongana ngo n’abashumba bacu batongane kuko twembi turi abavandimwe. 9 Reka dutandukane uture aho ushaka muri iki gihugu. Nujya ibumoso ndajya iburyo, nujya iburyo ndajya ibumoso.”
8 Ntukihutire gutangiza urubanza kugira ngo utazibaza icyo uzakora rurangiye,Igihe mugenzi wawe azaba amaze kugukoza isoni.+
39 Icyakora njye ndabasaba kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi.+