-
Yosuwa 10:8-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Yehova abwira Yosuwa ati: “Ntubatinye+ kuko nzatuma ubatsinda.+ Nta n’umwe muri bo uzakurwanya ngo agutsinde.”+ 9 Yosuwa ava i Gilugali arara agenda ijoro ryose, abatera abatunguye. 10 Yehova atuma bagira ubwoba bwinshi, batinya Abisirayeli.+ Nuko Abisirayeli bicira i Gibeyoni Abamori benshi, barabirukankana, babamanura i Beti-horoni, bagenda babica kugeza Azeka n’i Makeda. 11 Igihe bamanukaga i Beti-horoni bahunze Abisirayeli, Yehova yabagushijeho amabuye manini y’urubura, agenda abikubitaho barinda bagera Azeka, nuko barapfa. Abishwe n’urubura bari benshi kuruta abo Abisirayeli bicishije inkota.
12 Icyo gihe, ni ukuvuga umunsi Yehova yicaga Abamori Abisirayeli babireba, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati:
“Wa zuba we, hagarara+ hejuru ya Gibeyoni!+
Nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni!”
13 Nuko izuba rirahagarara n’ukwezi ntikwava aho kuri, kugeza igihe Abisirayeli bamariye kwihorera ku banzi babo. Ibyo byanditswe mu gitabo cya Yashari.+ Izuba ryahagaze hagati mu kirere ntiryarenga, rimara hafi umunsi wose. 14 Nta wundi munsi wigeze umera nk’uwo, haba mbere cyangwa nyuma yawo, ubwo Yehova yumvaga umuntu muri ubwo buryo,+ kuko Yehova ari we warwaniriraga Isirayeli.+
-
-
1 Ibyo ku Ngoma 14:10-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Dawidi abaza Imana ati: “Ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Uratuma mbatsinda?” Yehova aramusubiza ati: “Zamuka, nkwijeje ko ndi butume ubatsinda.”+ 11 Nuko Dawidi arazamuka ajya i Bayali-perasimu+ abicirayo. Arangije aravuga ati: “Imana y’ukuri yangiye imbere imeze nk’amazi menshi atemba, yica abanzi banjye.” Ni yo mpamvu aho hantu bahise Bayali-perasimu. 12 Abafilisitiya bahata imana zabo, Dawidi amaze gutanga itegeko barazitwika.+
13 Nyuma yaho Abafilisitiya bongera kugaba igitero muri cya kibaya.+ 14 Dawidi yongera kubaza Imana icyo yakora, ariko Imana y’ukuri iramubwira iti: “Ntuzamuke ngo ubatere ubaturutse imbere, ahubwo ubatere ubaturutse inyuma ahateganye n’ibihuru.*+ 15 Niwumva urusaku rw’abasirikare bagenda hejuru y’ibihuru, uhite ubatera kuko Imana y’ukuri iri bube ikugiye imbere, iteye ingabo z’Abafilisitiya.”+ 16 Nuko Dawidi abikora nk’uko Imana y’ukuri yabimutegetse,+ bica ingabo z’Abafilisitiya uhereye i Gibeyoni ukagera i Gezeri.+
-