-
2 Ibyo ku Ngoma 36:20, 21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Abasigaye baticishijwe inkota yabajyanye ku ngufu i Babuloni,+ abagira abagaragu be n’ab’abahungu be,+ kugeza igihe ubwami bw’Abaperesi bwatangiriye gutegeka,+ 21 kugira ngo ibyo Yehova yavuze akoresheje umuhanuzi Yeremiya bibe.+ Ubutaka bwari gukomeza kubaho budahingwa, kugeza igihe bwari kuba burangirije kuruhuka amasabato yabwo.+ Igihe cyose bwamaze budahingwa bwaruhukaga isabato, kugira ngo bwuzuze imyaka 70.+
-
-
Yesaya 6:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko ndavuga nti: “Yehova, bizageza ryari?” Na we aransubiza ati:
“Ni ukugeza igihe imijyi izaba yarasenyutse ikaba amatongo, itakibamo abaturage,
Amazu atakibamo abantu
N’igihugu cyarasenyutse kandi kidatuwe;+
-
Yeremiya 10:22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Nimutege amatwi! Hari inkuru twumvise.
-
-
-