7 Yehova ashobora gutuma umuntu akena no gutuma umuntu akira,+
Ashobora gucisha abantu bugufi no kubashyira hejuru.+
8 Akura uworoheje mu mukungugu,
Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,+
Akabicaranya n’abatware,
Akabaha intebe y’icyubahiro.
Fondasiyo z’isi ziri mu maboko ya Yehova+
Kandi ni zo yashyizeho isi.