Daniyeli
4 “Ubu ni bwo butumwa Umwami Nebukadinezari ageza ku bantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose batuye ku isi hose. Mbifurije amahoro. 2 Nishimiye kubagezaho ibimenyetso n’ibitangaza Imana Isumbabyose yankoreye. 3 Ibimenyetso byayo birakomeye n’ibitangaza byayo birahambaye cyane! Ubwami bwayo buhoraho iteka ryose kandi ubutware bwayo buzahoraho uko ibihe bizagenda bisimburana.+
4 “Njyewe Nebukadinezari nari meze neza mu nzu yanjye kandi nishimiraga ibyo nagezeho mu nzu yanjye.* 5 Ibintu nabonye mu nzozi byanteye ubwoba. Igihe nari ndyamye ku buriri bwanjye, ibishushanyo nabonye n’ibyo neretswe byanteye ubwoba.+ 6 Ntegeka ko banzanira abanyabwenge bose b’i Babuloni, kugira ngo bamenyeshe icyo inzozi zanjye zisobanura.+
7 “Icyo gihe abatambyi bakora iby’ubumaji, abashitsi, Abakaludaya* n’abaragura bakoresheje inyenyeri+ baraje. Igihe nababwiraga inzozi narose, bananiwe kumbwira icyo zisobanura.+ 8 Bigeze aho haza Daniyeli wiswe Beluteshazari,+ bamwitiriye imana zanjye,+ wari ufite umwuka w’imana zera+ maze mubwira inzozi narose nti:
9 “‘Beluteshazari we, wowe mutware w’abatambyi bakora iby’ubumaji,+ nzi neza ko umwuka w’imana zera ukurimo+ kandi ko nta banga na rimwe uyoberwa.+ None nsobanurira ibyo neretswe mu nzozi, umbwire n’uko bizaba.
10 “‘Ibi ni byo neretswe ndyamye ku buriri bwanjye: Nabonye igiti+ kirekire cyane kiri mu isi hagati.+ 11 Nuko icyo giti kirakura kandi kirakomera maze umutwe wacyo ugera mu ijuru kandi abo ku mpera z’isi yose barakibonaga. 12 Cyari gifite amababi meza n’imbuto nyinshi, ku buryo abantu n’inyamaswa zose byagikuragaho ibyokurya. Inyamaswa zo mu gasozi zugamaga mu gicucu cyacyo kandi inyoni n’ibisiga byo mu kirere byiberaga mu mashami yacyo, ibyokurya byacyo bigatunga ibiremwa byose.
13 “‘Nakomeje kwitegereza ibyo nerekwaga ndyamye maze mbona haje umurinzi, uwera, aturutse mu ijuru.+ 14 Avuga mu ijwi ryumvikana cyane ati: “Muteme icyo giti,+ muteme n’amashami yacyo, mugikureho amababi kandi munyanyagize imbuto zacyo. Inyamaswa zihunge zive munsi yacyo n’inyoni n’ibisiga bive mu mashami yacyo. 15 Icyakora igishyitsi cyacyo n’imizi yacyo, mubihambire mukoresheje icyuma n’umuringa, mukirekere mu butaka kibe mu bwatsi bwo ku gasozi. Ikime cyo mu ijuru kijye kikigwaho kandi kibe hamwe n’inyamaswa mu bimera byo ku isi.+ 16 Umutima wacyo uhinduke ureke kuba uw’abantu, gihabwe umutima w’inyamaswa, kimare ibihe birindwi+ kimeze gityo.+ 17 Ibyo byategetswe n’abarinzi+ kandi uwo mwanzuro watangajwe n’abera, kugira ngo abariho bamenye ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu,+ ko ibuha uwo ishatse kandi ikemera ko uworoheje kuruta abandi bose abutegeka.”
18 “‘Ibyo ni byo njyewe Umwami Nebukadinezari nabonye mu nzozi. None rero Beluteshazari we, mbwira icyo bisobanura, kuko abandi banyabwenge bo mu bwami bwanjye bose bananiwe kubimbwira.+ Ariko wowe urabishobora, kuko umwuka w’imana zera ukurimo.’
19 “Nuko Daniyeli wiswe Beluteshazari+ amara akanya atangaye, ibitekerezo bye bituma agira ubwoba.
“Umwami aramubwira ati: ‘Beluteshazari we, izo nzozi n’ibisobanuro byazo ntibigutere ubwoba.’
“Beluteshazari aramusubiza ati: ‘nyagasani, izo nzozi zirakaba ku bakwanga kandi ibisobanuro byazo birakaba ku banzi bawe.
20 “‘Wabonye igiti, kirakura, kirakomera, umutwe wacyo ugera mu ijuru kandi abo ku isi yose barakibonaga.+ 21 Icyo giti cyari gifite amababi meza, imbuto nyinshi, kiriho ibyokurya bihaza abantu n’inyamaswa kandi inyamaswa zo mu gasozi ziberaga munsi yacyo, inyoni n’ibisiga byo mu kirere bikibera mu mashami yacyo.+ 22 Mwami, icyo giti ni wowe, kuko wakuze ugakomera, icyubahiro cyawe kikazamuka kikagera mu ijuru+ n’ubutware bwawe bukagera ku mpera z’isi.+
23 “‘Nanone mwami, wabonye umurinzi ari we uwera,+ amanuka ava mu ijuru aravuga ati: “muteme icyo giti mukirimbure, ariko igishyitsi cyacyo n’imizi yacyo mubihambire mukoresheje icyuma n’umuringa mukirekere mu butaka, kibe mu bwatsi bwo ku gasozi, kigweho ikime cyo mu ijuru kandi kibe hamwe n’inyamaswa zo mu gasozi, kimare ibihe birindwi kimeze gityo.”+ 24 Mwami, dore icyo ibyo bisobanura kandi ibyo Imana Isumbabyose yategetse bizakugeraho mwami databuja. 25 Uzirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi kandi uzarisha ubwatsi nk’inka. Ikime cyo mu ijuru kizajya kikugwaho,+ umare ibihe birindwi+ umeze utyo,+ kugeza igihe uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.+
26 “‘Ariko kubera ko bavuze ngo igishyitsi cy’icyo giti kigumane imizi yacyo,+ nawe uzasubizwa ubwami bwawe, umaze kumenya ko ijuru ari ryo ritegeka. 27 None rero mwami, wemere iyi nama ngiye kukugira. Ureke ibyaha byawe maze ukore ibyiza kandi ureke amakosa yawe ugirire imbabazi abakene. Ahari wazamara igihe kirekire umeze neza.’”+
28 Ibyo byose byageze ku Mwami Nebukadinezari.
29 Hashize amezi 12, igihe umwami yagendagendaga hejuru y’inzu* ye i Babuloni, 30 yaravuze ati: “Iyi ni Babuloni Ikomeye niyubakiye nkoresheje imbaraga n’ububasha byanjye, kugira ngo ibe inzu y’umwami kandi iheshe icyubahiro ubwami bwanjye.”
31 Umwami atararangiza kuvuga ayo magambo, ijwi ryumvikanira mu ijuru rigira riti: “Umva ibyo ubwirwa Mwami Nebukadinezari, ‘ukuwe ku bwami!+ 32 Ugiye kwirukanwa mu bantu ujye kubana n’inyamaswa zo mu gasozi. Uzarisha ubwatsi nk’inka, umare ibihe birindwi umeze utyo, kugeza igihe uzamenyera ko Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.’”+
33 Ako kanya ibyo biba kuri Nebukadinezari maze yirukanwa mu bantu, atangira kurisha ubwatsi nk’inka kandi ikime cyo mu ijuru kikajya kimugwaho, kugeza aho imisatsi ye yakuriye ikaba miremire nk’amababa ya kagoma n’inzara ze zigahinduka nk’iz’ibisiga.+
34 “Icyo gihe kirangiye,+ njyewe Nebukadinezari narebye mu ijuru maze ngarura ubwenge. Nuko nsingiza Isumbabyose, nshima Ihoraho iteka ryose nyihesha ikuzo, kuko ubutegetsi bwayo ari ubw’iteka ryose n’ubwami bwayo bukaba buhoraho uko ibihe bisimburana.+ 35 Abatuye isi bose ni nk’aho ari ubusa imbere yayo kandi ikora ibyo ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu batuye isi. Nta muntu ushobora kuyibuza gukora icyo ishaka*+ cyangwa ngo ayibaze ati: ‘urakora ibiki?’+
36 “Nuko icyo gihe ngarura ubwenge kandi ubwami bwanjye busubirana icyubahiro, gukomera n’ubwiza.+ Abakozi bakuru b’ibwami n’abanyacyubahiro banshatse babyitayeho, nsubizwa ku bwami bwanjye kandi ndushaho gukomera.
37 “None njyewe Nebukadinezari, ndasingiza Umwami wo mu ijuru,+ ndamushyira hejuru kandi ndamuhesha ikuzo, kuko imirimo ye ihuje n’ukuri,+ ibyo akora byose bihuje n’ubutabera kandi acisha bugufi abibone.”+