-
Mariko 14:32-36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Nuko bagera ahantu hitwa Getsemani, maze abwira abigishwa be ati: “Mube mwicaye hano. Njye ngiye hariya hirya gusenga.”+ 33 Ajyana Petero, Yakobo na Yohana,+ hanyuma agira agahinda kenshi kandi atangira guhangayika cyane. 34 Nuko arababwira ati: “Ubu mfite agahinda kenshi+ kenda kunyica. Nimugume hano, ntimusinzire ahubwo mukomeze kuba maso.”+ 35 Yigira imbere gato, arapfukama akoza umutwe hasi, atangira gusenga Imana ayisaba ko niba bishoboka ibyo bintu bigoye bitamugeraho. 36 Akomeza agira ati: “Papa,*+ ibintu byose biragushobokera. Undenze iki gikombe.* Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”+
-