39 Asohotse, ajya ku Musozi w’Imyelayo nk’uko yari yaramenyereye, abigishwa be na bo baramukurikira.+ 40 Bahageze arababwira ati: “Mukomeze gusenga kugira ngo mutagwa mu bishuko.”+ 41 Ava aho bari bari, ajya ahantu hareshya n’aho umuntu yatera ibuye, arapfukama atangira gusenga,