Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
33 Manase+ yabaye umwami afite imyaka 12, amara imyaka 55 ategekera i Yerusalemu.+
2 Yakoze ibyo Yehova yanga, akora ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bihugu Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.+ 3 Yongeye kubaka ahantu hirengeye papa we Hezekiya yari yarashenye,+ yubaka ibicaniro bya Bayali, ashinga inkingi z’ibiti* zisengwa kandi yunamira ingabo zose zo mu kirere* aranazikorera.+ 4 Yanubatse ibicaniro by’ibigirwamana mu nzu ya Yehova,+ iyo Yehova yari yaravuzeho ati: “I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye kugeza iteka ryose.”+ 5 Yubakiye ibicaniro ingabo zose zo mu kirere mu mbuga zombi z’inzu ya Yehova.+ 6 Yatwikiye+ abahungu be mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,+ akora ibikorwa by’ubumaji,+ araraguza, ajya mu bapfumu kandi ashyiraho abashitsi n’abapfumu.+ Yakoreye Yehova ibibi bikabije aramurakaza.
7 Manase yafashe igishushanyo kibajwe yakoze, agishyira mu nzu y’Imana y’ukuri+ kandi Imana yari yarabwiye Dawidi na Salomo umuhungu we, iti: “Muri iyi nzu no muri Yerusalemu aho natoranyije mu miryango yose ya Isirayeli, nzahashyira izina ryanjye rihagume iteka ryose.+ 8 Nanone Abisirayeli nibumvira ibyo nabategetse byose, bagakurikiza amategeko yose, amabwiriza n’ibyemezo nabamenyesheje nkoresheje Mose, sinzongera gutuma bava mu gihugu nahaye ba sekuruza.” 9 Manase yakomeje gushuka abantu bo mu Buyuda n’ab’i Yerusalemu, atuma bakora ibibi biruta ibyakorwaga n’abantu bari batuye mu bihugu Yehova yirukanye, kugira ngo abituzemo Abisirayeli.+
10 Yehova yakomeje kuburira Manase n’abaturage be, ariko banga kumva.+ 11 Nuko Yehova abateza abayobozi b’ingabo z’umwami wa Ashuri, bakuruza Manase ibyuma,* bamubohesha iminyururu ibiri y’umuringa bamujyana i Babuloni. 12 Manase amaze guhura n’ibyo bibazo, asaba Yehova Imana ngo amugirire imbabazi kandi akomeza kwicisha bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza. 13 Yakomeje gusenga Imana, yemera ibyo ayisabye, isubiza isengesho rye, imusubiza ku butegetsi i Yerusalemu.+ Hanyuma Manase amenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri.+
14 Nyuma y’ibyo yubatse urukuta rw’inyuma rw’Umujyi wa Dawidi,+ mu burengerazuba bwa Gihoni+ mu kibaya, rwagendaga rukagera ku Irembo ry’Amafi,+ rukazenguruka rukagera muri Ofeli+ kandi yarugize rurerure cyane. Nanone yashyizeho abayobozi b’ingabo mu mijyi yose y’u Buyuda ikikijwe n’inkuta. 15 Nuko akura mu nzu ya Yehova ibigirwamana byo mu bindi bihugu n’igishushanyo kibajwe,+ asenya n’ibicaniro byose yari yarubatse ku musozi w’inzu ya Yehova+ no muri Yerusalemu, byose ategeka ko babijugunya inyuma y’umujyi. 16 Nanone yasannye igicaniro cya Yehova+ agitambiraho ibitambo bisangirwa*+ n’ibitambo byo gushimira,+ ategeka abo mu Buyuda gukorera Yehova Imana ya Isirayeli. 17 Icyakora abantu bari bagitambira ibitambo ahantu hirengeye, ariko bakabitambira Yehova Imana yabo wenyine.
18 Andi mateka ya Manase, ni ukuvuga isengesho yabwiye Imana ye, n’amagambo abantu bamenyaga ibyo Imana ishaka* bamubwiye mu izina rya Yehova Imana ya Isirayeli, byanditse mu mateka y’abami ba Isirayeli. 19 Nanone isengesho yasenze+ n’uburyo Imana yumvise kwinginga kwe, ibyaha bye byose, ibikorwa bye by’ubuhemu,+ ahantu hirengeye yubatse akahashyira inkingi z’ibiti basenga+ n’ibishushanyo bibajwe, mbere y’uko yicisha bugufi, byose byanditse mu magambo yavuzwe n’abamumenyeshaga ibyo Imana ishaka. 20 Nuko Manase arapfa,* bamushyingura hafi y’inzu ye. Umuhungu we Amoni aramusimbura aba ari we uba umwami.+
21 Amoni+ yabaye umwami afite imyaka 22, amara imyaka ibiri ategekera i Yerusalemu.+ 22 Yakomeje gukora ibyo Yehova yanga nk’ibyo papa we Manase yari yarakoze.+ Amoni yatambiye ibitambo ibishushanyo bibajwe byose papa we Manase yari yarakoze,+ akomeza kubikorera. 23 Ntiyicishije bugufi imbere ya Yehova+ nk’uko papa we Manase yicishije bugufi,+ ahubwo yarushijeho gukora ibibi. 24 Hanyuma abagaragu be baramugambanira,+ bamwicira mu nzu ye. 25 Ariko abaturage bo muri icyo gihugu bishe abagambaniye Umwami Amoni bose,+ bashyiraho Yosiya umuhungu we+ ngo abe ari we umusimbura abe umwami.