2 Ibyo ku Ngoma
33 Manase+ yimye ingoma afite imyaka cumi n’ibiri, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ku ngoma i Yerusalemu.+
2 Yakoze ibibi mu maso ya Yehova,+ akurikiza ibizira+ byakorwaga n’amahanga Yehova yari yarirukanye imbere y’Abisirayeli.+ 3 Yongeye kubaka utununga+ se Hezekiya yari yarashenye,+ yubakira Bayali+ ibicaniro,+ ashinga inkingi zera z’ibiti,+ yunamira+ ingabo zose zo mu kirere+ arazikorera.+ 4 Yubatse ibicaniro+ mu nzu ya Yehova, iyo Yehova yari yaravuzeho ati “i Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye kugeza ibihe bitarondoreka.”+ 5 Yubakiye ibicaniro ingabo zose zo mu kirere+ mu mbuga zombi+ z’inzu ya Yehova.+ 6 Yatwikiye+ abahungu be* mu gikombe cya mwene Hinomu,+ akora ibikorwa by’ubumaji,+ araraguza,+ ajya mu bapfumu+ kandi ashyiraho abashitsi+ n’abakora umwuga wo guhanura ibizaba.+ Yakoze ibibi bikabije mu maso ya Yehova aramurakaza.+
7 Nanone Manase yafashe igishushanyo kibajwe+ agishyira mu nzu y’Imana y’ukuri,+ kandi Imana yari yarabwiye Dawidi na Salomo umuhungu we, iti “muri iyi nzu no muri Yerusalemu, iyo natoranyije+ mu miryango yose ya Isirayeli, nzahashyira izina ryanjye+ kugeza ibihe bitarondoreka.+ 8 Abisirayeli nibitondera ibyo nabategetse byose,+ bagakurikiza amabwiriza,+ amategeko+ n’amateka+ nabahaye binyuze kuri Mose,+ sinzongera kubakura mu gihugu nahaye+ ba sekuruza.”+ 9 Manase+ yakomeje gushuka Abayuda+ n’abaturage b’i Yerusalemu, bakora ibibi+ biruta ibyakorwaga n’amahanga Yehova yarimbuye akayakura imbere y’Abisirayeli.+
10 Yehova akomeza kuburira Manase n’abaturage be, ariko banga kumva.+ 11 Amaherezo Yehova abateza+ abatware b’ingabo z’umwami wa Ashuri,+ bafatira Manase mu mwobo+ bamubohesha+ iminyururu ibiri y’umuringa bamujyana i Babuloni. 12 Manase ageze muri ayo makuba+ atakambira Yehova Imana ye,+ yicishiriza bugufi+ cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza. 13 Nuko akomeza kwinginga Imana ye, Imana na yo yemera kwinginga+ kwe, yumva ibyo asaba imusubiza ku ngoma i Yerusalemu;+ Manase amenya ko Yehova ari we Mana y’ukuri.+
14 Nyuma y’ibyo yubatse urukuta rw’inyuma+ rw’Umurwa wa Dawidi,+ kuva mu burasirazuba bw’ikibaya cya Gihoni+ kugeza ku Irembo ry’Amafi,+ rukazenguruka rukagera no muri Ofeli;+ arugira rurerure cyane. Hanyuma ashyira abatware b’ingabo mu migi yose y’u Buyuda igoswe n’inkuta.+ 15 Akura mu nzu ya Yehova imana z’amahanga+ n’igishushanyo kibajwe,+ asenya n’ibicaniro byose+ yari yarubatse ku musozi w’inzu ya Yehova no muri Yerusalemu, byose ategeka ko babijugunya inyuma y’umugi. 16 Nanone asana igicaniro cya Yehova+ agitambiraho ibitambo bisangirwa+ n’ibitambo by’ishimwe,+ ategeka abo mu Buyuda gukorera Yehova Imana ya Isirayeli.+ 17 Icyakora abantu bari bagitambira ku tununga,+ ariko batambira Yehova Imana yabo.
18 Ibindi bintu Manase yakoze, isengesho+ yatuye Imana ye n’amagambo ba bamenya+ bamubwiraga mu izina rya Yehova Imana ya Isirayeli, biri mu byanditswe ku birebana n’abami ba Isirayeli.+ 19 Isengesho+ yasenze n’uburyo Imana yumvise kwinginga kwe,+ ibyerekeye ibyaha bye byose,+ ubuhemu bwe+ n’ahantu yubatse utununga+ akahashyira inkingi zera z’ibiti+ n’ibishushanyo bibajwe+ mbere y’uko yicisha bugufi,+ byose byanditswe mu magambo ya ba bamenya be. 20 Amaherezo Manase aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba+ hafi y’inzu ye. Umuhungu we Amoni+ yima ingoma mu cyimbo cye.
21 Amoni+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’ibiri, amara imyaka ibiri ku ngoma i Yerusalemu.+ 22 Yakoraga ibibi mu maso ya Yehova+ nk’ibyo se Manase yari yarakoze.+ Amoni yatambiye ibitambo+ ibishushanyo bibajwe+ byose byari byarakozwe na se Manase,+ akomeza kubikorera.+ 23 Ntiyicishije bugufi+ imbere ya Yehova nk’uko se Manase yicishije bugufi,+ bituma igicumuro cye kirushaho kwiyongera.+ 24 Amaherezo abagaragu ba Amoni baramugambanira,+ bamwicira mu nzu ye.+ 25 Ariko abaturage bo muri icyo gihugu bica+ abagambaniye+ Umwami Amoni+ bose, bimika+ umuhungu we Yosiya,+ amusimbura ku ngoma.