Ezira
1 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Kuro+ umwami w’u Buperesi, Yehova yatumye uwo mwami atanga itegeko mu bwami bwe hose kugira ngo ibyo Yehova yavuze akoresheje Yeremiya+ bibeho. Iryo tegeko yaranaryandikishije.+ Ryaravugaga ngo:
2 “Umwami Kuro w’u Buperesi aravuze ati: ‘Yehova Imana yo mu ijuru yampaye ubwami bwose bwo mu isi+ kandi yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu+ mu Buyuda. 3 Umuntu wese wo muri mwe ukorera iyo Mana, imuhe umugisha. Azamuke ajye i Yerusalemu mu Buyuda, yongere kubaka inzu yahoze i Yerusalemu,* ni ukuvuga inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, ari yo Mana y’ukuri. 4 Umunyamahanga wese utuye muri iki gihugu+ aho yaba ari hose, abaturanyi be* bamufashe, bamuhe ifeza na zahabu n’ibindi bintu n’amatungo n’izindi mpano zigenewe inzu y’Imana y’ukuri+ yahoze i Yerusalemu.’”
5 Nuko abayobozi mu miryango ya ba sekuruza ikomoka kuri Yuda na Benyamini, abatambyi n’Abalewi, ni ukuvuga umuntu wese Imana y’ukuri yashyizemo igitekerezo, yitegura kuzamuka ngo ajye kongera kubaka inzu ya Yehova, yahoze i Yerusalemu. 6 Abaturanyi babo bose babatera inkunga, babaha ibikoresho by’ifeza n’ibya zahabu, ibindi bintu, amatungo n’ibintu by’agaciro hamwe n’izindi mpano zari zigenewe inzu y’Imana.
7 Nanone Umwami Kuro atanga ibikoresho byahoze mu nzu ya Yehova kuko Nebukadinezari yari yarabivanye i Yerusalemu akabishyira mu nzu y’imana ye.+ 8 Nuko Kuro umwami w’u Buperesi asaba Mitiredati wari umubitsi ngo azane ibyo bikoresho abibarire Sheshibazari*+ wari umutware w’u Buyuda.
9 Uku ni ko byanganaga: Ibikoresho bya zahabu 30 bimeze nk’udutebo, ibikoresho by’ifeza 1.000 bimeze nk’udutebo, ibikoresho 29 byo gusimbura ibindi, 10 udusorori duto 30 dukozwe muri zahabu, udusorori duto 410 dukozwe mu ifeza n’ibindi bikoresho 1.000. 11 Ibikoresho byose bikozwe muri zahabu n’ifeza byari 5.400. Ibyo byose Sheshibazari yabizamukanye igihe abari barajyanywe i Babuloni ku ngufu+ basubiraga i Yerusalemu.