Yeremiya
19 Yehova yarambwiye ati: “Jya kugura akabindi gato ku mubumbyi.+ Hanyuma ufate bamwe mu bayobozi b’aba bantu na bamwe mu bakuru b’abatambyi, 2 maze ujye mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu*+ kiri imbere y’Irembo ry’Umubumbyi. Aho ni ho uzatangariza amagambo nzakubwira. 3 Uzavuge uti: ‘nimwumve ijambo rya Yehova mwa bami b’i Buyuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu. Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati:
“‘“Ngiye guteza ibyago aha hantu, ku buryo uzabyumva wese azumirwa.* 4 Ibyo bizaterwa n’uko bantaye+ kandi aha hantu bakahahindura ukundi ku buryo nta wahamenya.+ Bahatambira ibitambo izindi mana, bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda batigeze bamenya kandi bahujuje amaraso y’inzirakarengane.+ 5 Bubakiye Bayali ahantu hirengeye, kugira ngo bahatwikire abahungu babo, ngo babe ibitambo bitwikwa n’umuriro bitambiwe Bayali,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka cyangwa ngo nkivuge kandi kitigeze kiza no mu mutima wanjye.”’*+
6 “Yehova aravuga ati: ‘“Ku bw’ibyo rero, igihe kigiye kugera, ubwo aha hantu hatazongera kwitwa Tofeti cyangwa Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,* ahubwo hakitwa Ikibaya cyo Kwiciramo.+ 7 Nzatuma imigambi y’ab’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu itagira icyo igeraho aha hantu. Nzatuma bicwa n’inkota kandi bicwe n’abanzi babo babahiga. Nzatuma intumbi zabo ziribwa n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.+ 8 Nzatuma uyu mujyi uba ahantu hateye ubwoba kandi uhabonye azajya avugiriza kubera gutangara. Umuntu wese uhanyuze azitegereza uyu mujyi afite ubwoba kandi avugirize bitewe n’ibyago byose byawugezeho.+ 9 Nzatuma barya inyama z’abahungu babo n’abakobwa babo, buri wese arye inyama za mugenzi we kuko bazagotwa kandi bakabura icyo bakora. Abanzi babo n’abashaka kubica bazabagota impande zose.”’+
10 “Uzamenere ako kabindi gato imbere y’abo bagabo bazaba bajyanye nawe, 11 maze ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “uku ni ko nzamenagura aba bantu n’uyu mujyi, nk’uko umuntu amena icyo umubumbyi yabumbye, ku buryo kidashobora gusanwa. Abapfuye bazabahamba i Tofeti hababane hato.”’+
12 “Yehova aravuga ati: ‘ibi ni byo nzakorera aha hantu n’abaturage baho, uyu mujyi nywuhindure nka Tofeti. 13 Amazu y’i Yerusalemu n’amazu y’abami b’u Buyuda, ni ukuvuga amazu yose afite ibisenge batambiyeho ibitambo bigenewe ingabo zose zo mu kirere,+ n’aho basukiye izindi mana ituro ry’ibyokunywa,+ bizamera nk’i Tofeti+ kandi bizaba bihumanye.’”
14 Igihe Yeremiya yari avuye i Tofeti aho Yehova yari yamutumye guhanurira, yahagaze mu rugo rw’inzu ya Yehova maze abwira abantu bose ati: 15 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngiye guteza uyu mujyi n’imidugudu yawo yose ibyago byose navuze ko nzawuteza kuko binangiye bakanga kumvira* amagambo yanjye.’”+