IGICE CYA 13
“Yehova yakoze ibyo yatekereje”
1. Yerusalemu imaze kurimbuka, Yeremiya yavuze iki ku byo Yehova yari yarahanuye?
YERUSALEMU yahindutse amatongo. Abanyababuloni bayihaye inkongi y’umuriro, kandi umwotsi wayo uracyacumba. Umuborogo uteye ubwoba w’abantu barimo bicirwa i Yerusalemu, Yeremiya ntazawibagirwa. Imana yari yaramubwiye ibyari bigiye kuba, kandi koko byagenze nk’uko yari yarabivuze. Uwo muhanuzi yavuganye agahinda ati “Yehova yakoze ibyo yatekereje.” Mbega ukuntu irimbuka rya Yerusalemu ryari riteye agahinda!—Soma mu Maganya 2:17.
2. Yeremiya yabonye isohozwa ry’ubuhe buhanuzi bwari bwarahanuwe ibinyejana byinshi mbere yaho?
2 Ni byo koko, Yeremiya yiboneye isohozwa ry’ubuhanuzi bwinshi bwari bwarahanuriwe ubwoko bw’Imana, hakubiyemo n’ubwari bwarahanuwe kera cyane. Ibinyejana byinshi mbere yaho, Mose yeretse Abisirayeli “imigisha” bari kuzabona iyo bumvira Imana, n’“imivumo” yari kuzabageraho iyo bayisuzugura. Yehova yifurizaga ibyiza ubwoko bwe, akifuza kubuha imigisha. Ariko nanone, iyo bataza kumvira bari kugerwaho n’imivumo iteye ubwoba. Mose yari yarababuriye, kandi na Yeremiya yaje kubikora nyuma yaho, ababwira ko abari kwirengagiza Yehova cyangwa bakamurwanya, bari kuzagera ubwo “barya inyama z’abahungu babo n’abakobwa babo” (Guteg 30:19, 20; Yer 19:9; Lewi 26:29). Bamwe bashobora kuba baribazaga bati ‘koko se ibintu bibi nk’ibyo bishobora kubaho?’ Nyamara igihe Abanyababuloni bari bagose uwo mugi maze ibyokurya bikabura, ubwo buhanuzi bwarasohoye. Yeremiya yaravuze ati “amaboko y’abagore b’abanyambabazi yatetse abana babo. Bababereye nk’ibyokurya byo guhumuriza, igihe umukobwa w’ubwoko bwanjye yarimbukaga” (Amag 4:10). Mbega ishyano!
3. Kuki Imana yatumye abahanuzi ku bwoko bwayo?
3 Icyakora, Yehova ntiyatumaga abahanuzi nka Yeremiya ngo bajye gutangaza gusa amakuba yari yugarije iryo shyanga. Imana yashakaga ko ubwoko bwayo buyigarukira bukongera kuyibera indahemuka. Yashakaga ko abanyabyaha bihana. Ezira yabivuzeho agira ati “Yehova Imana ya ba sekuruza yari yarakomeje kubaburira abatumaho intumwa ze, agakomeza kubaha imiburo, kuko yagiriraga impuhwe ubwoko bwe n’ubuturo bwe.”—2 Ngoma 36:15; soma muri Yeremiya 26:3, 12, 13.
4. Ubutumwa Yeremiya yabwirizaga bwatumaga yumva ameze ate?
4 Kimwe na Yehova, Yeremiya na we yagiriraga impuhwe ubwoko bwe. Ibyo bigaragazwa n’ibyo yavuze mbere y’irimbuka rya Yerusalemu. Yari ahangayikishijwe cyane n’ibyago byari bibugarije. Abaturage b’i Yerusalemu bari kwirinda ko ayo makuba abageraho iyo batega amatwi ubutumwa bwa Yeremiya kandi bakabwumvira. Gerageza kwiyumvisha uko Yeremiya yumvaga ameze, igihe yabaga atangaza ubutumwa buturutse ku Mana. Yeremiya yateye hejuru ati “ayi, amara yanjye, amara yanjye wee! Mfite umubabaro mwinshi mu nkingi z’umutima wanjye! Umutima wanjye wambujije amahwemo. Sinshobora guceceka kuko numvise ijwi ry’ihembe, nkaba numvise urwamo rw’intambara” (Yer 4:19). Muri make, ntiyashoboraga kwicecekera ngo areke gutangaza iby’ako kaga kari kabugarije.
NI IKI CYAMWIJEJE KO IBYO YAVUGAGA BYARI KUZASOHORA?
5. Kuki Yeremiya yizeraga ubutumwa yabwirizaga?
5 Kuki Yeremiya yari yizeye neza ko ibyo yahanuye byari kuzasohora (Yer 1:17; 7:30; 9:22)? Yari umuntu urangwa n’ukwizera wari warize Ibyanditswe kandi wari uzi ko Yehova ari Imana itanga ubuhanuzi bw’ukuri. Amateka ahamya ko Yehova afite ubushobozi bwo kuvuga mbere y’igihe ibintu bizaba mu gihe kiri imbere, urugero nk’uburyo Abisirayeli bavanywe mu bubata mu gihugu cya Egiputa, nubwo abantu babonaga bisa n’ibidashoboka. Yeremiya yari azi neza inkuru ivugwa mu gitabo cyo mu Kuva, azi n’amagambo yavuzwe na Yosuwa wabyiboneye. Yosuwa yibukije Abisirayeli ati “muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose ko nta sezerano na rimwe mu yo Yehova Imana yanyu yabasezeranyije ritasohoye. Yose yabasohoreyeho. Nta na rimwe ritasohoye.”—Yos 23:14.
6, 7. (a) Kuki ukwiriye gushishikazwa n’amagambo y’ubuhanuzi ya Yeremiya? (b) Ni iki kizagufasha kwizera ko ibyo ubwiriza bizasohora?
6 Kuki ukwiriye gukomeza kwita ku buhanuzi bwa Yeremiya? Icya mbere, ni ukubera ko yari afite impamvu zo kwiringira ko Yehova yari kuzasohoza ibyo yavuze. Icya kabiri, ni uko bimwe mu byo Yeremiya yahanuye birimo bisohora ubu, hakaba hari n’ibindi bizasohora mu gihe kiri imbere. Icya gatatu, ni uko ubutumwa bwose Yeremiya yatangaje mu izina ry’Imana ndetse n’ishyaka yabikoranye, bituma aba umugaragu w’Imana wihariye. Hari intiti imwe yavuze iti “n’iyo wagereranya Yeremiya n’abandi bahanuzi, ubona yihariye.” Yeremiya yagize uruhare rukomeye cyane mu mishyikirano Imana yagiranye n’ubwoko bwayo, ku buryo iyo Yesu yavugaga, hari abamwitiranyaga na Yeremiya.—Mat 16:13, 14.
7 Kimwe na Yeremiya, uriho mu gihe ubuhanuzi bwo muri Bibiliya burimo busohozwa. Kandi kimwe na we, ukwiriye kwiringira ko ibyo Imana yasezeranyije bizasohora (2 Pet 3:9-14). Ibyo wabigeraho ute? Uzabigeraho nukomeza kwiringira byimazeyo Ijambo ry’Imana ry’ubuhanuzi. Kugira ngo ibyo bigerweho, muri iki gice tuzasuzuma ubuhanuzi butandukanye Yeremiya yavuze kandi akibonera isohozwa ryabwo. Tuzasuzuma n’ubundi buhanuzi bwari kuzasohozwa nyuma y’igihe kirekire. Hari n’ubundi buhanuzi busohora muri iki gihe ndetse n’ubuzasohora mu gihe kizaza. Turiringira ko gusuzuma ubwo buhanuzi bizagufasha kwiringira Ijambo rya Yehova ry’ubuhanuzi, binatume urushaho kwizera ko Yehova ‘azakora ibyo yatekereje.’—Amag 2:17.
Kuki Imana yagiye yohereza abahanuzi? Kuki wiringiye ko ubuhanuzi buvuga iby’irimbuka ryegereje buzasohora?
IBYO YEREMIYA YAHANUYE AKABONA N’ISOHOZWA RYABYO
8, 9. Kimwe mu bintu bigaragaza ko Bibiliya ari igitabo cyihariye ni ikihe?
8 Hari benshi bagerageza kuvuga uko ibintu bizagenda mu gihe kizaza. Tekereza ibivugwa n’inzobere mu by’ubukungu, abanyapolitiki, abapfumu n’abahanga mu iteganyagihe. Nawe ushobora kuba uzi neza ko bitoroshye kuvuga utibeshye ko ikintu runaka, nubwo cyaba cyoroheje, gishobora kuzabaho mu minsi mike cyangwa mu byumweru bike. Ariko kimwe mu bintu biranga Bibiliya, ni ubuhanuzi buyikubiyemo bwasohoye (Yes 41:26; 42:9). Ubuhanuzi bwa Yeremiya, bwaba ubwagombaga gusohora mu myaka mike cyangwa imyaka myinshi nyuma yaho, bwose bwarasohoye. Ubwinshi muri bwo bwarebaga abantu ku giti cyabo cyangwa amahanga runaka. Reka dusuzume bumwe muri ubwo buhanuzi Yeremiya yiboneye busohora.
9 Ni nde ushobora kwihandagaza akavuga uko ibintu bizaba byifashe ku isi, nyuma y’umwaka umwe cyangwa ibiri? Urugero, ese hari umuhanga muri politiki mpuzamahanga wavuga atibeshye uko ubutegetsi buzagenda buhindagurika? Nyamara Yeremiya yahumekewe n’Imana avuga uburyo Babuloni yari igiye kwagura ubwami bwayo. Yavuze ko Babuloni yari “igikombe cya zahabu” Yehova yari gukoresha, kugira ngo asuke uburakari bwe ku Buyuda no ku yindi migi yo hafi yaho ndetse no ku baturage bayo, ikabashyira mu bubata (Yer 51:7). Ibyo ni byo Yeremiya n’abo mu gihe cye biboneye.—Gereranya na Yeremiya 25:15-29; 27:3-6; 46:13.
10. Yehova yari yarahanuye iki ku bami bane bategetse u Buyuda?
10 Yehova yanakoresheje Yeremiya kugira ngo agaragaze urwari rutegereje abami bane bategetse u Buyuda. Ku birebana na Yehowahazi cyangwa Shalumu, wari umuhungu w’Umwami Yosiya, Imana yamubwiye ko yari kuzajyanwa mu bunyage kandi ko atari kuzongera kugaruka i Buyuda ukundi (Yer 22:11, 12). Ibyo ni ko byagenze (2 Abami 23:31-34). Imana yavuze ko Yehoyakimu wari kuzasimbura Yehowahazi, yari ‘kuzahambwa nk’uko indogobe zihambwa’ (Yer 22:18, 19; 36:30). Bibiliya ntisobanura neza uko yapfuye cyangwa uko byagendekeye umurambo we, ariko igaragaza ko umuhungu we Yehoyakini yamusimbuye ku ngoma igihe Yerusalemu yari igoswe. Yeremiya yahanuye ko Yehoyakini (nanone uzwi ku izina rya Koniya cyangwa Yekoniya), yari kuzajyanwa mu bunyage i Babuloni agapfira yo (Yer 22:24-27; 24:1). Ibyo byarasohoye. Byari kuzagendekera bite umwami wa nyuma ari we Sedekiya? Yeremiya yari yarahanuye ko Sedekiya yari kuzahanwa mu maboko y’abanzi be kandi ko batari kuzamugirira impuhwe (Yer 21:1-10). Byamugendekeye bite? Abo banzi be baramufashe koko. Abahungu be bari bakiri bato babiciye mu maso ye, bamumena amaso, maze bamujyana i Babuloni aza kugwayo (Yer 52:8-11). Koko rero, ubwo buhanuzi bwose bwarasohoye.
11. Hananiya yari muntu ki, kandi se Yehova yari yarahanuye iki ku bimwerekeyeho?
11 Muri Yeremiya igice cya 28, havuga ko ku ngoma ya Sedekiya, umuhanuzi w’ibinyoma witwaga Hananiya yavuguruje amagambo Yehova yavuze binyuze kuri Yeremiya, yavugaga ko Yerusalemu yari kuzigarurirwa n’Abanyababuloni. Hananiya yirengagije Ijambo ry’Imana, avuga ko umugogo Nebukadinezari yashyize ku Buyuda no ku yandi mahanga wari kuzavunwa. Nyamara Yehova yahumekeye Yeremiya ashyira ahagaragara ibinyoma bya Hananiya, yongera gushimangira ko amahanga menshi yari kuzakorera Abanyababuloni, kandi abwira uwo muhanuzi w’ibinyoma ko yari gupfa muri uwo mwaka. Kandi koko ni ko byagenze.—Soma muri Yeremiya 28:10-17.
12. Abenshi mu bantu bo mu gihe cya Yeremiya bitabiriye bate ubutumwa bw’ingenzi yabagejejeho?
12 Ubutumwa bw’ingenzi bwari bukubiye mu buhanuzi Imana yahaye Yeremiya, bwari bwerekeye irimbuka rya Yerusalemu. Yeremiya yaburiye Abayahudi incuro nyinshi ababwira ko nibatihana ngo bareke gusenga ibigirwamana, akarengane n’urugomo, uwo mugi wari kuzarimburwa (Yer 4:1; 16:18; 19:3-5, 15). Abenshi mu bantu bo mu gihe cya Yeremiya batekerezaga ko Yehova atari kuzakora ikintu nk’icyo. None se urusengero rw’Imana ntirwari i Yerusalemu? Ubwo se Imana yari kwemera ko urusengero rwayo rwera rurimburwa? Bumvaga ko rwose ibyo bidashobora kubaho. Nyamara uzi neza ko Yehova atajya na rimwe abeshya. Yakoze ibyo yatekereje.—Yer 52:12-14.
13. (a) Igihe turimo gihuriye he n’icya Yeremiya? (b) Kuki ukwiriye gushishikazwa n’ibyo Imana yagiye isezeranya bamwe mu bantu bo mu gihe cya Yeremiya?
13 Abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe bari mu mimerere yagereranywa n’iy’abantu babereye Yehova indahemuka mu gihe cya Yeremiya. Tuzi ko vuba aha Yehova azarimbura abantu bose banga kumvira imiburo atanga. Ariko kandi, dushobora guterwa inkunga n’amasezerano akubiye mu buhanuzi bwe, nk’uko byagendekeye Abayahudi bo mu gihe cya Yeremiya bakomeje gusenga Imana mu buryo yemera. Kubera ko Abarekabu bakomeje kubera Yehova indahemuka kandi bakumvira amabwiriza sekuruza wabo yari yarabahaye, Imana yavuze ko bari kuzarokoka irimbuka rya Yerusalemu. Kandi koko ni ko byagenze. Kuba “Malikiya mwene Rekabu” avugwa mu bantu basannye Yerusalemu igihe Nehemiya yari guverineri, ni gihamya y’uko Abarekabu barokotse (Neh 3:14; Yer 35:18, 19). Nanone Yehova yasezeranyije Ebedi-Meleki ko na we yari kuzarokoka bitewe n’uko yizeye Imana kandi agashyigikira Yeremiya (Yer 38:11-13; 39:15-18). Nanone Imana yasezeranyije Baruki wakoranaga na Yeremiya ko yari ‘kuzarokora ubugingo bwe’ (Yer 45:1, 5). Kuba ubwo buhanuzi bwose bwarasohoye, bituma utekereza iki? Utekereza ko Yehova azagukorera iki nukomeza kuba indahemuka?—Soma muri 2 Petero 2:9.
Kuba buri gihe Imana isohoza ibyo yahanuye, byafashije bite Ebedi-Meleki, Baruki n’Abarekabu? Ubwo buhanuzi bugutera iyihe nkunga?
UBUHANUZI BWASOHOYE NYUMA
14. Kuki ubuhanuzi Imana yahanuriye Babuloni bwari bwihariye?
14 Imana yari yarahanuye ko Nebukadinezari yari kuzigarurira u Buyuda na Egiputa (Yer 25:17-19). Ibyo byasaga n’ibidashoboka kubera ko Egiputa yari igihangange, itegeka n’u Buyuda (2 Abami 23:29-35). Yerusalemu imaze kurimbuka, Abayahudi barokotse bacuze umugambi wo kuva mu gihugu cyabo bakajya gushakira umutekano muri Egiputa. Bashakaga kubigenza batyo nubwo Yehova yari yarabibabujije, akababwira ko iyo baguma mu Buyuda ari bwo bari kuzahabwa imigisha. Ku rundi ruhande, yababwiye ko nibahungira muri Egiputa, inkota bari bahunze yari kuzabasangayo (Yer 42:10-16; 44:30). Mu byo Yeremiya yanditse, ntasobanura niba yariboneye Abanyababuloni batera Egiputa. Icyo tudashidikanyaho ni uko ubuhanuzi bwa Yehova bwasohoreye ku Bayahudi bari barahungiye muri Egiputa, igihe Abanyababuloni bigaruriraga Egiputa mu ntangiriro z’ikinyejana cya 6 M.Y.—Yer 43:8-13.
15, 16. Ni mu buhe buryo ubwoko bw’Imana bwabohowe nk’uko Imana yari yarabihanuye?
15 Nanone Yeremiya yahanuye uko byari kuzagendekera Babuloni, ishyanga ryari kuzigarurira Egiputa. Yeremiya yahanuye uburyo Babuloni yari kuzarimbuka mu buryo butunguranye, abihanura imyaka ijana mbere y’uko biba. Yabihanuye ate? Umuhanuzi w’Imana yahanuye ko amazi yayirindaga yari ‘kuzakamywa’ kandi ko abagabo bayo b’abanyambaraga batari kuzashobora kurwana (Yer 50:38; 51:30). Ubwo buhanuzi bwasohoye bwose uko bwakabaye igihe Abamedi n’Abaperesi bayobyaga Uruzi rwa Ufurate maze bakarwambuka, bakinjira mu mugi, bakawutera bawuguye gitumo. Ikindi kintu gishishikaje, ni ubuhanuzi bwavugaga ko uwo mugi wari kuzahinduka umwirare (Yer 50:39; 51:26). Kugeza uyu munsi, amatongo y’uwo mugi wa Babuloni wari igihangange agaragaza ko byanze bikunze ubuhanuzi bw’Imana busohora.
16 Yehova yahumekeye Yeremiya avuga ko Abayahudi bari kuzamara imyaka 70 bakorera Abanyababuloni. Icyakora, nyuma yaho Imana yari kuzagarura ubwoko bwayo mu gihugu cyabwo. (Soma muri Yeremiya 25:8-11; 29:10.) Daniyeli yari yiringiye adashidikanya ko ubwo buhanuzi bwari kuzasohora. Yabukozeho ubushakashatsi kugira ngo amenye igihe “imyaka Yerusalemu yari kuzamara yarahindutse amatongo” yari kuzarangirira (Dan 9:2). Ezira yavuze ko “kugira ngo ijambo Yehova yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, Yehova yakanguye umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi” wari warigaruriye Babuloni, kugira ngo asubize Abayahudi mu gihugu cyabo (Ezira 1:1-4). Abo bagaruwe bari kuzishimira cyane amahoro bari mu gihugu cyabo kandi bakongera gusenga Yehova mu buryo yemera, nk’uko Yeremiya yabihanuye.—Yer 30:8-10; 31:3, 11, 12; 32:37.
17. Sobanura ukuntu amagambo ya Yeremiya avuga ko ‘Rasheli yaririye i Rama,’ ashobora kuba yarasohoye mu bihe bitandukanye.
17 Hari ubundi buhanuzi Yeremiya yanditse bwavugaga ibintu byari kuzasohora nyuma y’igihe kirekire cyane. Yaravuze ati “Yehova aravuga ati ‘ijwi ryo kurira no kuboroga cyane ryumvikaniye i Rama: ni Rasheli waririraga abana be, kandi yanze guhumurizwa ku bw’abana be, kubera ko bari batakiriho’” (Yer 31:15). Birashoboka ko nyuma y’irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 M.Y., imbohe z’Abayahudi zarundanyirijwe mu mugi wa Rama wari ku birometero bigera ku munani mu majyaruguru ya Yerusalemu. Biranashoboka ko hari imbohe ziciwe i Rama. Iryo rishobora kuba ari ryo sohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi, buvuga ko Rasheli ‘yaririye abana be’ bishwe. Nyuma y’ibinyejana bisaga bitandatu, Umwami Herode yategetse ko abana b’i Betelehemu bicwa. Matayo, umwanditsi w’ivanjiri, yasobanuye ko Yeremiya yari yarahanuye ukuntu ubwo bwicanyi bwari kuzaba buteye agahinda.—Mat 2:16-18.
18. Ubuhanuzi bw’Imana bwavugaga ibya Edomu bwasohoye bute?
18 Nanone, hari ubundi buhanuzi bwasohoye mu kinyejana cya mbere. Binyuze kuri Yeremiya, Imana yari yaravuze ko Edomu na yo yari kwigarurirwa n’Abanyababuloni, kimwe n’andi mahanga (Yer 25:15-17, 21; 27:1-7). Icyakora, ibyo si byo byonyine byari kugera kuri Edomu. Edomu yari guhinduka nka Sodomu na Gomora. Ibyo byumvikanisha ko itari kuzongera guturwa ukundi, kandi ko yari kuzazimangatana burundu (Yer 49:7-10, 17, 18). Ibyo ni ko byagenze rwose. Ese muri iki gihe utekereza ko hari aho wasanga amazina Edomu n’Abedomu? Ese hari ikarita n’imwe yo muri iki gihe wayasangaho? Ntayo! Akenshi aboneka mu bitabo bya kera no mu mateka ya Bibiliya cyangwa ku makarita agaragaza ibyo muri icyo gihe. Umuhanga mu by’amateka witwa Flavius Josèphe, yavuze ko Abedomu bahatiwe kwemera idini rya kiyahudi mu kinyejana cya kabiri M.Y. Nyuma yaho, igihe Yerusalemu yarimburwaga mu mwaka wa 70, ntihongeye kubaho igihugu cya Edomu.
19. Igitabo cya Yeremiya gihishura iki ku birebana n’ubushobozi Imana ifite bwo gusohoza ubuhanuzi?
19 Nk’uko wagiye ubibona, ibice byo mu gitabo cya Yeremiya bikubiyemo ubuhanuzi bureba abantu ku giti cyabo ndetse n’ubureba ibihugu. Ubwinshi muri ubwo buhanuzi bwamaze gusohora. Ibyo ubwabyo bikwiriye gutuma wita ku gitabo cya Yeremiya kandi ukacyiga kubera ko gifite ibyo kitubwira ku Mana yacu ikomeye. Icyo gitabo kitwereka ko Yehova yakoze ibyo yatekereje, kandi ko ari na ko azabigenza. (Soma muri Yesaya 46:9-11.) Ibyo bishobora gutuma urushaho kwizera ibivugwa muri Bibiliya. Icyakora, bumwe mu buhanuzi bwa Yeremiya busohozwa muri iki gihe, ariko hari n’ubuzasohozwa mu gihe kizaza. Reka dusuzume bumwe muri bwo muri paragarafu zisigaye z’iki gice.
Ni ubuhe buhanuzi bwasohoye nyuma y’urupfu rwa Yeremiya, kandi se kuki bugufitiye akamaro?
UBUHANUZI BUKUREBA
20-22. Kuki twavuga ko hari ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, urugero nk’ubuvugwa muri Yeremiya, busohozwa incuro zirenze imwe? Tanga urugero.
20 Hari igihe ubuhanuzi bwo muri Bibiliya busohozwa incuro zirenze imwe. Ibyo ni na ko bimeze ku gisubizo Yesu yahaye abigishwa be ku kibazo bamubajije, kirebana n’ikimenyetso cyari kugaragaza ‘ukuhaba kwe n’iminsi y’imperuka’ (Mat 24:3). Isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi ryabaye kuva mu mwaka wa 66 kugeza mu wa 70. Icyakora biragaragara neza ko hari ibintu bimwe byo muri ubwo buhanuzi bizasohora mu gihe cy’“umubabaro ukomeye” uzagera kuri iyi si mbi. Uwo uzaba ari umubabaro ukomeye “utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu, kandi ntuzongera kubaho ukundi” (Mat 24:21). Bumwe mu buhanuzi bwa Yeremiya na bwo buzasohora incuro zirenze imwe. Bumwe muri ubwo buhanuzi, bwasohoye mu mwaka wa 607 M.Y., ariko bwari kuzagira n’irindi sohozwa imyaka myinshi nyuma yaho, nk’uko twabibonye mu buhanuzi bwavugaga ibya ‘Rasheli aririra abana be’ (Yer 31:15). Birumvikana ko bumwe mu buhanuzi bwa Yeremiya bwerekeza ku gihe turimo kandi isohozwa ryabwo rirakureba ku giti cyawe.
21 Ibyo ushobora kubisanga mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Intumwa Yohana yarahumekewe yongera kugaruka ku buhanuzi Yeremiya yari yaravuze bwerekeye irimbuka rya Babuloni mu mwaka wa 539 M.Y. Igitabo cy’Ibyahishuwe gishyira isano hagati y’iryo rimbuka n’irindi ryari kuzabaho mu rugero rwagutse. Kimwe mu byo Yeremiya yavuze kigasohora muri iki gihe, ni ubuhanuzi buvuga ibyo kugwa kw’amadini yose y’ikinyoma agize “Babuloni Ikomeye” (Ibyah 14:8; 17:1, 2, 5; Yer 50:2; 51:8). Abagize ubwoko bw’Imana bari ‘kuyisohokamo’ kugira ngo batagerwaho n’uruyitegereje (Ibyah 18:2, 4; Yer 51:6). Amazi y’uwo mugi, agereranya abantu cyangwa abayoboke bayo, yari ‘gukama.’—Yer 51:36; Ibyah 16:12.
22 Icyakora dutegereje irindi sohozwa ry’ubwo buhanuzi, ubwo Imana izihorera ku madini y’ikinyoma bitewe n’uko afata nabi ubwoko bwayo. Yehova ‘azayitura ibihwanye n’ibyo yakoze byose’ (Yer 50:29; 51:9; Ibyah 18:6). Mu buryo bw’ikigereranyo, ibihugu byiganjemo amadini y’ikinyoma bizahinduka amatongo.—Yer 50:39, 40.
23. Nk’uko Yeremiya yabihanuye, ni iyihe gahunda yo mu buryo bw’umwuka yari gusubizwaho mu kinyejana cya 20?
23 Nk’uko ushobora kuba wabibonye, nanone ubuhanuzi bwa Yeremiya bukubiyemo amagambo atanga icyizere. Yanavuze ko muri iki gihe hari kongera gushyirwaho gahunda yo gusenga Yehova mu buryo yemera. Kuba Abayahudi barabohowe bagakurwa mu mugi wa Babuloni ya kera, bifitanye isano no kuba abagaragu b’Imana bo muri iki gihe barakuwe muri Babuloni Ikomeye, Ubwami bw’Imana bumaze gushyirwaho mu ijuru. Mu buryo bw’umwuka, Yehova yatumye abagaragu be bongera kumusenga mu buryo yemera kandi iyo mimerere yatumye bagira ibyishimo byinshi. Yehova abaha imigisha kubera ko bihatira gufasha abandi kumusenga kandi bakabagezaho amafunguro meza yo mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Yeremiya 30:18, 19.) Nanone kandi, ukurikije ibyakubayeho ushobora kuba uzi ukuntu Yehova asohoza ubuhanuzi bwe aha ubwoko bwe abungeri, abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bita ku mukumbi by’ukuri kandi bakawurinda.—Yer 3:15; 23:3, 4.
24. Ni ayahe magambo afite imbaraga Yeremiya yahanuye dutegereje isohozwa ryayo?
24 Amagambo Yeremiya yabwiye ubwoko bw’Imana bwa kera yari akubiyemo isezerano ry’ibyiza ku bantu bari gukomeza kuba indahemuka. Nanone kandi, yari akubiyemo umuburo w’uko abantu batari gukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova bari kurimbuka. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Nta gushidikanya ko ubona ko byihutirwa kumvira umuburo udaciye ku ruhande ugira uti “abishwe na Yehova kuri uwo munsi bazaba ku mpera imwe y’isi kugera ku yindi mpera y’isi. Ntibazaririrwa cyangwa ngo bakorakoranywe, habe no guhambwa. Bazaba nk’amase ku butaka.”—Yer 25:33.
25. Ubwoko bw’Imana muri iki gihe bufite iyihe nshingano?
25 Ni koko, kimwe na Yeremiya natwe turi mu bihe bigoye. Nk’uko byari bimeze mu gihe cye, uko abantu bakira ubutumwa bwa Yehova bishobora kuzatuma barokoka cyangwa bakarimbuka. Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe, si abahanuzi. Yehova ntaduhumekera ngo tugire ibyo twongera ku magambo ye yiringirwa kandi y’ukuri, aboneka muri Bibiliya. Nubwo bimeze bityo ariko, dufite inshingano yo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami iminsi yose kugeza ku mperuka y’iyi si (Mat 28:19, 20). Ntidushaka ‘kwiba amagambo ya Yehova,’ duhisha abantu ibigiye kuba. (Soma muri Yeremiya 23:30.) Twiyemeje kutazapfobya uburemere bw’ayo magambo. Ubwinshi mu buhanuzi Imana yasabye Yeremiya gutangaza bwamaze gusohora. Ibyo bitwizeza ko n’ubutarasohora, buzasohora nta kabuza. Tugomba kubwira abantu ko byanze bikunze Imana izasohoza ‘ibyo yatekereje n’ibyo yategetse uhereye kera kose.’—Amag 2:17.
26. Ni ubuhe buhanuzi dushigaje gusuzuma?
26 Nta wasuzuma umurimo wa Yeremiya w’ubuhanuzi n’ubutumwa bwe, ngo arangize atavuze amagambo Yehova yavuze y’uko yari kuzagirana n’ubwoko bwe “isezerano rishya,” kandi ko amategeko y’iryo sezerano yari kuzayandika mu mitima yabo (Yer 31:31-33). Mu gice gikurikira, tuzasuzuma ubwo buhanuzi n’uburyo isohozwa ryabwo rikureba ku giti cyawe.
Ni ubuhe buhanuzi bwo mu gitabo cya Yeremiya bwasohoye muri iki gihe? Utekereza iki ku buhanuzi dutegereje ko busohozwa?