Igitabo cya kabiri cy’Abami
18 Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bwa Hoseya,+ umuhungu wa Ela umwami wa Isirayeli, Hezekiya+ umuhungu wa Ahazi+ umwami w’u Buyuda yabaye umwami. 2 Yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 29 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Abi,* akaba yari umukobwa wa Zekariya.+ 3 Yakomeje gukora ibishimisha Yehova,+ nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+ 4 Ni we wakuyeho ahantu hirengeye ho gusengera,+ amenagura inkingi z’amabuye basenga, atema n’inkingi y’igiti* basenga.+ Nanone yamenaguye inzoka y’umuringa Mose yari yarakoze,+ kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bayitambiraga ibitambo umwotsi wabyo ukazamuka. Bayitaga ishusho y’inzoka y’umuringa.* 5 Hezekiya yiringiraga Yehova+ Imana ya Isirayeli. Mu bami b’u Buyuda bose bamukurikiye ndetse n’abamubanjirije, nta wigeze amera nka we. 6 Yabereye Yehova indahemuka.+ Ntiyigeze areka kumukurikira, ahubwo yakomeje kumvira amategeko Yehova yahaye Mose. 7 Yehova yari kumwe na we. Hezekiya yagaragazaga ubwenge mu byo yakoraga byose. Yigometse ku mwami wa Ashuri, yanga kumukorera.+ 8 Nanone yatsinze Abafilisitiya+ kugera i Gaza n’uturere twaho twose, kuva ku munara kugeza ku mujyi ukikijwe n’inkuta.*
9 Mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bw’Umwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi w’ubutegetsi bwa Hoseya+ umuhungu wa Ela, umwami wa Isirayeli, Shalumaneseri umwami wa Ashuri yateye Samariya arayigota.+ 10 Hashize imyaka itatu Abashuri barayifata.+ Mu mwaka wa gatandatu w’ubutegetsi bwa Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Hoseya, umwami wa Isirayeli, ni bwo Samariya yafashwe. 11 Nuko umwami wa Ashuri ajyana Abisirayeli muri Ashuri ku ngufu,+ abatuza i Hala n’i Habori ku ruzi rwa Gozani, no mu mijyi y’Abamedi.+ 12 Ibyo byatewe n’uko batumviye Yehova Imana yabo, bagakomeza kwica isezerano bagiranye, ni ukuvuga ibyo Mose umugaragu wa Yehova yari yarategetse byose.+ Ntibigeze babyumva cyangwa ngo babyumvire.
13 Mu mwaka wa 14 w’ubutegetsi bw’Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri+ yateye imijyi yose y’u Buyuda ikikijwe n’inkuta arayifata.+ 14 Hezekiya umwami w’u Buyuda yohereza abantu ngo babwire umwami wa Ashuri wari i Lakishi bati: “Narakosheje, none reka kuntera kandi icyo uzansaba cyose nzakiguha.” Nuko umwami wa Ashuri ategeka Hezekiya umwami w’u Buyuda kumuha toni 10* z’ifeza, na toni imwe* ya zahabu. 15 Nuko Hezekiya atanga ifeza yose yari mu nzu ya Yehova no mu bubiko bw’inzu*+ y’umwami. 16 Icyo gihe Hezekiya umwami w’u Buyuda yakuye inzugi ku rusengero+ rwa Yehova n’ibyo zari zifasheho, byose akaba yari yarabisizeho zahabu,+ abiha umwami wa Ashuri.
17 Nuko umwami wa Ashuri atuma Taritani,* Rabusarisi* na Rabushake* ku mwami Hezekiya wari i Yerusalemu, bava i Lakishi+ bagenda bafite ingabo nyinshi. Bajya i Yerusalemu+ bahagarara aho amazi yo mu kidendezi cya ruguru yanyuraga, ku muhanda wacaga aho bameseraga.+ 18 Igihe bahamagaraga umwami ngo asohoke, Eliyakimu+ umuhungu wa Hilukiya wayoboraga ibyo mu rugo* rw’umwami, Shebuna+ wari umunyamabanga n’umwanditsi Yowa wari umuhungu wa Asafu, ni bo baje guhura na bo.
19 Nuko Rabushake arababwira ati: “Mubwire Hezekiya muti: ‘umwami ukomeye, umwami wa Ashuri, yavuze ati: “ubwo wishingikirije ku ki?+ 20 Uravuga uti: ‘mfite ubuhanga n’imbaraga byo kurwana.’ Ariko ibyo ni amagambo gusa! Ubwo se wiringiye nde ku buryo watinyuka kunyigomekaho?+ 21 Dore wishingikirije ku mwami wa Egiputa+ umeze nk’urubingo rusadutse. Nyamara umuntu arwishingikirijeho rwamwinjira mu kiganza rukagitobora. Ibyo ni byo Farawo umwami wa Egiputa akorera abamwiringira bose. 22 Ntumbwire uti: ‘Yehova Imana yacu ni we twiringiye,’+ kuko ahantu hirengeye bamusengeraga n’ibicaniro bye Hezekiya yabikuyeho,+ akabwira u Buyuda na Yerusalemu ati: ‘mujye musengera imbere y’iki gicaniro muri Yerusalemu.’”’+ 23 None rero, nimutege na databuja umwami wa Ashuri. Ndabaha amafarashi 2.000 turebe ko mushobora kubona abayagenderaho.+ 24 Ubwo se, niba wishingikirije kuri Egiputa kubera amagare yayo y’intambara, n’abagendera ku mafarashi bayo, wabasha gutsinda n’umwe muri ba guverineri niyo yaba yoroheje kurusha abandi bose mu bagaragu ba databuja? 25 None se utekereza ko nateye iki gihugu kugira ngo nkirimbure Yehova atampaye uburenganzira? Yehova ubwe yaranyibwiriye ati: ‘zamuka utere kiriya gihugu, ukirimbure!’”
26 Eliyakimu umuhungu wa Hilukiya na Shebuna+ na Yowa babyumvise babwira Rabushake+ bati: “Databuja, turakwinginze, vugana natwe mu rurimi rw’Icyarameyi*+ kuko turwumva. Witubwira mu rurimi rw’Abayahudi bariya bantu bari ku rukuta bumva.”+ 27 Ariko Rabushake arababwira ati: “Mwebwe na shobuja si mwe mwenyine databuja yantumyeho ngo mbabwire aya magambo. Yantumye no ku bantu bicaye ku rukuta ngo bazarye amabyi yabo banywe n’inkari zabo, mubisangire.”
28 Nuko Rabushake avuga cyane mu rurimi rw’Abayahudi ati: “Nimwumve amagambo y’umwami ukomeye, umwami wa Ashuri.+ 29 Umwami aravuze ati: ‘Hezekiya ntabashuke, kuko adashobora kubankiza.+ 30 Hezekiya ntabashuke ngo mwiringire Yehova, ababwira ati: “Yehova azadukiza byanze bikunze kandi umwami wa Ashuri ntazafata uyu mujyi.”+ 31 Ntimwumvire Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri yavuze ati: “nimugirane nanjye isezerano ry’amahoro mwemere ko mutsinzwe maze murebe ngo buri wese ararya ibyeze ku giti cye cy’umuzabibu no ku giti cye cy’umutini, akanywa n’amazi yo mu kigega cye. 32 Noneho nzaza mbajyane mu gihugu kimeze nk’icyanyu,+ igihugu kirimo ibinyampeke na divayi nshya, igihugu kirimo imigati n’imizabibu, kirimo ibiti by’imyelayo, kikabamo n’ubuki. Ni bwo muzabaho, ntimupfe. Ntimwumvire Hezekiya kuko abashuka ababwira ati: ‘Yehova azadukiza.’ 33 None se mu mana zo mu bindi bihugu hari n’imwe yigeze ikiza igihugu cyayo umwami wa Ashuri? 34 Imana z’i Hamati+ no muri Arupadi ziri he? Imana z’i Sefarivayimu+ n’i Hena no muri Iva ziri he? Ese zigeze zishobora kurinda Samariya igihe nayiteraga?+ 35 None se mu mana zose zo muri ibyo bihugu, hari iyakijije igihugu cyayo igihe nagiteraga ku buryo Yehova na we yakiza Yerusalemu?”’”+
36 Nuko abaturage baraceceka ntibagira ijambo bamusubiza, kuko umwami yari yabategetse ati: “Ntimugire icyo mumusubiza!”+ 37 Hanyuma Eliyakimu umuhungu wa Hilukiya, wari ushinzwe ibyo mu rugo* rw’umwami, Shebuna umunyamabanga n’umwanditsi Yowa wari umuhungu wa Asafu, basanga Hezekiya baciye imyenda yabo maze bamubwira amagambo Rabushake yavuze.