Umubwiriza
9 Ibyo byose nabishyize ku mutima wanjye ndetse byose ndabigenzura, mbona ko abakiranutsi n’abanyabwenge n’imirimo yabo, byose bigenzurwa n’Imana y’ukuri.+ Abantu ntibazi urukundo n’urwango byabayeho mbere y’uko babaho. 2 Abantu bose ni bamwe ku birebana n’ibibageraho.+ Umukiranutsi n’umuntu mubi,+ umuntu mwiza n’umuntu utanduye kimwe n’uwanduye, n’utamba igitambo n’utagitamba, bose bagira iherezo rimwe. Umuntu mwiza ni kimwe n’umunyabyaha, kandi umuntu urahira ni kimwe n’utinya kurahira. 3 Dore ikintu kibabaje mu bintu byose byakorewe kuri iyi si: Kubera ko abantu bose bagira iherezo rimwe,+ ni cyo gituma imitima yabo iba yuzuye ibintu bibi, kandi mu gihe cyose bakiriho, ibitekerezo byabo biba ari ubusazi, hanyuma bagapfa.
4 Icyakora hari ibyiringiro ku birebana n’umuntu ukiri muzima, kuko imbwa nzima iruta intare yapfuye.+ 5 Abazima bazi ko bazapfa,+ ariko abapfuye bo nta cyo bazi,+ kandi nta bihembo bongera guhabwa, kuko baba batacyibukwa.+ 6 Nanone urukundo rwabo n’urwango rwabo n’ishyari ryabo biba byarashize, kandi nta ruhare baba bazongera kugira mu bikorerwa kuri iyi si.+
7 Genda wirire ibyokurya byawe wishimye kandi winywere divayi yawe n’umutima mwiza,+ kuko Imana y’ukuri yishimiye imirimo yawe.+ 8 Ujye wambara imyenda igaragaza ibyishimo* kandi wisige amavuta mu mutwe.+ 9 Jya wishimira ubuzima uri kumwe n’umugore wawe ukunda+ mu minsi yose y’ubuzima bwawe bugufi* Imana yaguhaye kuri iyi si, kuko ibyo ari byo bihembo byawe by’imirimo ukorana umwete muri iyi si.+ 10 Ibyo ushobora gukora byose ujye ubikorana imbaraga zawe zose, kuko mu Mva* aho uzajya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.+
11 Dore ikindi kintu nabonye mu bibera kuri iyi si: Abazi kwiruka si bo buri gihe batsinda isiganwa, kandi intwari si zo buri gihe zitsinda urugamba.+ Abanyabwenge si bo buri gihe babona ibyokurya, abajijutse si bo buri gihe babona ubutunzi+ n’abafite ubumenyi si ko buri gihe bagira icyo bageraho.+ Ahubwo ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose. 12 Umuntu ntamenya igihe ibyago bizamugereraho.+ Nk’uko amafi afatirwa mu rushundura n’inyoni zigafatirwa mu mutego, ni ko n’abantu bafatirwa mu mutego mu gihe cy’ibyago, iyo bibagezeho bibatunguye.
13 Dore ikindi kintu nabonye muri iyi si ku birebana n’ubwenge, kandi kikantangaza: 14 Habayeho umujyi muto kandi abantu bo muri uwo mujyi bari bake. Nuko umwami ukomeye araza arawugota, awubakaho urukuta rukomeye kugira ngo awusenye. 15 Muri uwo mujyi hari harimo umugabo w’umukene ariko w’umunyabwenge, nuko akiza uwo mujyi akoresheje ubwenge bwe. Ariko nta wigeze yibuka ibyo uwo mugabo w’umukene yakoze.+ 16 Nuko ndavuga nti: “Ubwenge buruta imbaraga.+ Nyamara ubwenge bw’umukene burasuzugurwa, kandi nta wemera inama ze.”+
17 Ibyiza ni ukumvira inama abanyabwenge batanga batuje, kuruta kumva urusaku rw’umuntu utegeka abantu batagira ubwenge.
18 Ubwenge buruta intwaro z’intambara, kandi umunyabyaha umwe ashobora kwangiza ibyiza byinshi.+