‘Ibikwiriye Umuntu Wese’
“Wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—UMUBWIRIZA 12:13.
1, 2. Kuki bikwiriye ko twasuzuma ibyo dukwiriye gukora imbere y’Imana?
“ICYO Uwiteka agushakaho ni iki?” Umuhanuzi wa kera yabajije icyo kibazo. Nyuma y’aho, yagaragaje neza ibyo Yehova yasabaga—ari byo, gukora ibyo gukiranuka, gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana, umuntu yicisha bugufi.—Mika 6:8.
2 Muri iki gihe, usanga abantu ari ba nyamwigendaho kandi bigenga, ugasanga hari abantu benshi babuzwa amahwemo no kumva ko hari ikintu runaka Imana ibasaba. Ntibashaka guhatwa. Ariko se, bimeze bite ku bihereranye n’umwanzuro Salomo yagezeho mu Mubwiriza? “Iyi ni yo ndunduro y’ijambo byose byarumviswe. Wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.”—Umubwiriza 12:13.
3. Kuki twagombye gutekereza ku gitabo cy’Umubwiriza, tubigiranye ubwitonzi?
3 Uko imimerere turimo n’ukuntu tubona ibihereranye n’ubuzima byaba bimeze kose, dushobora kungukirwa mu buryo bukomeye, nidusuzuma imimerere yatumye uwo mwanzuro ugerwaho. Umwanditsi w’icyo gitabo cyahumetswe, ari we Umwami Salomo, yagenzuye bimwe mu bintu nyabyo bigize imibereho yacu ya buri munsi. Bamwe bashobora kwihutira gufata umwanzuro w’uko isuzuma yakoze ritarangwa n’icyizere mu buryo bw’ibanze. Nyamara ariko, ryahumetswe n’Imana, kandi rishobora kudufasha guha agaciro imirimo yacu n’ibintu tugomba gukora mbere y’ibindi, bikazatuma tugira ibyishimo byinshi.
Guhihibikanira Ibintu by’Ibanze mu Mibereho
4. Ni iki Salomo yagenzuye akanasuzuma mu Mubwiriza?
4 Salomo yagenzuye mu buryo bwimbitse ‘umuruho Imana yahaye abantu.’ “Nakomeje umutima wanjye gushaka no kugenzurisha ubwenge kugira ngo menye iby’ibintu byose bikorerwa munsi y’ijuru.” Mu kuvuga ngo “umuruho,” Salomo ntiyashakaga kuvuga byanze bikunze umurimo, cyangwa akazi, ahubwo yashakaga kuvuga ibintu byose abagabo n’abagore bakora mu mibereho yabo yose (Umubwiriza 1:13). Reka dusuzume ibintu bimwe na bimwe bahihibikanira mu buryo bw’ibanze, cyangwa imirimo yavuzwe na Salomo, maze tubigereranye n’imirimo yacu bwite n’ibyo tugomba gukora mbere y’ibindi.
5. Kimwe mu bikorwa by’ibanze by’abantu, ni ikihe?
5 Nta gushidikanya ko amafaranga ari ryo pfundo ry’ibyo abantu bahihibikanira, hamwe n’imirimo bakora. Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe ushobora kuvuga ko Salomo atashishikariraga cyane ibyo kugira amafaranga, nk’uko ibyo bimeze ku bantu bamwe na bamwe b’abakungu. Yemeje atazuyaje akamaro ko kugira amafaranga mu rugero runaka; kugira amafaranga ahagije ni byiza kuruta uko umuntu yabaho yiziritse umukanda, cyangwa ariho mu buryo bwa gikene (Umubwiriza 7:11, 12). Ariko kandi, ugomba kuba warabonye ko amafaranga, hamwe n’ibintu agura, bishobora kuba ari cyo kintu cy’ibanze umuntu yimirije imbere mu mibereho ye—yaba umukene cyangwa umukire.
6. Ni irihe somo rihereranye n’amafaranga, dushobora kuvana kuri umwe mu migani ya Yesu, no ku byo Salomo yiboneye ubwe?
6 Wibuke umugani wa Yesu uvuga ibyerekeye umukire, wakoraga kugira ngo agire ibintu byinshi kurushaho, kuko atigeraga na rimwe anyurwa. Imana yamuvuzeho ko yari umuntu udashyira mu gaciro. Kubera iki? Kubera ko ‘ubugingo butava mu bwinshi bw’ibintu byacu’ (Luka 12:15-21). Ibyo Salomo yari yarabonye—bishobora kuba ari byinshi kurusha ibyo twebwe twabonye—byemeza amagambo ya Yesu. Soma ibivugwa mu Mubwiriza 2:4-9. Hari igihe Salomo ubwe yihatiye gushaka ubutunzi. Yiyubakiye amazu meza n’ubusitani. Yashoboraga gushaka abagore beza bo kumubera incuti, kandi koko yarababonye. Mbese, ubutunzi yari afite n’icyo bwatumaga ashobora gukora, byaba byaratumye anyurwa mu buryo bwimbitse, bigatuma yumva ko yageze ku bikorwa nyakuri kandi akumva imibereho ye ifite icyo igamije? Yasubije ataryarya agira ati “nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye, n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru.”—Umubwiriza 2:11; 4:8.
7. (a) Ibintu biba bigaragaza iki ku bihereranye n’agaciro k’amafaranga? (b) Ni iki wiboneye, kigaragaza ko umwanzuro Salomo yagezeho ari uw’ukuri?
7 Ibyo ni ibintu bishyize mu gaciro, ni ukuri kwagaragariye mu mibereho y’abantu benshi. Tugomba kwemera ko kugira amafaranga menshi kurushaho, bidakemura ibibazo byose. Bishobora gukemura bimwe na bimwe, urugero nko gutuma ibyo kurya n’imyambaro biboneka mu buryo bworoshye. Ariko kandi, umuntu ashobora kwambara umwenda umwe gusa mu gihe kimwe, kandi akanyurwa n’urugero runaka gusa rw’ibyo kurya n’ibyo kunywa. Kandi mwasomye ibihereranye n’abantu bakize, bafite imibereho yazahaye bitewe no gutana n’abo bashakanye, ibisindisha cyangwa gusabikwa n’ibiyobyabwenge, n’amakimbirane bagirana n’abo bafitanye isano. Umumiriyoneri umwe witwa J. P. Getty, yagize ati “nta bwo byanze bikunze amafaranga afitanye isano no kugira ibyishimo. Wenda yaba afitanye isano no kutagira ibyishimo.” Salomo yari afite impamvu nziza zo gushyira ibyo gukunda ifeza mu mwanya w’ibintu by’ubusabusa. Gereranya ibyo bintu by’ukuri, n’amagambo Salomo yavuze agira ati “ibitotsi by’umukozi bimugwa neza, n’iyo ariye bike cyangwa byinshi; ariko guhaga k’umukire kumubuza gusinzira.”—Umubwiriza 5:9-11, umurongo wa 10-12 muri Biblia Yera.
8. Ni iyihe mpamvu yatuma amafaranga adahabwa agaciro gakabije?
8 Nanone kandi, kugira amafaranga n’ibintu, ntibituma umuntu yumva anyuzwe ku birebana n’igihe kizaza. Iyo uza kuba ufite amafaranga menshi kurushaho, n’ibintu byinshi, birashoboka ko uba wararushijeho guhangayikishwa n’uburyo bwo kubirinda, icyo gihe kandi, ntuba uzi icyo umunsi w’ejo uhatse. Mbese, birashoboka ko wazatakaza amafaranga yose ufite n’ibintu utunze, ndetse n’ubuzima bwawe (Umubwiriza 5:13-17; 9:11, 12)? Ubwo bimeze bityo, ntibyagombye kugorana kwiyumvisha impamvu imibereho yacu, cyangwa ibyo dukora, byagombye kugira icyo bivuze gikomeye, kirambye cyane kurusha amafaranga n’ibintu dutunze.
Kugira Umuryango, Kuba Ikirangirire, no Kugira Ububasha
9. Mu igenzura Salomo yakoze, kuki byari bikwiriye ko avuga ibyerekeye imibereho yo mu muryango?
9 Isuzuma Salomo yakoze ku bihereranye n’ubuzima, ryari rikubiyemo n’ikibazo cyo guhihibikanira iby’umuryango. Bibiliya itsindagiriza ibyerekeye imibereho yo mu muryango, hakubiyemo n’ibyishimo bibonerwa mu kugira abana no kubarera (Itangiriro 2:22-24; Zaburi 127:3-5; Imigani 5:15, 18-20; 6:20; Mariko 10:6-9; Abefeso 5:22-33). Ariko se, ubwo ni bwo buryo busumba ubundi burebana n’imibereho? Biragaragara ko ari uko abantu benshi babitekereza, bitewe n’uko imico imwe n’imwe itsindagiriza ibihereranye n’ishyingirwa, kugira abana, n’imirunga ihuza abagize umuryango. Nyamara kandi, mu Mubwiriza 6:3 hagaragaza ko n’ubwo umuntu yaba afite abana ijana, urwo atari rwo rufunguzo rwatuma agira imibereho irangwa no kunyurwa. Tekereza ukuntu ababyeyi benshi bigomwe byinshi ku bw’abana babo, kugira ngo babashyirireho urufatiro rwiza, kandi batume barushaho koroherwa mu mibereho yabo. N’ubwo ibyo ari ibintu byiza cyane, nta gushidikanya ko Umuremyi wacu atari agamije ko intego y’ibanze mu mibereho yacu yaba iyo kubyara gusa, nk’uko inyamaswa zibigenza bitewe n’ubugenge kamere, kugira ngo ubwoko bwazo bukomeze kororoka.
10. Kuki kwibanda ku muryango mu buryo budakwiriye, bigaragara ko ari ubusa?
10 Salomo yagaragaje ibintu bimwe na bimwe by’ukuri bihereranye n’imibereho y’umuryango, abigiranye ubwenge. Urugero, umuntu ashobora kwibanda ku guteganyiriza abana be n’abuzukuru be iby’igihe kizaza. Ariko se, bazaba abanyabwenge? Cyangwa bazaba abapfapfa mu gukoresha ibyo yihatiye kubarundanyiriza? Bigenze nk’uko bivuzwe nyuma, mbega ukuntu byaba bibaye ‘ubusa, n’ibibi bikomeye’!—Umubwiriza 2:18-21; 1 Abami 12:8; 2 Ngoma 12:1-4, 9.
11, 12. (a) Ni ibihe bintu abantu bamwe na bamwe bagiye bahihibikanira babishishikariye mu mibereho yabo? (b) Kuki bishobora kuvugwa ko gushaka kugira umwanya ukomeye ari “[u]kwiruka inyuma y’umuyaga”?
11 Ku rundi ruhande, abantu benshi bagiye babona ko imibereho isanzwe y’umuryango ari iy’agaciro gake, bayirutisha intego zabo zo gushaka kuba ibirangirire cyangwa gutegeka abandi. Iryo rishobora kuba ari ikosa rikunze kugaragara ku bagabo. Mbese, waba warabibonye mu banyeshuri mwigana, muri bagenzi bawe mukorana, cyangwa mu baturanyi bawe? Abantu benshi bahatana babigiranye impambara, kugira ngo bagaragare, babe kanaka, cyangwa se ngo bagire ububasha ku bandi. Ariko se mu by’ukuri, ibyo ni iby’ingirakamaro mu rugero rungana iki?
12 Tekereza ukuntu abantu bamwe na bamwe bahatana kugira ngo babe ibyamamare, haba mu rugero ruto cyangwa mu rugero ruhanitse. Tubibona mu ishuri, mu bantu duturanye, no mu yandi matsinda y’abantu anyuranye. Nanone kandi, ni imbaraga isunika abashaka kumenyekana mu bihereranye n’ubukorikori, imyidagaduro, na politiki. Nyamara se, iyo mihati si imfabusa mu buryo nyabwo? Mu buryo bukwiriye, Salomo yavuze ko ari “[u]kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:4). N’ubwo umusore yagira umwanya ukomeye mu ishyirahamwe, mu ikipi y’imikino, cyangwa mu itsinda ry’abaririmbyi—umugabo cyangwa umugore runaka akaba azwi cyane mu bucuruzi cyangwa mu muryango w’abantu—mbese koko, ni abantu bangahe baba babizi? Mbese, abantu benshi bari mu kindi gice cy’isi (cyangwa ndetse batuye mu gihugu arimo) baba bazi ko uwo muntu abaho? Cyangwa bakomeza kwiberaho batazi rwose ibihereranye n’uko yari ikirangirire? Ibyo kandi, ni ko bimeze ku bihereranye n’ubushobozi cyangwa ubutware umuntu ageraho ku kazi, mu mujyi, cyangwa mu itsinda ry’abantu runaka.
13. (a) Ni gute ibivugwa mu Mubwiriza 9:4, 5 bidufasha kugira igitekerezo gikwiriye ku bihereranye no guhatanira kugira umwanya ukomeye, cyangwa kugira ububasha bwo gutegeka abandi? (b) Ni ibihe bintu by’ukuri twagombye kwemera, niba ubu buzima ari ubu gusa? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
13 Mbese, uwo mwanya ukomeye cyangwa ubutware, amaherezo bibageza ku ki? Uko ab’igihe kimwe bashira, ab’ikindi bakaza, abantu bafite umwanya ukomeye cyangwa ubutware barapfa kandi bakibagirana. Ibyo byagaragariye ku bubatsi, ku baririmbyi no ku bandi banyabukorikori, abifuza ko ibintu bihinduka mu birebana n’imibereho y’abantu, n’abandi n’abandi, nk’uko byagaragariye ku banyapolitiki benshi no ku bakuru ba gisirikare. Ku bihereranye n’ibyo bikorwa, ni abantu bangahe bihariye waba uzi, mu babayeho hagati y’imyaka ya 1700 na 1800? Salomo yafashe umwanzuro ukwiriye, agira ati “imbwa nzima iruta intare ipfuye. Abazima bazi ko bazapfa: ariko abapfuye bo nta cyo bakizi . . . [ntiba]cyibukwa” (Umubwiriza 9:4, 5). Kandi niba ubu buzima ari ubu gusa, noneho ni iby’ubusa rwose ko umuntu yahatana kugira ngo agire umwanya ugaragara, cyangwa ububasha.a
Ibyo Twimiriza Imbere, n’Ibikwiriye Gukorwa
14. Kuki igitabo cy’Umubwiriza cyagombye kudufasha mu buryo bwa bwite?
14 Nta bwo Salomo yagize icyo avuga ku bihereranye n’imirimo myinshi, intego, n’ibinezeza abantu bibandaho mu mibereho yabo. Nyamara ariko, ibyo yanditse birahagije. Nta bwo tugomba gusuzuma icyo gitabo dusa n’aho twijimye, cyangwa ngo duse n’aho tutarangwa n’icyizere, kuko twasuzumye mu buryo bushyize mu gaciro, igitabo cya Bibiliya Yehova Imana yahumetse abyishakiye, ku bw’inyungu zacu. Gishobora gufasha buri wese muri twe kugorora uburyo tubona ibihereranye n’imibereho, n’icyo twerekezaho ibitekerezo (Umubwiriza 7:2; 2 Timoteyo 3:16, 17). Ibyo ni ko biri cyane cyane iyo turebye imyanzuro Yehova yafashije Salomo kugeraho.
15, 16. (a) Ni ikihe gitekerezo Salomo yari afite, ku bihereranye no kwishimira ubuzima? (b) Mu buryo bukwiriye, ni iki Salomo yavuze ko cyari ngombwa kugira ngo umuntu yishimire ubuzima?
15 Ingingo imwe Salomo yakomeje kugaragaza yari iy’uko abagaragu b’Imana y’ukuri, bagombye kubonera ibyishimo mu mirimo bakorera imbere yayo. “Nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutira kunezerwa no gukora neza igihe bakiriho cyose. Kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa no kunezezwa n’ibyiza by’imirimo ye yose, kuko na byo ari ubuntu bw’Imana” (Umubwiriza 2:24; 3:12, 13; 5:18; 8:15). Zirikana ko Salomo atarimo atera inkunga imyifatire irangwa no kwinezeza; nta n’ubwo yashyigikiraga imyifatire ya “twirīre, twinywere, [kandi twishime], kuko ejo tuzapfa” (1 Abakorinto 15:14, 32-34). Yashakaga kuvuga ko twagombye kubonera ibyishimo mu binezeza bisanzwe, urugero kurya no kunywa, mu gihe ‘dukora neza igihe tukiriho cyose.’ Nta gushidikanya, ibyo bituma imibereho yacu yerekeza mbere na mbere ku gukora ibyo Umuremyi ashaka, we uzi ibyiza rwose.—Zaburi 25:8; Umubwiriza 9:1; Mariko 10:17, 18; Abaroma 12:2.
16 Salomo yanditse agira ati “igendere, wirīre ibyokurya byawe wishimye, kandi winywere vino yawe n’umutima unezerewe; kuko Imana imaze kwemera imirimo yawe” (Umubwiriza 9:7-9). Ni koko, umugabo cyangwa umugore ufite imibereho ikungahaye kandi yuzuye rwose, ashishikarira gukora imirimo Yehova yishimira. Ibyo bisaba ko tumuzirikana buri gihe. Mbega ukuntu icyo gitekerezo gitandukanye n’icy’umubare munini w’abantu, babona ubuzima mu buryo bushingiye ku bitekerezo bya kimuntu!
17, 18. (a) Ni iyihe myifatire abantu benshi bagira, ku bihereranye n’ibintu bisanzwe biba mu buzima? (b) Ni izihe ngaruka twagombye kuzirikana buri gihe?
17 N’ubwo amadini amwe n’amwe yigisha ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi, abantu benshi bemera ko ubu buzima ari bwo rwose bashobora kwiringira badashidikanya. Ushobora kuba warabonye ko bagira imyifatire ihuje n’iyo Salomo yavuze, ubwo yagiraga ati “kuko iteka ry’umurimo mubi rituzura vuba, ni cyo gituma imitima y’abantu ishishikarira gukora ibibi” (Umubwiriza 8:11). Ndetse n’abantu batishora mu bikorwa biteye ishozi, bagaragaza ko bahihibikanira mbere na mbere ibintu birebana n’igihe cya none. Iyo ikaba ari impamvu imwe ituma baha agaciro gakabije amafaranga, kugira ibintu, icyubahiro, gutegeka abandi, kugira umuryango, cyangwa bagashishikarira ibindi bintu nk’ibyo. Ariko kandi, Salomo ntiyaciriye aho. Yongeyeho ati “nubwo umunyabyaha acumura kari ijana, ariko akaramba, nzi rwose yuko abubaha Imana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza: ariko umunyabyaha we ntazamererwa neza, no kuramba ntazaramba, ndetse n’iminsi ye izaba nk’igicucu gihita; kuko atubaha Imana ari imbere yayo” (Umubwiriza 8:12, 13). Uko bigaragara, Salomo yemeraga adashidikanya ko tuzamererwa neza niba ‘twubaha Imana [y’ukuri].’ Mu buhe buryo? Dushobora gusanga igisubizo mu itandukaniro yashyizeho. Yehova ashobora gutuma ‘iminsi yacu [iramba].’
18 Abakiri bato mu rugero runaka, bagomba cyane cyane gutekereza ku kuri kwiringirwa mu buryo budasubirwaho, guhereranye n’uko bazamererwa neza niba bubaha Imana. Nk’uko ushobora kuba warabyiboneye, uwiruka cyane kurusha abandi bose, ashobora kugwa maze agatsindwa mu isiganwa. Umutwe w’ingabo ukomeye ushobora kuneshwa. Umucuruzi ugira amakenga ashobora kugira atya akabona yugarijwe n’ubukene. N’ibindi bintu byinshi bitiringirwa, bituma ubuzima budashobora kuba bwateganywa nta kwibeshya. Ariko kandi, ushobora kwiringira byimazeyo ibi bikurikira: imibereho irangwa n’ubwenge kandi yiringirwa kurusha iyindi yose, ni ukubaho ukora ibyiza bihuje n’amategeko y’Imana ahereranye n’umuco, kandi bihuje n’ibyo ishaka (Umubwiriza 9:11). Ibyo bikubiyemo kumenya icyo Imana ishaka icyo ari cyo dukoresheje Bibiliya, kuyegurira ubuzima bwacu, no kuba Umukristo wabatijwe.—Matayo 28:19, 20.
19. Ni gute urubyiruko rushobora gukoresha imibereho yarwo, ariko se, inzira y’ubwenge ni iyihe?
19 Nta bwo Umuremyi azahatira urubyiruko cyangwa abandi, gukurikiza ubuyobozi bwe. Bashobora kwirundumurira mu kwiga amashuri, wenda ndetse bakamara igihe kirekire biga ibitabo bitabarika, byigisha ubwenge bw’abantu. Uko bigaragara, amaherezo ibyo byazananiza umubiri. Cyangwa bashobora kuyoborwa n’umutima wabo wa kimuntu udatunganye, cyangwa gukurikira ibishishikaza amaso. Nta gushidikanya, ibyo bizabatera kubabara, kandi nyuma y’igihe runaka, kubaho muri ubwo buryo bizagaragara ko ari ubusa gusa (Umubwiriza 11:9–12:12; 1 Yohana 2:15-17). Bityo rero, Salomo yerekeje amagambo ku rubyiruko—amagambo akurikira natwe twagombye kuzirikana tubigiranye ubwitonzi, uko imyaka yacu yaba ingana kose: “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza, n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti ‘sinejejwe na byo.’ ”—Umubwiriza 12:1.
20. Ni ikihe gitekerezo gishyize mu gaciro, gihereranye n’ubutumwa buri mu Mubwiriza?
20 Noneho se, twasoza tuvuga iki? Bite se ku bihereranye n’umwanzuro Salomo yagezeho? Yarebye, cyangwa yagenzuye, ‘imirimo yose ikorerwa munsi y’ijuru, kandi abona byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga’ (Umubwiriza 1:14). Nta bwo tubona ko amagambo dusanga mu gitabo cy’Umubwiriza, ari amagambo yavuzwe n’umuntu wijimye, ubabaye kandi w’umurakare. Ari mu bigize Ijambo ry’Imana ryahumetswe, tukaba dukwiriye kuyitaho.
21, 22. (a) Ni ibihe bintu bihereranye n’imibereho, Salomo yazirikanye? (b) Ni uwuhe mwanzuro urangwa n’ubwenge yagezeho? (c) Gusuzuma ibikubiye mu Mubwiriza, byakugizeho ingaruka mu buhe buryo?
21 Salomo yagenzuye imirimo iruhije ikorwa n’abantu, ingorane barwana na zo, n’ibyo baharanira. Yatekereje ku bihereranye n’ukuntu bigenda mu mimerere isanzwe yo gushaka ibintu, ugushoberwa hamwe n’ibintu bidafite agaciro abantu benshi bageraho. Yagenzuye uburyo ukudatungana kwa kimuntu ari impamo, n’urupfu ruzanwa na ko. Yazirikanye kandi agaragaza ubumenyi buturuka ku Mana ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye, n’ibyiringiro by’ubuzima ubwo ari bwo bwose bwo mu gihe kizaza. Ibyo byose byavuzwe n’umuntu wongerewe ubwenge n’Imana, ni koko, umwe mu bantu b’abanyabwenge kuruta abandi bose babayeho. Hanyuma, umwanzuro yagezeho washyizwe mu Byanditswe Byera, ku bw’inyungu z’abantu bose bashaka kugira imibereho ifite agaciro koko. Mbese, ntitwagombye kubyemera?
22 “Iyi ni yo ndunduro y’ijambo byose byarumviswe. Wubahe Imana, kandi ukomeze amategeko yayo; kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza n’igihishwe cyose, ari icyiza, cyangwa ikibi.”—Umubwiriza 12:13, 14.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yigeze gutanga ibi bisobanuro birangwa n’ubushishozi, bigira biti “ntitwagombye gutakariza ubu buzima mu bintu by’imfabusa . . . Niba ubu buzima ari ubu gusa, nta kintu cy’ingenzi gihari. Iyi mibereho isa n’umupira ujugunywe mu kirere, maze ugahita wongera kugwa hasi ku kibuga. Ni igicucu gihita vuba, ururabo ruraba, ikibabi cy’icyatsi kigomba gucibwa maze kigahita cyuma. . . . Dushyize ubuzima bwacu ku munzani tukabugereranya n’igihe cy’iteka, twasanga bureshya n’akadomo katagize icyo kavuze. Mu gihe kirekire cyane, nta n’ubwo bwaba bungana n’igitonyanga kinini cy’amazi, kigwa mu nyanja. Nta gushidikanya ko [Salomo] yari afite ishingiro, igihe yasubizaga amaso inyuma, akareba imihihibikano n’imirimo y’abantu benshi, maze akavuga ko ari ubusa. Dupfa vuba cyane, ku buryo bisa n’aho tuba tudakwiriye no kuba twaravutse, kandi usanga umuntu umwe mu bantu babarirwa muri za miriyari, iyo aje kandi akongera akagenda, abantu bake cyane gusa ari bo bamenya ko yigeze kubaho. Nta bwo icyo gitekerezo cyijimye, cyangwa ngo kibe kidakwiriye. Ni icy’ukuri, ikintu nyacyo gifatika, igitekerezo cy’ingirakamaro, niba ubu buzima ari ubu gusa.”—Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Kanama 1957, ku ipaji ya 472 (mu Cyongereza).
Mbese, Uribuka?
◻ Ni uwuhe mwanzuro uhuje n’ubwenge, ku bihereranye n’umwanya ubutunzi bufite mu mibereho yawe?
◻ Kuki tutagombye kwibanda ku muryango mu buryo budakwiriye, ku byo kuba ikirangirire, cyangwa gutegeka abandi?
◻ Ni iyihe myifatire yemerwa n’Imana mu bihereranye no kwishimisha, Salomo yaduteyemo inkunga?
◻ Ni gute wungukiwe no gusuzuma igitabo cy’Umubwiriza?
[AmaIfoto yo ku ipaji ya 15]
Kugira amafaranga n’ibintu, ntibituma umuntu anyurwa byanze bikunze
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abakiri bato bashobora kwiringira ko bazamererwa neza, niba bubaha Imana