Gutegeka kwa Kabiri
3 “Nuko duhindura icyerekezo turazamuka, tunyura mu Nzira y’i Bashani. Ogi umwami w’i Bashani araza ngo duhure, azana n’abantu be bose kugira ngo turwanire ahitwa Edureyi.+ 2 Yehova arambwira ati: ‘ntimumutinye kuko nzabafasha mukamutsinda we n’ingabo ze zose kandi nkabaha igihugu cye. Muzamukorere nk’ibyo mwakoreye Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni.’ 3 Nuko Yehova Imana yacu aduha na Ogi umwami w’i Bashani, aduha n’abantu be bose turabica ntihagira n’umwe urokoka. 4 Icyo gihe twafashe imijyi ye yose. Nta mujyi n’umwe tutigaruriye mu mijyi 60 igize akarere kose ka Arugobu, aho akaba ari ho Umwami Ogi w’i Bashani+ yategekaga. 5 Iyo mijyi yose yari ikikijwe n’inkuta ndende, ifite inzugi n’ibyo kuzifungisha.* Twamutwaye n’indi mijyi mito myinshi cyane. 6 Icyakora twarayirimbuye+ nk’uko twarimbuye imijyi ya Sihoni, umwami w’i Heshiboni. Nuko turayirimbura yose, kandi turimbura abagabo, abagore ndetse n’abana bato.+ 7 Amatungo yose n’ibyo twasanze muri iyo mijyi twarabitwaye.
8 “Nanone icyo gihe twigaruriye igihugu cyategekwaga n’abami babiri b’Abamori+ mu karere ka Yorodani kuva ku Kibaya cya Arunoni ukageza ku Musozi wa Herumoni+ 9 (Herumoni, Abasidoni bayitaga Siriyoni, naho Abamori bakayita Seniri), 10 ni ukuvuga imijyi yose iri ahantu harambuye* n’i Gileyadi hose n’i Bashani hose kugeza i Saleka na Edureyi,+ ari yo mijyi Ogi umwami w’i Bashani yategekaga. 11 Ogi umwami w’i Bashani ni we wenyine wari warasigaye mu Barefayimu. Isanduku bamushyinguyemo yari ikozwe mu cyuma kandi na n’ubu iracyari muri Raba y’abakomoka kuri Amoni. Uburebure bwayo bwari metero enye* n’ubugari bwayo bujya kungana na metero ebyiri.* 12 Icyo gihe twigaruriye icyo gihugu uhereye mu gace ka Aroweri+ kari mu Kibaya cya Arunoni, twigarurira na kimwe cya kabiri cy’akarere k’imisozi miremire ka Gileyadi, kandi iyo mijyi yaho nayihaye abagize umuryango wa Rubeni n’abagize umuryango wa Gadi.+ 13 Igice gisigaye cy’i Gileyadi n’i Bashani hose, aho umwami Ogi yategekaga, nabihaye igice cy’umuryango wa Manase.+ Agace ka Arugobu kari mu karere k’i Bashani ni ko kitwaga igihugu cy’Abarefayimu.
14 “Yayiri+ umuhungu wa Manase yigaruriye akarere kose ka Arugobu+ ageza ku mupaka w’Abageshuri n’Abamakati,+ maze iyo midugudu yose y’i Bashani ayitirira izina rye. Kugeza n’ubu hitwa Havoti-yayiri.*+ 15 Makiri namuhaye i Gileyadi.+ 16 Abakomoka kuri Rubeni n’abakomoka kuri Gadi+ nabahaye kuva i Gileyadi kugeza mu Kibaya cya Arunoni. Umupaka w’igihugu cyabo uva hagati muri icyo kibaya, ukagenda ukagera mu kibaya cya Yaboki. Icyo kibaya ni cyo kibatandukanya n’abakomoka kuri Amoni. 17 Nanone nabahaye Araba n’uruzi rwa Yorodani n’inkengero zarwo, uhereye i Kinereti* ukageza ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, munsi y’umusozi wa Pisiga ahagana mu burasirazuba.+
18 “Icyo gihe narabategetse nti: ‘Yehova Imana yanyu yabahaye iki gihugu ngo kibe umurage wanyu. Mwese abagabo b’intwari muzambuke mwitwaje intwaro, mugende imbere y’abavandimwe banyu b’Abisirayeli.+ 19 Abagore banyu, abana banyu n’amatungo yanyu (kandi ndabizi neza ko mufite amatungo menshi), ni byo byonyine bizaguma mu mijyi nabahaye, 20 kugeza igihe Yehova azahera abavandimwe banyu amahoro nk’uko namwe yayabahaye, na bo bakigarurira igihugu Yehova Imana yanyu azabaha, mu gace kari hakurya ya Yorodani. Icyo gihe ni bwo muzagaruka, buri wese akajya gutura aho namuhaye ngo habe umurage we.’+
21 “Icyo gihe nategetse Yosuwa,+ ndamubwira nti: ‘wowe ubwawe wiboneye ibintu byose Yehova Imana yanyu yakoreye abo bami babiri. Ibyo ni na byo Yehova azakorera ibihugu mugiye kwambuka mukajyamo.+ 22 Ntimuzabatinye, kuko Yehova Imana yanyu ari we ubarwanirira.’+
23 “Icyo gihe ninginze Yehova nti: 24 ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, weretse umugaragu wawe gukomera kwawe n’imbaraga zawe nyinshi.+ Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa mu isi yakora ibikorwa nk’ibyawe.+ 25 None ndakwinginze, reka nambuke ndebe icyo gihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, ndebe ako karere keza k’imisozi miremire na Libani.’+ 26 Ariko Yehova akomeza kundakarira cyane bitewe namwe,+ kandi yanga kunyumva. Ahubwo Yehova arambwira ati: ‘birangirire aha! Ibyo ntuzongere kugira icyo ubimbwiraho. 27 Zamuka ujye hejuru y’umusozi wa Pisiga,+ witegereze iburengerazuba, mu majyaruguru, mu majyepfo n’iburasirazuba, uharebe gusa kuko utazambuka iyi Yorodani.+ 28 Shyiraho Yosuwa+ abe umuyobozi w’aba bantu. Umutere inkunga kandi umukomeze kuko ari we uzabambutsa,+ agatuma bahabwa iki igihugu, kikaba umurage wabo.’ 29 Ibyo byose byabaye turi mu kibaya giteganye n’i Beti-pewori.+