Ibaruwa yandikiwe Tito
3 Ujye ukomeza wibutse Abakristo bose kubaha cyane abategetsi n’abayobozi kandi babumvire.+ Nanone bajye bahora biteguye gukora ibikorwa byiza. 2 Ntibakagire uwo basebya, kandi ntibakabe abanyamahane.* Ahubwo bajye baba abantu bashyira mu gaciro+ kandi bagaragarize abantu bose ubugwaneza.+ 3 Natwe twahoze turi abantu batagira ubwenge, tutumvira, abantu bose batuyobya, twaratwawe n’ibyifuzo bibi hamwe n’ibinezeza, dukunda gukora ibikorwa bibi kandi twifuza, turi abantu babi cyane, kandi twangana.
4 Icyakora, Imana+ ari yo Mukiza wacu yatugaragarije ineza n’urukundo rwayo. 5 Icyatumye idukiza si uko twari abakiranutsi,+ ahubwo ni uko igira imbabazi.+ Yadukijije igihe yatwezaga ikaduhindura bazima,+ kandi yakoresheje umwuka wayo, maze iduhindura bashya.+ 6 Yadusutseho uwo mwuka wera, ibigiranye ubuntu binyuze kuri Yesu Kristo Umukiza wacu,+ 7 kugira ngo Imana nimara kubona ko turi abakiranutsi bitewe n’ineza yayo ihebuje,*+ izaduhe umurage*+ w’ubuzima bw’iteka twasezeranyijwe.+
8 Ibyo nkubwiye ni ibyo kwizerwa, kandi ndashaka ko uzajya uhora ubitsindagiriza, kugira ngo abizeye Imana bakomeze kwerekeza ibitekerezo byabo ku bikorwa byiza. Ibyo ni byo byiza kandi bifitiye abantu akamaro.
9 Ariko ujye wamaganira kure ibibazo bidafite ishingiro, impaka zifitanye isano n’ibisekuru, ubushyamirane n’impaka z’iby’Amategeko, kuko ibyo ari imfabusa kandi rwose nta cyo bimaze.+ 10 Naho umuntu ukwirakwiza inyigisho z’ibinyoma,+ ujye wirinda kwifatanya na we,+ ariko ujye ubanza umugire inama* inshuro ya mbere n’inshuro ya kabiri,+ 11 kuko uba uzi ko uwo muntu aba yaramaze kuyoba kandi aba akora icyaha. Ndetse we ubwe aba yicira urubanza.
12 Ninkoherereza Aritema cyangwa Tukiko,+ uzakore uko ushoboye kose unsange i Nikopoli, kuko ari ho niyemeje kumara igihe cy’ubukonje. 13 Zena w’umuhanga mu by’Amategeko na Apolo, ubahe ibyo bazakenera byose mu rugendo, kugira ngo batazagira icyo babura.+ 14 Ariko abandi* na bo bareke kuba abanebwe, ahubwo bitoze gukora imirimo myiza,+ kugira ngo bashobore gufasha ababikeneye.+
15 Abo turi kumwe bose baragusuhuza. Unsuhurize Abakristo bose badukunda.
Mwese Imana ikomeze ibagaragarize ineza yayo ihebuje.