Imigani
1 Iyi ni imigani ya Salomo+ umuhungu wa Dawidi,+ umwami wa Isirayeli.+
3 Ituma yemera kwigishwa+ bityo akagira ubwenge,
Agakiranuka,+ agakurikiza ubutabera+ kandi akaba inyangamugayo.
4 Ituma umuntu utaraba inararibonye agira ubwenge,+
Kandi igatuma umuntu ukiri muto agira ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza.*+
5 Umunyabwenge atega amatwi kandi akarushaho kumenya.+
Umuhanga ni we ubona ubuyobozi burangwa n’ubwenge,+
6 Bigatuma asobanukirwa imigani, amagambo agoye gusobanukirwa,
Amagambo y’abanyabwenge n’ibisakuzo byabo.+
7 Gutinya Yehova ni intangiriro yo kugira ubumenyi.+
Abaswa ni bo bonyine banga kugira ubwenge kandi ntibemera gukosorwa.+
9 Bizakubera nk’ikamba ryiza cyane wambaye ku mutwe,+
Kandi bikubere nk’umukufi mwiza wambaye mu ijosi.+
10 Mwana wanjye, abanyabyaha nibagerageza kugushuka ntukemere.+
11 Nibakubwira bati: “Ngwino tujyane,
Twihishe dutege abantu, maze tubice,
Tugirire nabi abantu b’inzirakarengane tubahora ubusa,
12 Tubamire ari bazima nk’uko Imva* imira abantu,
Ndetse tubamire bunguri nk’abamanuka bajya mu rwobo,
13 Dutware ibintu byabo byose by’agaciro,
Maze twuzuze amazu yacu ibyo twasahuye.
14 Rwose ngwino tujyane,
Tuzagabana ibyo tuziba byose tunganye.”
15 Mwana wanjye ntukajyane na bo.
17 Gutega umutego inyoni iwureba ni ukurushywa n’ubusa.
18 Ni yo mpamvu bihisha kugira ngo bice abantu.
Barabatega kugira ngo babambure ubuzima.
20 Ubwenge nyakuri+ bukomeza kurangurura mu muhanda.+
Ijwi ryabwo rikomeza kumvikanira ahantu hahurira abantu benshi.+
21 Buhamagara buri mu mahuriro y’imihanda inyuramo abantu benshi.
Buvugira amagambo yabwo mu marembo y’umujyi bugira buti:+
22 “Mwa bantu mwe mudafite ubumenyi, muzakomeza kubura ubumenyi kugeza ryari?
Namwe mukunda gusekana, muzishimira guseka abandi kugeza ryari?
Mwa bantu batagira ubwenge mwe, muzakomeza kwanga ubwenge kugeza ryari?+
Ni bwo nzabasukaho umwuka wanjye,
Mbamenyeshe amagambo yanjye.+
25 Mwakomeje kutumvira inama zose nabagiriye,
Kandi nabacyaha ntimwemere.
27 Ibyo mutinya nibibisukaho nk’imvura y’amahindu,
N’ibyago bikabibasira bimeze nk’umuyaga ukaze,
Igihe muzaba mwahuye n’ingorane n’ibihe bigoye,
28 Icyo gihe muzampamagara ariko sinzitaba.
Muzanshakana umwete ariko ntimuzambona,+
29 Kubera ko mwanze kugira ubumenyi,+
Kandi ntimutinye Yehova.+
30 Mwanze inama zanjye,
Kandi narabacyashye muransuzugura.
31 Ni yo mpamvu muzagerwaho n’ingaruka z’ibikorwa byanyu,+
Kandi imigambi mibi mupanga izabateza imibabaro.
32 Kuyoba kw’abantu bataraba inararibonye ni ko kuzatuma bapfa,
Kandi kwidamararira kw’abantu batagira ubwenge ni ko kuzatuma barimbuka.