Unguka Ubwenge Kandi Wemere Gucyahwa
YEHOVA IMANA ni Umwigisha Mukuru w’ubwoko bwe. Ntabwigisha ibimwerekeyeho we ubwe gusa, ahubwo anabwigisha ibirebana n’ubuzima (Yesaya 30:20; 54:13; Zaburi 27:11). Urugero, Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli abahanuzi, Abalewi—cyane cyane abatambyi—hamwe n’abandi bantu b’abanyabwenge, kugira ngo bakore umurimo wo kwigisha (2 Ngoma 35:3; Yeremiya 18:18). Abahanuzi bigishaga abantu ibihereranye n’imigambi y’Imana hamwe n’imico yayo, kandi bagaragazaga imyifatire ikwiriye abantu bagomba kugira. Abatambyi n’Abalewi bari bafite inshingano yo kwigisha Amategeko ya Yehova. Naho abantu b’abanyabwenge cyangwa abakuru, batangaga inama nziza ku bibazo birebana n’imibereho ya buri munsi.
Salomo, umuhungu wa Dawidi, yarushaga ubwenge abantu b’abanyabwenge bose bo muri Isirayeli. (1 Abami 5:10, 11 [4:30, 31 muri Biblia Yera].) Mu gihe abantu bari bamaze kumva ibihereranye n’ikuzo rye hamwe n’ubutunzi bwe, umwe mu bashyitsi b’imena kurusha abandi bose bamusuye, ni umwamikazi w’i Sheba wagize ati “nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye, ubwenge bwawe n’ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise” (1 Abami 10:7). Ibanga ry’ubwenge bwa Salomo ryari irihe? Igihe Salomo yabaga umwami wa Isirayeli mu mwaka wa 1037 M.I.C., yasenze asaba “ubwenge n’ubuhanga.” Kubera ko Yehova yari ashimishijwe n’ibyo bintu yari asabye, yamuhaye ubumenyi, ubwenge hamwe n’umutima ujijutse (2 Ngoma 1:10-12; 1 Abami 3:12). Ntibitangaje kuba Salomo ‘yarahimbye imigani ibihumbi bitatu’! (1 Abami 5:12 [4:32 muri Biblia Yera].) Imwe muri iyo migani, hamwe n’ “amagambo ya Aguri” n’ay’ “umwami Lemuweli,” yanditswe mu gitabo cya Bibiliya cy’Imigani (Imigani 30:1; 31:1). Ukuri kuvugwa muri iyo migani, kugaragaza ubwenge bw’Imana kandi ni ukw’iteka ryose (1 Abami 10:23, 24). Ku muntu uwo ari we wese wifuza kugira imibereho ishimishije kandi myiza, uko kuri ni ukw’ingenzi cyane muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu gihe kwavugwaga bwa mbere.
Kugira Imibereho Myiza n’Isuku mu Birebana n’Umuco—Mu Buhe Buryo?
Intego y’igitabo cy’Imigani isobanurwa mu magambo yacyo akibimburira, agira ati “imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w’Abisirayeli, yo kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa [“no gucyahwa,” NW]; ni iyo gusobanura amagambo y’ubuhanga; ni yo ihesha ubwenge bw’imigenzereze no gukiranuka no gutunganya no kutabera; ni yo iha umuswa kujijuka, n’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga.”—Imigani 1:1-4.
Mbega ukuntu “imigani ya Salomo” igamije intego nziza cyane! Ni iyo “kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa [“no gucyahwa,” NW].” Ubwenge bukubiyemo kwiyumvisha uko ibintu biteye no gukoresha ubwo bumenyi kugira ngo ukemure ibibazo, ugere ku ntego runaka, wirinde cyangwa uhunge akaga, cyangwa se ufashe abandi kubigenza batyo. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro cyagize kiti “mu Gitabo cy’Imigani, ijambo ‘ubwenge’ risobanura kugira ubuhanga bwo kubaho—ni ukuvuga ubushobozi bwo kugira amahitamo ahuje n’ubwenge no kubaho neza.” Mbega ukuntu kunguka ubwenge ari iby’ingenzi!—Imigani 4:7.
Nanone kandi, imigani ya Salomo yigisha ibyerekeranye no gucyahwa. Mbese, twaba dukeneye guhabwa iyo myitozo? Mu Byanditswe, gucyahwa byumvikanisha igitekerezo cyo gukosora cyangwa gukubita akanyafu. Dukurikije uko intiti imwe mu bya Bibiliya yabivuze, “cyerekeza ku myitozo yo mu rwego rw’umuco, hakubiyemo no gukosora imitekerereze ishobora gutuma umuntu akora iby’ubupfapfa.” Gucyahwa, twaba twicyashye ku giti cyacu, cyangwa se ducyashwe n’abandi, ntibitubuza kwishora mu bikorwa bibi gusa, ahubwo binadusunikira kugira ihinduka, tukaba abantu beza kurushaho. Ni koko, tugomba gucyahwa niba dushaka gukomeza kuba abantu batanduye mu birebana n’umuco.
Ku bw’ibyo rero, intego y’iyo migani iri mu buryo bubiri—gutanga ubwenge no kwigisha ibyerekeranye no gucyahwa. Gucyahwa mu rwego rw’umuco hamwe n’ubushobozi bwo gukoresha ubwenge, bikubiyemo ibintu binyuranye. Urugero, gukiranuka n’ubutabera ni amahame mbwirizamuco, kandi adufasha kwizirika ku mahame ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru.
Ubwenge bukomatanyije ibintu byinshi; hakubiyemo ubuhanga, ubushishozi, kugira amakenga n’ubushobozi bwo gutekereza. Ubuhanga ni ubushobozi bwo kubona uko ikibazo giteye no kwiyumvisha imiterere yacyo binyuriye ku gutahura isano ibice bikigize bifitanye n’icyo kibazo cyose uko cyakabaye, bityo ukamenya ibyacyo neza. Ubushishozi busaba kugira ubumenyi ku byerekeye impamvu z’ikintu runaka no gusobanukirwa impamvu imyifatire runaka iboneye cyangwa ari mibi. Urugero, umuntu w’umuhanga ashobora kwiyumvisha ibintu, akamenya igihe umuntu aba arimo yerekeza mu nzira mbi, kandi ashobora kumuburira mu buryo bwihutirwa ku bihereranye n’akaga kamwugarije. Ariko bisaba ko akoresha ubushishozi kugira ngo atahure impamvu uwo muntu arimo yerekeza muri iyo nzira, kandi ashake uburyo bugira ingaruka nziza kurusha ubundi bwo kumutabara.
Abantu bagira amakenga bitondera ibintu—ntibanyurwa manuma (Imigani 14:15). Bashobora kumenya mbere y’igihe ko hariho akaga, maze bakitegura guhangana na ko. Kandi ubwenge butuma dushobora kwihingamo ibitekerezo n’imigambi bizira amakemwa, bituma imibereho yacu igira intego. Koko rero, gusuzuma imigani yo muri Bibiliya bihesha ingororano bitewe n’uko yandikiwe kugira ngo dushobore kumenya ubwenge n’ibyerekeranye no gucyahwa. Ndetse n’ “umuswa” witondera iyo migani azagira amakenga, kandi “umusore” azagira ubumenyi n’ubushobozi bwo gutekereza.
Imigani Yagenewe Abanyabwenge
Ariko kandi, imigani yo muri Bibiliya ntiyagenewe umuswa n’umusore gusa. Yagenewe umuntu uwo ari we wese ufite ubwenge bihagije ku buryo atega amatwi. Umwami Salomo yagize ati “kugira ngo umunyabwenge atege amatwi, yunguke ubwenge, kandi umuhanga agere ku migambi itunganye, amenye gusobanura imigani n’amarenga, kandi n’amagambo n’ibisakuzo by’abanyabwenge” (Imigani 1:5, 6). Umuntu wamaze kunguka ubwenge, azongera ubumenyi bwe binyuriye mu kwita kuri iyo migani, kandi umuntu w’umuhanga azongera ubushobozi bwe bwo kuyobora imibereho ye mu buryo bugira ingaruka nziza.
Akenshi usanga umugani wumvikanisha ukuri kwimbitse mu magambo make cyane. Umugani wa Bibiliya ushobora kuba uri mu buryo bw’amarenga (Imigani 1:17-19). Imigani imwe n’imwe ni ibisakuzo—ni ukuvuga amagambo akomeye kandi asobetse asaba kuyasobanura. Nanone kandi, umugani ushobora kuba ukubiyemo igereranya ry’ibintu bifitanye isano hamwe n’ubundi buryo bwo gukoresha imvugo y’ikigereranyo. Gusobanukirwa izo mvugo bifata igihe kandi bisaba kubitekerezaho cyane. Nta gushidikanya, Salomo wahimbye imigani myinshi cyane, yari afite ubuhanga bwose bwo gushyira akanozo mu buryo bwo gusobanukirwa umugani. Mu gitabo cy’Imigani, akora akazi ko kugeza ku basomyi be ubwo buhanga, icyo kikaba ari ikintu umuntu w’umunyabwenge yakwifuza kwitaho.
Intangiriro Iyobora ku Ntego
Ni he umuntu atangirira kugira ubwenge no gukurikirana ibyerekereanye no gucyahwa? Salomo asubiza agira ati “kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya, ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza [“no gucyahwa,” NW]” (Imigani 1:7). Ubumenyi butangirana no gutinya Yehova. Hatariho ubumenyi, ntihashobora kubaho ubwenge cyangwa gucyahwa. Bityo rero, gutinya Yehova ni itangiriro ry’ubwenge no gucyahwa.—Imigani 9:10; 15:33.
Gutinya Imana si ukugira ubwoba mu buryo budakwiriye. Ahubwo ni ugutinya kurangwa no kubaha mu buryo bwimbitse. Ntihashobora kubaho ubumenyi nyakuri hatariho uko gutinya. Ubuzima bukomoka kuri Yehova, kandi birumvikana ko ubuzima ari ngombwa kugira ngo tugire ubumenyi ubwo ari bwo bwose. (Zaburi 36:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; Ibyakozwe 17:25, 28.) Byongeye kandi, Imana ni yo yaremye ibintu byose; bityo, ubumenyi bwose abantu bafite bushingiye ku gusuzuma ibyo yakoze. (Zaburi 19:2, 3, umurongo wa 1 n’uwa 2 muri Biblia Yera; Ibyahishuwe 4:11.) Nanone kandi, Imana yahumetse Ijambo ryayo ryanditswe, rikaba ‘rigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye, no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka’ (2 Timoteyo 3:16, 17). Ku bw’ibyo rero, ingingo y’ingenzi ubumenyi nyakuri bwose bushingiyeho ni Yehova, kandi umuntu wese ubushaka agomba kumutinya mu buryo burangwa no kuramya.
Mbese, ubumenyi bw’abantu hamwe n’ubwenge bw’isi butarimo uko gutinya Imana bifite akahe gaciro? Intumwa Pawulo yanditse igira iti “mbese none umunyabwenge ari he? Umwanditsi ari he? Umunyampaka wo muri iki gihe ari he? Ubwenge bw’iyi si Imana ntiyabuhinduye ubupfu?” (1 Abakorinto 1:20). Kubera ko umuntu w’isi w’umunyabwenge adatinya Imana, agera ku myanzuro idahuje n’ubwenge ku bintu by’ukuri bizwi, maze ugasanga amaherezo ibye bibaye “ubupfu” busa.
“Imikufi mu Ijosi” Ryawe
Umwami w’umunyabwenge akomeza abwira umuntu ukiri muto agira ati “mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, kandi we kureka icyo nyoko agutegeka. Bizakubera imitamirizo y’imbabazi ku mutwe n’imikufi mu ijosi.”—Imigani 1:8, 9.
Muri Isirayeli ya kera, ababyeyi bari bafite inshingano bari barahawe n’Imana yo kwigisha abana babo. Mose yateye ababyeyi b’abagabo inkunga agira ati “aya mategeko ngutegeka uyu munsi, ahore ku mutima wawe; ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira, n’uko uryamye, n’uko ubyutse” (Gutegeka 6:6, 7). Ababyeyi b’abagore na bo bagiraga uruhare rugaragara. Umugore w’Umuheburayo yashoboraga kugira uruhare mu gutuma amategeko agenga umuryango yubahirizwa, atarengereye ubutware bw’umugabo we.
Mu by’ukuri, muri Bibiliya yose, umuryango ni rwo rufatiro rw’ibanze rwo gutangiramo uburere (Abefeso 6:1-3). Iyo abana bumvira ababyeyi babo bizera, mu buryo bw’ikigereranyo bibabera nk’aho batamirije imitamirizo y’umurimbo yo kuba bishimirwa, hamwe n’umukufi w’icyubahiro.
“Ryica Bene Ryo”
Hari umubyeyi w’umugabo wo muri Aziya wagiriye inama umuhungu we wari ufite imyaka 16, yo kutazifatanya n’abantu babi, akaba yarayimugiriye mbere yo kumwohereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwiga amashuri makuru. Iyo nama ihuje neza n’umuburo wa Salomo ugira uti “mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya, ntukemere” (Imigani 1:10). Icyakora, Salomo agaragaza icyambo bakoresha agira ati “nibavuga bati ‘ngwino tujyane, twubikirire kuvusha amaraso, ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa: tubamire bunguri ari bazima, nk’uko imva imira abantu, ndetse ari bataraga, nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo. Tuzabona ibintu byiza byinshi; kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago; uzakubire hamwe natwe; twese tuzagire uruhago rumwe.’ ”—Imigani 1:11-14.
Uko bigaragara, icyo cyambo ni ubutunzi. “Abanyabyaha” buririra ku buryo bwo kubona indamu vuba vuba, bagashukashuka abandi kugira ngo bifatanye mu migambi yabo y’urugomo cyangwa y’uburiganya. Iyo abo bantu babi bashaka kubona inyungu z’ubutunzi, ntibashidikanya no kumena amaraso. Uwo bibasiye ‘bamumira bunguri ari muzima, nk’uko imva imira abantu, ndetse ari mutaraga,’ bakamucuza icyo afite cyose, nk’uko imva yakira umurambo wose uko wakabaye. Batumirira umuntu kugira ngo ubugizi bwa nabi bumubere umwuga—baba bashaka ‘kuzuza amazu yabo iminyago,’ kandi bifuza ko umuntu w’umuswa ‘yakubira hamwe na bo, bakagira uruhago rumwe.’ Mbega ukuntu uwo ari umuburo uhuje n’igihe kuri twe! Mbese, udutsiko tw’urubyiruko rw’inzererezi hamwe n’abacuruza ibiyobyabwenge ntibakoresha uburyo nk’ubwo kugira ngo binjize abayoboke bashya mu dutsiko twabo? Mbese, isezerano ryo gukira mu buryo bwihuse si ryo rishuka abantu benshi bakishora mu mishinga y’ubucuruzi ikemangwa?
Umwami w’umunyabwenge atanga inama igira iti “mwana wanjye, ntukajyane na bo; urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo: kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso.” Mu guhanura ibyerekeye iherezo ryabo ririmo akaga, yongeraho agira ati “gutega umutego ikiguruka kiwureba, ni ukurushywa n’ubusa. Amaraso bubikira ni ayabo; ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico. Uko ni ko inzira z’urarikira indamu wese zimeze. Iryo rari ryica bene ryo.”—Imigani 1:15-19.
“Urarikira indamu wese” azarimbukira mu nzira ze bwite. Igico abantu babi bacira abandi, kizababera umutego bo ubwabo. Mbese, abantu bakora nabi babigambiriye bazigera bahindura imyifatire yabo? Oya. Umutego ushobora kuba uri ahantu hagaragara rwose, ariko inyoni—ni ukuvuga ‘ibiguruka’—zikarenga zikaguruka zijya kuwirohamo. Mu buryo nk’ubwo, abantu babi bahumwe n’umururumba wabo, bakomeza kwikorera ibikorwa byabo by’ubugizi bwa nabi, n’ubwo ari ejo ari ejo bundi baba bazafatwa.
Ni Nde Uzumva Ijwi ry’Ubwenge?
Mbese mu by’ukuri, abanyabyaha baba bazi ko imyifatire yabo izabageza mu makuba? Mbese, baba baraburiwe ku bihereranye n’ingaruka z’inzira zabo? Nta wakwitwaza ko atabizi, bitewe n’uko ubutumwa bugusha kuri iyo ngingo butangazwa mu ruhame.
Salomo agira ati “bwenge arangururira mu nzira; yumvikanisha ijwi rye mu miharuro; aterera hejuru mu mahuriro yo mu marembo; mu mudugudu, ni ho yumvikanishirizamo amagambo ye” (Imigani 1:20, 21). Mu ijwi riranguruye kandi ryumvikana neza, bwenge arimo ararangururira mu miharuro kugira ngo bose bumve. Muri Isirayeli ya kera, abakuru batangaga inama zirangwa n’ubwenge kandi bagaca imanza bicaye mu marembo y’umudugudu. Kuri twe, Yehova yatumye ubwenge nyakuri bwandikwa mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya, ikaba iboneka mu rugero rwagutse. Kandi muri iki gihe, abagaragu be bahugiye mu gutangaza ubutumwa buyikubiyemo ahantu hose. Koko rero, Imana yatumye ubwenge bwamamazwa imbere y’abantu bose.
Ni iki bwenge nyakuri avuga? Aravuga ngo “yemwe, mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari? Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi, . . . ? Narabahamagaye, muraninira; nabaramburiye ukuboko, ntihagira ubyitaho.” Abapfapfa ntibita na busa ku ijwi rya bwenge. Ni yo mpamvu “bazarya ibiva mu ngeso zabo.” ‘Ubuhemu bwabo no kugubwa neza kwabo kuzabarimbura.’—Imigani 1:22-32.
None se, bite ku bihereranye n’umuntu wafashe igihe cyo kumva ijwi rya bwenge? “Azaba amahoro, adendeze kandi atikanga ikibi” (Imigani 1:33). Twifuza ko waba umwe mu bunguka ubwenge kandi bakemera no gucyahwa binyuriye mu kwitondera imigani yo muri Bibiliya.
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Ubwenge nyakuri buboneka mu rugero rwagutse