Ibyakozwe n’intumwa
11 Nuko intumwa n’abavandimwe b’i Yudaya bumva ko abanyamahanga na bo bemeye ijambo ry’Imana. 2 Petero ageze i Yerusalemu, abari bashyigikiye ibyo gukebwa*+ batangira kumunenga, 3 bavuga bati: “Winjiye mu nzu y’abantu batakebwe usangira na bo.” 4 Petero abyumvise asobanura uko byagenze mu buryo burambuye agira ati:
5 “Nari mu mujyi wa Yopa nsenga, maze mera nk’urota, mbona mu iyerekwa ikintu kimanuka kimeze nk’umwenda mwiza munini uturutse mu ijuru, ufashwe mu nguni zawo enye, kiraza kigera aho ndi.+ 6 Nkirebyemo mbona harimo inyamaswa zifite amaguru ane, ibikururuka n’inyoni zo mu kirere. 7 Nanone, numvise ijwi rimbwira riti: ‘Petero, haguruka ubage urye!’ 8 Ariko ndavuga nti: ‘oya rwose Mwami! Sinigeze ndya ikintu cyanduye.’* 9 Iryo jwi riturutse mu ijuru rinsubiza ubwa kabiri riti: ‘ibintu Imana yejeje reka kubyita ibyanduye.’ 10 Iryo jwi ryongera kumbwira ubwa gatatu, maze byose bisubizwa mu ijuru. 11 Nuko muri uwo mwanya abagabo batatu baba bageze imbere y’inzu twari turimo. Bari baturutse i Kayisariya ari njye bashaka.+ 12 Hanyuma umwuka wera urambwira ngo njyane na bo ntashidikanya. Ariko aba bavandimwe batandatu na bo baramperekeje, twinjira mu nzu ya Koruneliyo.
13 “Hanyuma atubwira ukuntu yabonye umumarayika ahagaze mu nzu ye, akamubwira ati: ‘tuma abantu i Yopa bazane Simoni wahimbwe Petero.+ 14 Azakubwira ibintu bizatuma wowe n’abo mu rugo rwawe mukizwa.’ 15 Ariko ntangiye kuvuga, umwuka wera ubazaho nk’uko natwe watujeho bigitangira.+ 16 Ibyo byahise binyibutsa amagambo y’Umwami, ukuntu yajyaga avuga ati: ‘Yohana yabatirishaga amazi,+ ariko mwe muzabatirishwa umwuka wera.’+ 17 None se niba Imana yarabahaye impano nk’iyo natwe yaduhaye, twebwe abizeye Umwami Yesu Kristo, nari muntu ki ku buryo nabuza Imana gukora ibyo ishaka?”+
18 Nuko babyumvise baremera,* maze basingiza Imana bagira bati: “Ubwo rero, abanyamahanga na bo Imana yabahaye uburyo bwo kwihana kugira ngo bazabone ubuzima bw’iteka.”+
19 Nuko abari baratatanye+ bitewe n’ibitotezo byabayeho nyuma y’urupfu rwa Sitefano, baragenda bagera i Foyinike, muri Shipure no muri Antiyokiya, ariko nta bandi babwiraga ubutumwa bwiza uretse Abayahudi bonyine.+ 20 Icyakora, hari abagabo bavuye muri Shipure n’i Kurene baza muri Antiyokiya, maze batangira kubwiriza abantu bavugaga Ikigiriki, babatangariza ubutumwa bwiza bw’Umwami Yesu. 21 Nanone, Yehova* yari abashyigikiye, kandi hari abantu benshi bahindutse maze bizera Umwami.+
22 Nuko inkuru yabo igera mu itorero ry’i Yerusalemu, maze bohereza Barinaba+ muri Antiyokiya. 23 Igihe yageragayo maze akabona ukuntu Imana yari yarabahaye umugisha, yarishimye maze abatera inkunga bose kugira ngo bakomeze kumvira Umwami n’umutima wabo wose.+ 24 Barinaba yari umuntu mwiza, ufite ukwizera n’umwuka wera mwinshi. Nuko abantu benshi bizera Umwami.+ 25 Hanyuma ajya i Taruso gushakisha Sawuli,+ 26 amubonye amujyana muri Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose bateranira hamwe n’abo mu itorero kandi bigisha abantu benshi. Muri Antiyokiya ni ho abigishwa bitiwe Abakristo bwa mbere, biturutse ku Mana.+
27 Nuko muri iyo minsi, abahanuzi+ baturuka i Yerusalemu bagera muri Antiyokiya. 28 Umwe muri bo witwaga Agabo,+ arahaguruka maze ayobowe n’umwuka, ahanura ko inzara ikomeye yari igiye gutera mu isi yose ituwe.+ Kandi koko ni yo yateye mu gihe cya Kalawudiyo. 29 Nuko abigishwa biyemeza koherereza imfashanyo*+ abavandimwe bari batuye i Yudaya, bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona.+ 30 Babigenza batyo, bazoherereza abasaza, zijyanwa na Barinaba na Sawuli.+