Ibyakozwe n’intumwa
12 Muri icyo gihe, Umwami Herode yatangiye gutoteza bamwe mu bagize itorero.+ 2 Yica Yakobo umuvandimwe wa Yohana,+ amwicishije inkota.+ 3 Abonye ko bishimishije Abayahudi, afata na Petero. (Icyo gihe hari mu Minsi Mikuru y’Imigati Itarimo Umusemburo.)+ 4 Aramufata amushyira muri gereza,+ amushinga amatsinda ane y’abasirikare bane bane ngo bajye bamurinda basimburana, kuko yateganyaga kuzamuzana imbere y’abantu* Pasika irangiye. 5 Nuko Petero arindirwa muri gereza, ariko abagize itorero bakomezaga gusenga bashyizeho umwete, bamusabira ku Mana.+
6 Igihe Herode yendaga kumuzana imbere y’abantu, muri iryo joro Petero yari asinziriye aboheshejwe iminyururu ibiri ari hagati y’abasirikare babiri n’abarinzi bari imbere y’urugi barinze gereza. 7 Ariko umumarayika wa Yehova* araza ahagarara aho,+ maze umucyo umurika mu kumba Petero yari afungiwemo. Nuko akomanga Petero mu rubavu aramubyutsa, aramubwira ati: “Byuka vuba!” Iminyururu yari ku maboko ye ihita ivaho, iragwa.+ 8 Uwo mumarayika aramubwira ati: “Ambara imyenda* kandi wambare n’inkweto zawe.” Nuko abigenza atyo. Hanyuma aramubwira ati: “Ambara n’umwitero wawe maze unkurikire.” 9 Nuko arasohoka akomeza kumukurikira, ariko ntiyamenya ko ibyo umumarayika yakoraga byari ukuri. Ahubwo yatekerezaga ko ari kubonekerwa. 10 Banyura ku barinzi ba mbere n’aba kabiri, bagera ku rugi rw’icyuma rwo ku irembo ryerekeza mu mujyi, maze urwo rugi rurikingura nta wurukozeho, baratambuka. Bamaze gusohoka bamanukana mu muhanda, ako kanya uwo mumarayika atandukana na we. 11 Nuko Petero asobanukirwa ibyari biri kuba maze aravuga ati: “Ubu noneho menye ko Yehova yohereje umumarayika we, akankiza Herode n’ibyo Abayahudi bose bari bategereje.”+
12 Amaze kubyiyumvisha neza, ajya kwa Mariya mama wa Yohana. Uwo Yohana nanone yitwaga Mariko.+ Aho hari hateraniye abantu benshi bari gusenga. 13 Akomanze ku rugi rwo ku irembo, umuja witwaga Rode ajya kureba ukomanze. 14 Yumvise ijwi amenya ko ari Petero, maze ibyishimo bimubuza gukingura, ahubwo yirukankira mu nzu, ababwira ko Petero ahagaze ku irembo. 15 Baramubwira bati: “Wasaze!” Ariko akomeza kubemeza ko ari byo. Batangira kuvuga bati: “Ni umumarayika.”* 16 Ariko Petero aguma aho akomeza gukomanga. Bakinguye baramubona maze baratangara. 17 Ababonye, akoresha ikiganza, abasaba guceceka. Hanyuma ababwira mu buryo burambuye ukuntu Yehova yamukuye muri gereza, maze aravuga ati: “Ibi mubibwire Yakobo+ n’abavandimwe.” Nuko arahava ajya ahandi hantu.
18 Bukeye haba umuvurungano mwinshi mu basirikare, bibaza mu by’ukuri uko byari byagendekeye Petero. 19 Herode amushakisha abyitondeye maze amubuze ahata ibibazo abarinzi, ategeka ko bajya guhanwa.+ Nuko Herode aramanuka ava i Yudaya ajya i Kayisariya amarayo iminsi.
20 Muri icyo gihe Herode yari yararakariye cyane* abantu b’i Tiro n’i Sidoni. Nuko baravugana maze biyemeza kujya kumureba. Bamaze kwemeza Bulasito witaga ku byo mu rugo* rw’Umwami Herode, basaba kwiyunga n’Umwami, kubera ko igihugu cyabo cyavanaga ibiribwa mu gihugu cye. 21 Ku munsi wagenwe, Herode yambaye imyambaro ye y’ubwami, yicara ku ntebe y’imanza, maze atangira kugeza ijambo ku baturage. 22 Abari bateraniye aho batangira gusakuza bavuga bati: “Noneho ni ijwi ry’imana, si iry’umuntu!” 23 Ako kanya umumarayika wa Yehova aramukubita, kuko atari yahaye Imana icyubahiro. Nuko atangira kuzana inyo maze arapfa.
24 Ariko ijambo rya Yehova rikomeza kwamamara no gukwirakwira hose.+
25 Hanyuma Barinaba+ na Sawuli barangije gutanga imfashanyo i Yerusalemu+ baragaruka, bazana na Yohana+ nanone witwaga Mariko.