Zaburi
Ku mutware w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Gititi.* Ni indirimbo ya Dawidi.
8 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye mu isi yose!
Washyize icyubahiro cyawe hejuru cyane, gisumba ijuru.*+
2 Wagaragarije imbaraga zawe mu byo abana bato+ n’abonka bavuga,
Uzigaragariza abakurwanya,
Kugira ngo ucecekeshe abanzi bawe n’abishyura abandi ibibi babakoreye.
3 Iyo ndebye mu kirere,* nkabona imirimo y’intoki zawe,
Nkareba ukwezi n’inyenyeri waremye,+
4 Bituma nibaza nti: “Umuntu ni iki ku buryo wamuzirikana?
Kandi se umuntu waremwe mu mukungugu ni iki ku buryo wamwitaho?”+
5 Dore wamuremye abura ho gato ngo abe nk’abamarayika,*
Kandi wamwambitse ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro.
7 Intama, ihene, inka,
Inyamaswa zo mu gasozi,+
8 Ibiguruka byo mu kirere, amafi yo mu nyanja,
N’ibigenda mu nyanja byose.
9 Yehova Mwami wacu, mbega ukuntu izina ryawe rikomeye cyane mu isi yose!