Ibaruwa yandikiwe Abagalatiya
2 Hashize imyaka 14, nongeye kujya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba+ kandi tujyana na Tito.+ 2 Nagiyeyo bitewe n’ibyo nahishuriwe. Nuko nsobanurira abavandimwe baho iby’ubutumwa bwiza mbwiriza abanyamahanga. Icyakora ibyo nabisobanuriye mu ibanga abavandimwe bo muri bo bubahwaga cyane, kubera ko nashakaga kumenya niba umurimo nakoreye Imana hari icyo wagezeho. Iyo uba nta cyo wagezeho, nari kuba nararuhijwe n’ubusa. 3 Nyamara nubwo Tito+ twari kumwe yari Umugiriki, nta wamuhatiye gukebwa.*+ 4 Ariko ikibazo cyavutse igihe abavandimwe b’ibinyoma batuzagamo rwihishwa+ baje kutuneka kugira ngo batwambure umudendezo+ dufite bitewe n’uko turi abigishwa ba Kristo Yesu, maze babone uko batugira abagaragu babo burundu.+ 5 Icyakora twanze kubumvira.+ Twirinze kubumvira habe n’akanya gato, kugira ngo mukomeze guha agaciro ubutumwa bwiza mwamenye.
6 Naho ku byerekeye ba bantu bubahwagwa cyane,+ icyo baba barahoze bari cyo cyose, ibyo kuri njye nta cyo bihindura, kuko Imana itareba isura y’umuntu. Mu by’ukuri, abo bantu nta kintu gishya bambwiye. 7 Ahubwo babonye ko nahawe ubutumwa bwiza ngo njye kububwiriza mu batari Abayahudi,*+ nk’uko Petero yabuhawe ngo ajye kububwiriza mu Bayahudi.* 8 Uwatumye Petero ngo abe intumwa ku Bayahudi ni na we wantumye ngo mbe intumwa ku batari Abayahudi.+ 9 Koko rero, Yakobo,+ Kefa* na Yohana, ari na bo babonwaga ko ari abantu b’ingenzi* bashyigikira itorero rya gikristo, bamaze kumenya ko Imana yangaragarije ineza ihebuje,*+ baradushyigikiye njye na Barinaba,+ babigaragaza badukora mu ntoki, ngo tujye kubwiriza abantu batari Abayahudi, na bo bajye kubwiriza Abayahudi. 10 Icyo twasabwe gusa, ni ukujya tuzirikana abakene kandi ibyo nanjye nari nsanzwe nihatira kubikora.+
11 Icyakora, igihe Kefa+ yazaga muri Antiyokiya,+ namumenyesheje ikosa yari yakoze ntaciye ku ruhande,* kuko ibyo yakoze bitari bikwiriye. 12 Dore icyabiteye: Mbere y’uko abantu Yakobo+ yari yohereje baza, yasangiraga n’abatari Abayahudi.+ Ariko abo bantu bamaze kuza, arabireka yitandukanya n’abatari Abayahudi, bitewe n’uko yatinye Abayahudi bari bashyigikiye ibyo gukebwa.+ 13 Abandi Bayahudi na bo bifatanyije na we muri ubwo buryarya, ku buryo na Barinaba yayobejwe akifatanya na bo mu buryarya bwabo. 14 Ariko mbonye ko ibyo bakoraga bidakwiriye kandi bidahuje n’ukuri k’ubutumwa bwiza,+ mbwirira Kefa imbere ya bose nti: “Niba wowe uri Umuyahudi nyamara ukitwara nk’abatari Abayahudi, kuki usaba abatari Abayahudi gukurikiza imigenzo y’Abayahudi?”+
15 Twebwe turi Abayahudi kavukire. Ntituri abanyabyaha bo mu banyamahanga. 16 Twe tuzi ko Imana itabona ko umuntu ari umukiranutsi bitewe n’uko yubahiriza amategeko. Ahubwo bituruka gusa ku kwizera+ Yesu Kristo.+ Ubwo rero twizeye Kristo, bituma Imana ibona ko turi abakiranutsi. Ntibyatewe no gukurikiza amategeko, kubera ko nta muntu n’umwe Imana ibona ko ari umukiranutsi bitewe no gukurikiza amategeko.+ 17 None se turamutse twiswe abanyabyaha kandi duharanira kuba abakiranutsi binyuze kuri Yesu Kristo, byaba bivuze ko Kristo adushishikariza gukora ibyaha? Oya rwose! 18 Ndamutse nsubiye inyuma nkongera gukora ibintu naretse,* naba ngaragaje ko ndi umunyabyaha. 19 Nahoze nyoborwa n’amategeko, ariko naretse kuyoborwa na yo*+ kugira ngo nkomeze kubaho kandi nkorere Imana. 20 Ni nkaho namanikanywe na Kristo.+ Ubwo rero, sinkibaho ku bwanjye+ ahubwo mbaho nunze ubumwe na Kristo. Mu by’ukuri, ubuzima mfite ubu mbukesha kwizera Umwana w’Imana+ wankunze kandi akemera kumfira.+ 21 Sinirengagiza ineza ihebuje Imana yangaragarije,+ kuko umuntu aramutse yiswe umukiranutsi bitewe n’uko akurikiza amategeko, Kristo yaba yarapfiriye ubusa.+