Yeremiya
23 Yehova aravuga ati: “Abungeri* barimbura intama zo mu rwuri* rwanjye kandi bakazitatanya, bazabona ishyano.”+
2 Ni yo mpamvu Yehova Imana ya Isirayeli yagaye abungeri baragira abantu be ati: “Mwatatanyije intama zanjye, mukomeza kuzitatanya kandi ntimwazitaho.”+
Yehova aravuga ati: “Ubwo rero, ngiye kubahana kubera ibikorwa byanyu bibi.”
3 “Nyuma yaho nzahuriza hamwe intama zanjye zasigaye nzivane mu bihugu byose nari narazitatanyirijemo+ nzigarure mu rwuri rwazo+ kandi zizabyara maze zibe nyinshi.+ 4 Nzazishyiriraho abungeri* bazaziragira neza.+ Ntizizongera kugira ubwoba cyangwa ngo zihahamuke kandi nta n’imwe izabura.” Ni ko Yehova avuga.
5 Yehova aravuga ati: “Igihe kigiye kugera maze ntume Dawidi akomokwaho* n’umuntu ukiranuka,+ uzahabwa intebe ye y’ubwami.+ Azaba umwami urangwa n’ubushishozi kandi azatuma mu gihugu haba ubutabera no gukiranuka.+ 6 Mu gihe cye Yuda azakizwa,+ Isirayeli na yo igire umutekano.+ Iri ni ryo zina azitwa: Yehova Ni We Gukiranuka Kwacu.”+
7 Ariko nanone, Yehova aravuga ati: “Hari igihe kizagera, abantu ntibongere kuvuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova, Imana yavanye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa!’+ 8 Ahubwo bazavuga bati: ‘ndahiriye imbere ya Yehova Imana yavanye abakomoka mu muryango wa Isirayeli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bihugu byose yari yarabatatanyirijemo’ kandi bazatura mu gihugu cyabo.”+
9 Naho ku birebana n’abahanuzi,
Narababaye cyane mu mutima.
Amagufwa yanjye yose aratitira.
Meze nk’umugabo wasinze,
Nk’umugabo wishwe na divayi,
Bitewe na Yehova n’amagambo ye yera.
10 Igihugu cyuzuye abasambanyi.+
Ibikorwa byabo ni bibi kandi bakoresha nabi imbaraga zabo.
11 Yehova aravuga ati: “Umuhanuzi n’umutambyi bose ni abahakanyi,*+
Nabonye ubugome bwabo no mu nzu yanjye.”+
12 Yehova aravuga ati:
“Ni yo mpamvu inzira yabo izababera nk’ahantu hanyerera kandi hijimye.+
Bazasunikwa bagwe.
Nzabateza ibyago mu mwaka wo kubabaza ibyo bakoze.”
13 “Mu bahanuzi b’i Samariya+ nahabonye ibintu biteye iseseme.
Bahanura mu izina rya Bayali
Kandi bayobya abantu banjye ari bo Bisirayeli.
14 Nanone nabonye ibikorwa biteye ubwoba bikorwa n’abahanuzi b’i Yerusalemu;
Barasambana,+ bakagendera mu binyoma,+
Bashyigikira abakora ibibi*
Kandi banze kureka ibikorwa byabo by’ubugome.
15 Kubera iyo mpamvu, uru ni rwo rubanza Yehova nyiri ingabo acira abahanuzi agira ati:
“Ngiye gutuma barya igiti gisharira cyane,
Mbahe n’amazi arimo uburozi bayanywe.+
Kuko abahanuzi b’i Yerusalemu batumye ubuhakanyi bukwira mu gihugu hose.”
16 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Ntimwumve amagambo abahanuzi babahanurira.+
Barabashuka.*
17 Bahora babwira abansuzugura bati:
‘Yehova yavuze ati: “muzagira amahoro.”’+
Nanone babwira umuntu wese ukurikiza umutima we utumva, bati:
‘Nta byago bizakugeraho.’+
18 Ni nde wahagaze hagati y’incuti magara za Yehova
Kugira ngo arebe kandi yumve ijambo rye?
Ni nde witaye ku ijambo rye kugira ngo aryumve?
19 Dore umujinya wa Yehova uzaza umeze nk’umuyaga mwinshi.
Uzamera nk’umuyaga wa serwakira, wikaragira ku mitwe y’ababi.+
20 Uburakari bwa Yehova ntibuzagabanuka,
Butarakora ibyo yiyemeje mu mutima we.
Ibyo muzabisobanukirwa neza mu minsi ya nyuma.
21 Sinigeze ntuma abo bahanuzi ariko barirutse.
Nta cyo nababwiye ariko barahanuye.+
22 Ariko iyo bahagarara mu ncuti zanjye magara,
Baba baratumye abantu banjye bumva amagambo yanjye
Kandi bagatuma bareka imyifatire yabo mibi n’ibikorwa byabo bibi.”+
23 Yehova aravuga ati: “Ese ndi Imana yo hafi gusa? Ese si ndi n’Imana ya kure?”
24 Yehova aravuga ati: “Ese hari aho umuntu yakwihisha ku buryo ntashobora kumubona?”+
Yehova aravuga ati: “Ese simbona ibintu byose byo mu ijuru n’ibyo ku isi?”+
25 “Numvise abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye bavuga bati: ‘narose! Narose!’+ 26 Abahanuzi bazakomeza guhanura ibinyoma byo mu mitima yabo, kugeza ryari? Ni abahanuzi bahanura ibyo bitekerereje.+ 27 Baba bashaka gutuma abantu banjye bibagirwa izina ryanjye, bitewe n’inzozi bakomeza kubwirana, nk’uko ba sekuruza bibagiwe izina ryanjye kubera Bayali.+ 28 Umuhanuzi ufite inzozi yarose, nazivuge. Ariko ufite ijambo ryanjye yagombye kurivuga mu kuri.”
Yehova aravuga ati: “Ni iki umurama uhuriyeho n’impeke?”
29 Yehova aravuga ati: “Ese ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro+ kandi rikamera nk’inyundo y’umucuzi imenagura urutare?”+
30 Yehova aravuga ati: “Ni yo mpamvu ngiye kurwanya abahanuzi biba amagambo yanjye, buri wese akayiba mugenzi we.”+
31 Yehova aravuga ati: “Ngiye kurwanya abahanuzi bakoresha ururimi rwabo bavuga bati: ‘uku ni ko avuga!’”+
32 Yehova aravuga ati: “Ngiye kurwanya abahanuzi barota inzozi z’ibinyoma bakazibwira abantu banjye, bakabayobya, bitewe n’ibinyoma byabo n’ubwirasi bwabo.”+
Yehova aravuga ati: “Ariko sinigeze mbatuma, nta n’icyo nigeze mbategeka. Nta cyo bazamarira aba bantu.”+
33 “Yehova aravuga ati: ‘aba bantu cyangwa umuhanuzi, cyangwa umutambyi, nibakubaza bati: “kuki ubutumwa bwa Yehova bumeze nk’umutwaro?” Uzabasubize uti: ‘ni mwe mutwaro! Kandi nzabata.’+ 34 Kandi nihagira umuhanuzi, cyangwa umutambyi, cyangwa undi wo muri aba bantu uvuga ati: ‘ubutumwa bwa Yehova ni umutwaro,’ nzamuhagurukira we n’abo mu rugo rwe. 35 Ibi ni byo mukomeza kubwirana, buri wese akabwira mugenzi we n’umuvandimwe we ati: ‘Yehova yashubije iki? Kandi se Yehova yavuze iki?’ 36 Ntimukongere kuvuga ngo ubutumwa bwa Yehova ni umutwaro, kuko ijambo buri wese avuga ari ryo rimubera umutwaro kandi mwahinduye amagambo y’Imana yacu ihoraho Yehova nyiri ingabo.
37 “Uzabaze umuhanuzi uti: ‘Yehova yagushubije iki? Kandi se Yehova yavuze iki? 38 Yehova aravuga ati: “nimukomeza kuvuga muti: ‘ubutumwa bwa Yehova ni umutwaro,’ kuko mukomeza kuvuga muti: ‘Ijambo rya Yehova ni umutwaro’ kandi narababwiye nti: ‘ntimugomba kuvuga muti: “ijambo rya Yehova ni umutwaro,”’ 39 mwe n’uyu mujyi nabahaye, nkawuha na ba sogokuruza banyu, nzabaterura mbajugunye kure yanjye. 40 Nzatuma musuzugurwa kandi mukorwe n’isoni iteka ryose, ku buryo bitazigera byibagirana.”’”+