Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
26 Nuko abaturage b’i Buyuda bose bafata Uziya+ wari ufite imyaka 16 bamugira umwami, aba ari we usimbura papa we Amasiya.+ 2 Ni we wongeye kubaka Eloti+ kandi atuma yongera kuba iy’u Buyuda, umwami* amaze gupfa.*+ 3 Uziya+ yabaye umwami afite imyaka 16, amara imyaka 52 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yekoliya akaba yari uw’i Yerusalemu.+ 4 Yakomeje gukora ibishimisha Yehova, nk’ibyo papa we Amasiya yari yarakoze.+ 5 Uziya yakomeje gushaka Imana igihe Zekariya wamwigishije gutinya Imana yari akiriho. Mu gihe cyose yamaze ashaka Yehova, Imana y’ukuri yamuhaye umugisha.+
6 Yagiye kurwana n’Abafilisitiya,+ aca umwenge mu rukuta rw’i Gati,+ urw’i Yabune+ n’urwo muri Ashidodi+ arahafata. Nyuma yaho yubatse imijyi mu karere ka Ashidodi no mu Bufilisitiya. 7 Imana y’ukuri yakomeje kumufasha atsinda Abafilisitiya, Abarabu+ bari batuye i Guri-bayali n’Abamewunimu. 8 Nuko Abamoni+ batangira kujya bazanira Uziya imisoro. Yabaye icyamamare hose kugeza no muri Egiputa, kuko yari afite imbaraga nyinshi bidasanzwe. 9 Nanone Uziya yubatse iminara+ muri Yerusalemu hafi y’Irembo ry’Imfuruka+ no hafi y’Irembo ry’Igikombe+ n’Inkingi Ikomeza Urukuta, arayikomeza. 10 Yubatse n’iminara+ mu butayu, acukura amariba menshi (kuko yari afite amatungo menshi cyane), ibyo yanabikoze muri Shefela no mu kibaya. Yari afite abahinzi n’abo gukorera imizabibu ye mu misozi n’i Karumeli, kuko yakundaga ubuhinzi.
11 Nanone kandi, Uziya yari afite abasirikare babaga biteguye kujya ku rugamba. Bagabaga ibitero bari mu matsinda. Umunyamabanga+ Yeyeli n’umuyobozi Maseya babaruye+ abo basirikare baranabandika babitegetswe na Hananiya wari umusirikare mukuru. 12 Umubare wose w’abari abayobozi mu miryango ya ba sekuruza, ni ukuvuga abayoboraga abo basirikare b’intwari ni 2.600. 13 Bayoboraga abasirikare 307.500 biteguye kujya ku rugamba ari abasirikare bakomeye bo gufasha umwami gutsinda abanzi be.+ 14 Uziya yahaye abasirikare be bose amacumu,+ ingabo, ingofero, amakoti y’ibyuma,+ imiheto n’amabuye batera bakoresheje imihumetso.*+ 15 Nanone yakoreye i Yerusalemu ibikoresho by’intambara byakozwe n’abahanga. Byari byarashyizwe ku minara+ no hejuru y’inguni z’inkuta ku buryo byashoboraga kurasa imyambi n’ibibuye binini. Uko ni ko yamenyekanye ahantu hose kuko Imana yamufashije cyane maze agakomera.
16 Icyakora amaze gukomera, yagize ubwibone bituma arimbuka. Yahemukiye Yehova Imana ye, yinjira mu rusengero rwa Yehova atwikira umubavu* ku gicaniro cyo gutwikiraho umubavu.+ 17 Umutambyi Azariya hamwe n’abandi batambyi ba Yehova 80 bari intwari, bahita binjira bamukurikiye. 18 Bagerageza kubuza Umwami Uziya, baramubwira bati: “Uziya we, ntiwemerewe gutwikira umubavu Yehova,+ ahubwo abatambyi bo mu muryango wa Aroni+ bejejwe ni bo bonyine bemerewe gutwika umubavu. Sohoka uve mu rusengero kuko wahemutse kandi ibi wakoze ntibiri butume Yehova agushimira.”
19 Ariko igihe Uziya yari agifashe icyo batwikiraho umubavu* mu ntoki kugira ngo awutwike, ararakara cyane.+ Nuko igihe yari akirakariye abo batambyi, ibibembe+ bihita biza mu gahanga ke akiri kumwe n’abo batambyi mu nzu ya Yehova, iruhande rw’igicaniro cyo gutwikiraho imibavu. 20 Umutambyi mukuru Azariya n’abandi batambyi bose bamurebye, basanga azanye ibibembe mu gahanga. Nuko bahita bamusohora vuba vuba, na we ahita asohoka, kuko Yehova ari we wari ubimuteje.
21 Umwami Uziya yakomeje kurwara ibibembe kugeza igihe yapfiriye kandi yakomeje kuba mu nzu iri ukwayo, kuko yari arwaye ibibembe,+ atemerewe no kujya mu nzu ya Yehova. Icyo gihe umuhungu we Yotamu ni we wari ushinzwe ibyo mu rugo* rwe, akanacira imanza abaturage bo mu gihugu.+
22 Ibindi bintu Uziya yakoze, ibya mbere n’ibya nyuma, byanditswe n’umuhanuzi Yesaya,+ umuhungu wa Amotsi. 23 Hanyuma Uziya arapfa maze bamushyingura hafi y’imva za ba sekuruza, ariko mu irimbi ry’abami,* kuko bavugaga bati: “Yari arwaye ibibembe.” Nuko umuhungu we Yotamu+ aramusimbura aba ari we uba umwami.