Yesaya
17 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Damasiko:+
2 Imijyi ya Aroweri+ ntizakomeza guturwamo,
Hazaba ahantu amatungo azajya aba
Kandi nta muntu uyakanga.
3 Muri Efurayimu ntihazongera kuba imijyi ikikijwe n’inkuta+
Kandi i Damasiko ntihazongera kuba ubwami.+
Icyubahiro cy’abasigaye bo muri Siriya
Kizamera nk’icy’Abisirayeli,”* ni ko Yehova nyiri ingabo avuga.
5 Icyo gihe bizamera nk’igihe umusaruzi asarura ingano mu murima,
Ukuboko kwe gusarura amahundo* y’ingano,
6 Mu gihugu hazasigara utuntu duke two guhumba,
Nk’iyo ukubise igiti cy’umwelayo
Ku ishami ryo hejuru cyane hagasigara gusa utubuto tubiri cyangwa dutatu tw’imyelayo ihiye,
Ku ishami rifite imbuto hagasigaraho imbuto enye cyangwa eshanu,”+ ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga.
7 Icyo gihe umuntu azareba hejuru areba Umuremyi we kandi amaso ye azitegereza Uwera wa Isirayeli. 8 Ntazareba ibicaniro,+ ibyo yakoze n’amaboko ye+ kandi ntazitegereza ibyakozwe n’intoki ze, zaba inkingi z’ibiti* zisengwa cyangwa ibicaniro batwikiraho imibavu.
9 Icyo gihe imijyi yabo ikomeye izaba nk’ahantu ho mu ishyamba hatagituwe,+
Izamere nk’ishami ryatawe imbere y’Abisirayeli.
Izaba ahantu hatagituwe.
10 Kuko wibagiwe Imana yagukijije,+
Ntiwibutse Igitare cyawe cyo kwihishamo;+
Ni yo mpamvu ugira imirima myiza cyane*
11 Ku manywa uzitira umurima wawe,
Mu gitondo ukameza imbuto zawe;
Ariko ku munsi w’indwara n’ububabare budakira, ntacyo uzasarura.+
12 Nimwumve! Mwumve urusaku rw’abantu benshi!
Urusaku rwabo ni nk’urw’amazi yo mu nyanja.
Nimwumve urusaku rw’ibihugu byinshi
Rumeze nk’urw’amazi menshi asuma.
13 Urusaku rw’abantu bo mu bihugu ruzamera nk’urw’amazi menshi;
Ariko Imana izabacyaha maze bahungire kure
Bamere nk’umurama wo ku misozi utwawe n’umuyaga,
Bamere nk’ibyatsi bitwawe n’umuyaga ukaze.
14 Nimugoroba hazaba hari abantu bateye ubwoba,
Ariko mbere y’uko bucya bazaba batakiriho.
Uko ni ko bizagendekera abadusahura
Kandi ibyo ni byo bihembo by’abatwara ibintu byacu.