Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
14 Abiya arapfa* bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi.+ Umuhungu we Asa aramusimbura aba ari we uba umwami. Ku butegetsi bwe, igihugu cyamaze imyaka 10 gifite amahoro.
2 Asa yakoze ibyo Yehova Imana ye abona ko ari byiza kandi bikwiriye. 3 Yashenye ibicaniro by’imana+ zo mu bindi bihugu, akuraho n’ahantu hirengeye ho gusengera, amenagura inkingi z’amabuye* zisengwa,+ atema n’inkingi z’ibiti zisengwa.+ 4 Nanone yategetse Abayuda gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza no gukurikiza amategeko n’amabwiriza ye. 5 Yakuyeho ahantu hirengeye ho gusengera n’ibintu batwikiragaho imibavu+ mu mijyi yose y’u Buyuda kandi mu gihe cy’ubutegetsi bwe, ubwami bwe bwakomeje kugira amahoro. 6 Yubatse imijyi ikikijwe n’inkuta mu Buyuda+ kuko igihugu cyari gifite amahoro. Muri iyo myaka yose nta wigeze amutera kubera ko Yehova yari yaramuhaye amahoro.+ 7 Yabwiye Abayuda ati: “Mureke twubake iyi mijyi tuyikikize inkuta n’iminara,+ dushyireho inzugi n’ibyo kuzikomeza.* Dore igihugu kiracyari icyacu kuko twashatse Yehova Imana yacu. Twaramushatse na we aduha amahoro impande zose.” Nuko barubaka bararangiza.+
8 Mu ngabo za Asa harimo Abayuda 300.000 batwaraga ingabo nini n’amacumu. Nanone harimo abasirikare b’abanyambaraga 280.000 bakomoka kuri Benyamini batwaraga ingabo nto* kandi bazi kurwanisha imiheto.+
9 Hashize igihe, Zera w’Umunyetiyopiya abatera azanye abasirikare 1.000.000 n’amagare y’intambara 300.+ Ageze i Maresha,+ 10 Asa ajya kurwana na we bakambika mu Kibaya cya Sefata hafi y’i Maresha. 11 Asa atakira Yehova Imana+ ye ati: “Yehova, ushobora gufasha abantu nubwo baba ari benshi cyangwa nta mbaraga bafite.+ Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye,*+ kandi twateye izi ngabo nyinshi mu izina ryawe.+ Yehova, ni wowe Mana yacu. Ntiwemere ko umuntu usanzwe agutsinda.”+
12 Nuko Yehova atuma Asa n’Abayuda batsinda Abanyetiyopiya maze Abanyetiyopiya barahunga.+ 13 Asa n’ingabo ze barabakurikira babageza i Gerari,+ bagenda babica kugeza ubwo nta n’umwe wasigaye. Yehova n’ingabo ze batsinda Abanyetiyopiya burundu. Hanyuma Abayuda batwara ibintu byinshi cyane bambuye Abanyetiyopiya. 14 Nanone bateye imijyi yose yari ikikije Gerari, kuko abo muri iyo mijyi bari batinye Yehova cyane. Basahuye iyo mijyi yose kuko yari irimo ibintu byinshi byo gusahura. 15 Nanone bateye amahema y’aborozi, basahura intama nyinshi n’ingamiya, basubira i Yerusalemu.