Yesaya
37 Umwami Hezekiya akimara kubyumva, ahita aca imyenda ye yambara imyenda y’akababaro,* maze yinjira mu nzu ya Yehova.+ 2 Nuko atuma Eliyakimu wari ushinzwe ibyo mu rugo* rw’umwami, na Shebuna umunyamabanga n’abakuru b’abatambyi, ngo bajye kureba umuhanuzi Yesaya+ umuhungu wa Amotsi, bagenda bambaye imyenda y’akababaro. 3 Baramubwira bati: “Hezekiya aravuze ngo: ‘uyu ni umunsi w’akababaro no gutukwa no gusuzugurwa bikabije, kuko abana bageze igihe cyo kuvuka,* ariko nta mbaraga zo kubabyara zihari.+ 4 Ahari Yehova Imana yawe azumva amagambo ya Rabushake, uwo shebuja, ni ukuvuga umwami wa Ashuri yatumye ngo atuke Imana ihoraho+ kandi azamuhanira amagambo Yehova Imana yawe yumvise. Ubwo rero, nawe usenge+ usabira abasigaye barokotse.’”+
5 Nuko abo bagaragu b’Umwami Hezekiya bamaze kubwira Yesaya ubwo butumwa,+ 6 arababwira ati: “Mugende mubwire shobuja muti: ‘Yehova yavuze ngo: “ntuterwe ubwoba+ n’amagambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri+ bavuze bantuka. 7 Ngiye kumushyiramo igitekerezo* kandi hari inkuru azumva igatuma asubira mu gihugu cye.+ Nzatuma apfira mu gihugu cye, yicishijwe inkota.”’”+
8 Rabushake amaze kumva ko umwami wa Ashuri yavuye i Lakishi, asubirayo ajya kumureba, asanga arwana n’ab’i Libuna.+ 9 Icyo gihe ni bwo uwo mwami yamenye ko Tiruhaka umwami wa Etiyopiya yaje kumurwanya. Abimenye yohereza abantu kwa Hezekiya+ arababwira ati: 10 “Mugende mubwire Hezekiya umwami w’u Buyuda muti: ‘Imana yawe wiringira ntigushuke ngo ikubwire iti: “umwami wa Ashuri ntazigera atsinda Yerusalemu.”+ 11 Wiyumviye ibyo abami ba Ashuri bakoreye ibihugu byose bakabirimbura.+ None se wibwira ko ari wowe uzarokoka? 12 Ese imana z’ibihugu ba sogokuruza barimbuye zigeze zikiza ibyo bihugu?+ Gozani, Harani,+ Resefu n’abaturage bo muri Edeni babaga i Telasari bari he? 13 Umwami w’i Hamati ari he? Umwami wo muri Arupadi n’umwami w’umujyi wa Sefarivayimu,+ n’uwa Hena n’uwa Iva bo bari he?’”
14 Hezekiya afata amabaruwa abo bantu bari bamuzaniye arayasoma, hanyuma arazamuka ajya mu nzu ya Yehova maze ayarambura* imbere ya Yehova.+ 15 Hezekiya atangira gusenga Yehova+ ati: 16 “Yehova nyiri ingabo+ Mana ya Isirayeli yicara ku ntebe iri hejuru* y’abakerubi, ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami bwose bwo ku isi. Ni wowe waremye ijuru n’isi. 17 Yehova, tega amatwi wumve.+ Yehova fungura amaso urebe.+ Umva amagambo yose Senakeribu yatumye abantu ngo baze bagutuke, wowe Mana ihoraho.+ 18 Yehova, ni byo koko abami ba Ashuri barimbuye ibihugu byose+ ndetse n’igihugu cyabo. 19 Batwitse imana+ z’ibyo bihugu kuko zari ibigirwamana, zikaba imana zakozwe n’abantu,+ zikozwe mu biti no mu mabuye. Iyo ni yo mpamvu bashoboye kuzirimbura. 20 None rero Yehova Mana yacu, turakwinginze umudukize kugira ngo ubwami bwose bwo ku isi bumenye ko wowe Yehova ari wowe Mana wenyine.”+
21 Nuko Yesaya umuhungu wa Amotsi atuma abantu ngo babwire Hezekiya bati: “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze ati: ‘kubera ko wasenze ukambwira ikibazo cya Senakeribu umwami wa Ashuri,+ 22 umva ibyo Yehova yamuvuzeho:
“Umukobwa w’isugi w’i Siyoni yagusuzuguye araguseka.
Umukobwa w’i Yerusalemu yakuzungurije umutwe.
23 Ubwo uzi uwo watutse+ ukamusebya?
Uzi uwo wakankamiye+
Ukamurebana agasuzuguro?
Ni Uwera wa Isirayeli!+
24 Watutse Yehova+ ukoresheje abagaragu bawe, uravuga uti:
‘Mfite amagare y’intambara menshi,
Nzazamuka njye hejuru cyane mu misozi,+
Mu turere twa kure cyane two muri Libani.
Nzatema ibiti byaho birebire by’amasederi n’ibiti byaho byiza kurusha ibindi by’imiberoshi.
Nzacengera njye kwihisha hejuru cyane, mu mashyamba y’ibiti byinshi.
25 Nzacukura amariba nywe amazi.
Ibirenge byanjye bizakamya imigende* yose y’amazi yo muri Egiputa.’
26 Ese ntiwigeze ubyumva? Ibyo ni byo niyemeje* kuva kera cyane.
Imijyi ikikijwe n’inkuta uzayisenya uyihindure amatongo.+
27 Abaturage babo bazayoberwa icyo bakora;
Bazagira ubwoba bwinshi kandi bakorwe n’isoni.
Bazamera nk’ibimera byo mu murima n’ibyatsi bibisi,
Bamere nk’ibyatsi byo ku bisenge by’amazu byumishwa n’umuyaga w’iburasirazuba.
28 Ariko nzi neza igihe wicarira, igihe usohokera n’igihe winjirira,+
Kandi iyo wandakariye na byo ndabibona,+
29 Kuko numvise ukuntu wandakariye+ nkumva no gutontoma kwawe.+
Ni yo mpamvu nzashyira akuma barobesha mu zuru ryawe n’umugozi+ mu kanwa kawe,
Maze ngusubize iyo waturutse unyuze mu nzira yakuzanye.”
30 “‘Iki ni cyo kizakubera* ikimenyetso: Muri uyu mwaka muzarya ibyeze ku byimejeje,* mu mwaka wa kabiri muzarya ibyeze mu mirima bivuye ku mbuto z’ibyo byimejeje. Ariko mu mwaka wa gatatu muzatera imbuto musarure kandi muzatera imizabibu murye imbuto zayo.+ 31 Abarokotse bo mu muryango wa Yuda, ni ukuvuga abasigaye,+ bazakomera nk’ikimera gifite imizi miremire, gitanga imbuto nyinshi. 32 Kuko muri Yerusalemu hazaturuka abasigaye n’abarokotse baturuke ku Musozi wa Siyoni.+ Yehova nyiri ingabo azabikorana umwete kuko yabyiyemeje.+
33 “‘Ni yo mpamvu Yehova avuze iby’umwami wa Ashuri ati:+
“Ntazinjira muri uyu mujyi,+
Cyangwa ngo aharase umwambi,
Cyangwa ngo awutere yitwaje ingabo imukingira,
Cyangwa ngo awurundeho ibyo kuririraho.”’+
34 Yehova aravuze ati: ‘azasubira iyo yaturutse anyuze mu nzira yanyuzemo aza.
Ntazinjira muri uyu mujyi.
36 Nuko umumarayika wa Yehova ajya mu nkambi y’Abashuri yica abasirikare 185.000. Abantu babyutse mu gitondo kare basanga abasirikare bose ari imirambo.+ 37 Hanyuma Senakeribu umwami wa Ashuri aragenda, asubira i Nineve+ aba ari ho aguma.+ 38 Igihe yari mu rusengero rw’imana ye Nisiroki ayunamiye, abahungu be, ari bo Adurameleki na Shareseri, bamwicisha inkota+ maze bahungira mu gihugu cya Ararati.+ Nuko umuhungu we Esari-hadoni+ aramusimbura aba ari we uba umwami.