Yesaya
38 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa.+ Nuko umuhanuzi Yesaya+ umuhungu wa Amotsi, aza kumureba aramubwira ati: “Yehova yavuze ati: ‘vuga uko ibyo mu rugo rwawe bizagenda kuko ugiye gupfa; ntuzakira.’”+ 2 Hezekiya abyumvise aryama areba ku rukuta maze asenga Yehova ati: 3 “Ndakwinginze Yehova, rwose ndakwinginze ibuka+ ukuntu nakomeje kugukorera ndi indahemuka n’umutima wanjye wose,+ ngakora ibigushimisha.” Nuko Hezekiya ararira cyane.
4 Hanyuma Yehova abwira Yesaya ati: 5 “Subirayo ubwire Hezekiya uti:+ ‘Yehova Imana ya sogokuruza wawe Dawidi aravuze ati: “numvise isengesho+ ryawe, mbona n’amarira yawe.+ None nkongereye imyaka 15 yo kubaho+ 6 kandi wowe n’abatuye muri uyu mujyi nzabakiza umwami wa Ashuri, ndwanirire n’uyu mujyi.+ 7 Iki ni cyo kimenyetso Yehova aguhaye kigaragaza ko Yehova azakora ibyo yavuze:+ 8 Ngiye gutuma igicucu cy’izuba cyari cyamanutse kuri esikariye* za Ahazi, gisubira inyuma ho esikariye 10.”’”+ Nuko igicucu cy’izuba gisubira inyuma ho esikariye 10 kuri esikariye cyari cyamanutseho.
9 Dore ibyo Hezekiya umwami w’u Buyuda yanditse* igihe yarwaraga, hanyuma agakira iyo ndwara:
Ngiye kwamburwa imyaka nari nsigaranye.”
11 Naravuze nti: “Sinzabona Yah,* sinzabona Yah mu gihugu cy’abazima.+
Igihe nzaba ndi kumwe n’abatuye aho ibintu byose biba byarangiye,
Sinzongera kubona abantu.
Nazingazinze ubuzima bwanjye nk’uko umudozi azinga umwenda amaze kudoda.
Imana yankataguye nk’uko bakata indodo z’umwenda baboha.
Kuva ku manywa kugera nijoro, uba ushaka kungeza ku iherezo ryanjye.+
13 Naratuje ngeza mu gitondo.
Ikomeza kumenagura amagufwa yanjye yose nk’intare.
Kuva ku manywa kugera nijoro, uba ushaka kungeza ku iherezo ryanjye.+
Nakomeje gutegereza ko imfasha ndarambirwa:+
15 None se mvuge iki?
Yaramvugishije kandi yagize icyo ikora.
16 ‘Yehova, ibi bintu* ni byo bituma abantu bose bakomeza kubaho
Kandi ni byo bituma ngira umwuka w’ubuzima.
Uzankiza kandi uzatuma nkomeza kubaho.+
Ibyaha byanjye byose wabijugunye inyuma yawe.*+
Abapfuye ntibashobora kwiringira ibikorwa byawe by’ubudahemuka.+
19 Umuntu muzima ashobora kugusingiza
Nk’uko nshobora kubigenza uyu munsi.
Umugabo ashobora kwigisha abahungu be ubudahemuka bwawe.+
20 Yehova, nkiza
Kandi tuzacuranga indirimbo zanjye dukoresheje ibikoresho by’umuziki bifite imirya,+
Tuzicurangire mu nzu ya Yehova, igihe cyose tuzaba tukiriho.’”+
21 Hanyuma Yesaya aravuga ati: “Nimuzane akagati gakoze mu mbuto zumye z’umutini maze mugashyire ku kibyimba kugira ngo akire.”+ 22 Hezekiya yari yabajije ati: “Ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko nzajya mu nzu ya Yehova?”+