Ibyahishuriwe Yohana
15 Mbona mu ijuru ikindi kintu kidasanzwe: Nabonye abamarayika barindwi+ bari bagiye guteza ibyago birindwi. Ibyo byago ni byo bya nyuma, kubera ko bizatuma uburakari bw’Imana burangira.+
2 Nuko mbona igisa n’inyanja imeze nk’ikirahuri+ kandi ibyari birimo byari bimeze nk’umuriro. Nanone mbona abatsinze+ ya nyamaswa y’inkazi n’igishushanyo cyayo+ n’umubare w’izina ryayo+ bahagaze iruhande rw’iyo nyanja imeze nk’ikirahuri, bafite inanga z’Imana. 3 Baririmbaga indirimbo ya Mose+ umugaragu w’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama,+ bagira bati:
“Yehova,* Mana Ishoborabyose,+ imirimo yawe irakomeye+ kandi iratangaje. Mwami uzahoraho iteka,+ ibyo ukora birakiranuka kandi bihuje n’ukuri.+ 4 Yehova, ni nde mu by’ukuri utazagutinya kandi ngo asingize izina ryawe, kuko ari wowe wenyine w’indahemuka?+ Abantu bo mu bihugu byose bazaza basengere imbere yawe,+ kuko bibonera ko uca imanza zikiranuka.”
5 Hanyuma mbona ahera h’ihema*+ hakinguriwe mu ijuru.+ 6 Nuko ba bamarayika barindwi+ bari bagiye guteza ibyago birindwi basohoka ahera bambaye imyenda myiza itanduye kandi irabagirana, bambaye n’imishumi ya zahabu mu gituza. 7 Kimwe muri bya biremwa bine giha ba bamarayika barindwi amasorori arindwi akozwe muri zahabu, yuzuye uburakari bw’Imana+ ihoraho iteka ryose. 8 Nuko ahera huzura umwotsi bitewe n’ubwiza buhebuje bw’Imana+ n’imbaraga zayo, kandi nta washoboye kwinjira ahera kugeza igihe ibyago birindwi+ abamarayika barindwi bari bagiye guteza byarangiriye.