Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
126 Igihe Yehova yagaruraga abagizwe imbohe b’i Siyoni,+
Twagize ngo turarota.
2 Icyo gihe twarishimye turaseka,
Kandi turangurura amajwi y’ibyishimo.+
Abantu bo mu bindi bihugu baravuze bati:
“Yehova yabakoreye ibintu bitangaje!”+
3 Yehova yadukoreye ibintu bitangaje,+
Kandi twarishimye cyane.
4 Yehova, garura abantu bacu bajyanywe mu bindi bihugu,
Nk’uko imvura ituma imigezi yo muri Negebu yongera kuzura amazi.
5 Abatera imbuto barira,
Bazasarura barangurura amajwi y’ibyishimo.
6 Umuntu ugiye mu murima, nubwo yagenda arira
Atwaye umufuka wuzuye imbuto zo gutera,
Rwose azagaruka yishimye cyane,+
Azanye ibyo yasaruye.+