Esiteri
3 Nyuma y’ibyo, Umwami Ahasuwerusi azamura mu ntera Hamani+ umuhungu wa Hamedata wo mu muryango wa Agagi,+ amurutisha abandi batware bose bari kumwe na we.+ 2 Abakozi bose b’ibwami babaga bari ku irembo ry’ibwami bunamiraga Hamani bakamwikubita imbere, kuko ari ko umwami yari yarategetse. Ariko Moridekayi we yari yaranze kumwunamira cyangwa kumwikubita imbere. 3 Nuko abakozi b’ibwami babaga bari ku irembo ry’umwami babaza Moridekayi bati: “Kuki usuzugura itegeko ry’umwami?” 4 Bakajya babimubaza buri munsi ariko ntabyiteho. Babibwira Hamani kugira ngo arebe niba yari gukomeza kumwihanganira,+ kuko Moridekayi yari yarababwiye ko ari Umuyahudi.+
5 Hamani abonye ko Moridekayi yanze kumwunamira no kumwikubita imbere, biramurakaza cyane.+ 6 Ariko abona ko kwica Moridekayi wenyine bidahagije, kuko bari baramubwiye ko Moridekayi ari Umuyahudi. Nuko Hamani atangira gushaka uko yakwica Abayahudi bose bari batuye aho Umwami Ahasuwerusi yategekaga hose, ni ukuvuga abo mu bwoko bwa Moridekayi bose.
7 Mu kwezi kwa mbere, ari ko kwezi kwa Nisani,* mu mwaka wa 12+ w’ubutegetsi bw’Umwami Ahasuwerusi, bakoreye ubufindo*+ imbere ya Hamani kugira ngo bamenye ukwezi n’umunsi ibyo byari kuberaho maze bwerekana ukwezi kwa 12, ari ko kwezi kwa Adari.*+ 8 Nuko Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati: “Hari abantu bari hirya no hino+ mu ntara zose z’ubwami bwawe,+ bagendera ku mategeko atandukanye n’ay’abandi bantu bose, ntibakurikize amategeko y’umwami kandi umwami abaretse nta cyo byamwungura. 9 Mwami niba ubyemeye, handikwe itegeko ry’uko bagomba kwicwa. Nzaha abakozi b’umwami toni 342* z’ifeza bazishyire mu bubiko bw’umwami.”*
10 Umwami abyumvise akuramo impeta yakoreshaga atera kashe+ maze ayiha Hamani+ umuhungu wa Hamedata wo mu muryango wa Agagi+ wari umwanzi w’Abayahudi. 11 Umwami abwira Hamani ati: “Ifeza n’abo bantu ndabikwihereye, ubigenze uko ushaka.” 12 Hanyuma mu kwezi kwa mbere, ku itariki ya 13, batumaho abanditsi b’umwami+ bandika+ ibintu byose Hamani yategetse abari bungirije umwami, ba guverineri bategekaga intara zitandukanye n’abatware bategekaga abantu b’amoko atandukanye, buri ntara yohererezwa ibaruwa hakurikijwe imyandikire yayo na buri bwoko bwandikirwa mu rurimi rwabwo. Ayo mabaruwa bayandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi, bayateraho kashe yari ku mpeta ye.+
13 Nuko bohereza intumwa ngo zijyane ayo mabaruwa mu ntara zose z’umwami. Ayo mabaruwa yatangaga itegeko ryo kwica Abayahudi bose bakabamaraho, ni ukuvuga abasore n’abasaza, abana n’abagore, bigakorwa ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa 12, ari ko kwezi kwa Adari+ kandi bakabambura ibyabo.+ 14 Ibyari biri muri ayo mabaruwa byagombaga guhinduka itegeko mu ntara zose, bikamenyeshwa abantu b’amoko yose kugira ngo kuri uwo munsi bazabe biteguye. 15 Nuko iryo tegeko ritangwa ibwami* i Shushani,*+ za ntumwa na zo zigenda zihuta+ nk’uko umwami yari yazitegetse. Maze umwami na Hamani baricara baranywa, ariko abo mu mujyi w’i Shushani bose bari bumiwe.