Yeremiya
22 Yehova aravuga ati: “Manuka ujye mu rugo* rw’umwami w’u Buyuda, umubwire ubu butumwa. 2 Umubwire uti: ‘umva amagambo ya Yehova, wowe mwami w’u Buyuda wicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi. Abagaragu bawe n’abantu bawe binjirira muri aya marembo na bo bumve. 3 Yehova aravuga ati: “mujye muca imanza zihuje n’ubutabera kandi zikiranuka. Mujye mutabara uwambuwe n’abatekamutwe. Ntimugafate nabi umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu kandi ntimukagirire nabi imfubyi* cyangwa umupfakazi.+ Ntimukagire umuntu w’inzirakarengane mwicira aha hantu.+ 4 Nimukurikiza ayo magambo mubyitondeye, abami bicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ bazinjira mu marembo y’iyi nzu bari mu magare no ku mafarashi, bari kumwe n’abagaragu babo n’abaturage babo.”’+
5 “Yehova aravuga ati: ‘ariko nimwanga kumvira ayo magambo, ndahiye mu izina ryanjye ko iyi nzu izahinduka amatongo.’+
6 “Yehova yavuze ibizaba ku muryango w’umwami w’u Buyuda ati:
‘Umbereye nka Gileyadi
Kandi umbera nko hejuru cyane ku musozi wo muri Libani,
Ariko nzaguhindura ubutayu.
Nta n’umwe mu mijyi yawe uzaturwa.+
Bazatema ibiti byawe by’amasederi byiza kurusha ibindi,
Maze babigushe mu muriro.+
8 “‘Abantu bo mu bihugu byinshi bazanyura kuri uyu mujyi maze buri wese abaze mugenzi we ati: “ni iki cyatumye Yehova akorera uyu mujyi wari ukomeye ibintu nk’ibi?”+ 9 Bazavuga bati: “byatewe n’uko baretse isezerano rya Yehova Imana yabo, bakunamira izindi mana kandi bakazikorera.”’+
10 Ntimuririre uwapfuye
Kandi ntabatere agahinda.
Ahubwo muririre cyane umuntu ugiye,
Kuko atazagaruka ngo arebe igihugu yavukiyemo.
11 “Yehova yavuze ibizaba kuri Shalumu*+ umuhungu wa Yosiya, umwami w’u Buyuda utegeka mu mwanya wa papa we Yosiya,+ wavuye aha hantu, ati: ‘ntazongera kugaruka. 12 Azapfira mu gihugu yajyanywemo ku ngufu kandi ntazongera kubona iki gihugu.’+
13 Azabona ishyano uwubaka inzu ye akoresheje uburiganya,
Akubaka ibyumba bye byo hejuru, adakoresheje ubutabera,
Agakoresha mugenzi we nta cyo amuha
Kandi akanga kumuhemba.+
14 Uwo muntu aravuga ati: ‘ngiye kwiyubakira inzu nini
N’ibyumba byo hejuru binini.
Nzayiha amadirishya,
Nyomekeho n’imbaho z’amasederi nyisige irangi ry’umutuku.’
15 Ese wibwira ko uzakomeza gutegeka bitewe n’uko warushije abandi gukoresha amasederi?
Papa wawe na we yarariye kandi aranywa,
Ariko we yashyigikiye ubutabera no gukiranuka,+
Maze bimugendekera neza.
16 Yarenganuraga umuntu ubabaye n’umukene,
Maze bimugendekera neza.
Yehova aravuga ati: ‘ese ibyo si byo bigaragaza ko umuntu anzi?’
17 ‘Ariko wowe nta kindi ureba kandi umutima wawe nta kindi utekereza, uretse kubona inyungu ubanje guhemuka,
Kumena amaraso y’inzirakarengane
N’ibikorwa by’ubutekamutwe no kwambura abantu.’
18 “Ni yo mpamvu Yehova yavuze ibizaba kuri Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya, umwami w’u Buyuda, ati:
‘Ntibazamuririra bahumurizanya bati:
“Ye baba we, muvandimwe wanjye! Ye baba we, mushiki wanjye!”
Ntibazamuririra bahumurizanya bati:
“Ayii databuja! Yuu! Icyubahiro cye kiragiye!”
19 Azahambwa nk’uko indogobe ihambwa,+
Bamukurubane maze bamujugunye
Inyuma y’amarembo ya Yerusalemu.’+
20 Zamuka ujye muri Libani urire,
Ujye n’i Bashani uzamure ijwi
Kandi uririre muri Abarimu+
Kuko abagukundaga cyane bose bamenaguwe.+
21 Navuganye nawe igihe wari ufite umutekano.
Ariko waravuze uti: ‘sinzumvira!’+
Uko ni ko wari umeze kuva ukiri muto,
Kuko utigeze unyumvira.+
22 Umuyaga uzaragira abungeri* bawe bose+
Kandi abagukundaga cyane bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.
Icyo gihe uzakorwa n’isoni kandi umware, bitewe n’ibyago byose bizakugeraho.
23 Yewe utuye muri Libani we!+
Wowe wubatse icyari cyawe mu biti by’amasederi,+
Uzataka cyane ibise nibigufata,
Ugire ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara.”+
24 “Yehova Imana ihoraho aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko wowe Koniya*+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, niyo waba uri impeta iri ku kuboko kwanjye kw’iburyo nkoresha ntera kashe, nagukuramo! 25 Nzaguteza abashaka kukwica,* nguteze abo utinya, nguteze Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni kandi nguteze Abakaludaya bagutegeke.+ 26 Wowe na mama wawe wakubyaye, nzabajugunya mu kindi gihugu mutavukiyemo kandi ni ho muzapfira. 27 Ntimuzigera mugaruka mu gihugu mwifuza cyane.+
28 Ese uyu mugabo Koniya ni igikoresho cyabumbwe, cyasuzuguwe, cyamenetse,
Igikoresho umuntu wese adashaka?
Kuki we n’urubyaro rwe bajugunywe,
Bagatabwa mu gihugu batazi?’+
29 Yewe wa si* we, wa si we, wa si we, umva ijambo rya Yehova!
30 Yehova aravuga ati: