Hoseya
13 “Abefurayimu iyo bavugaga, abantu bagiraga ubwoba bagatitira.
Bari bakomeye muri Isirayeli.+
Ariko baje kubarwaho icyaha cyo gusenga Bayali+ maze bamera nkaho bapfuye.
Ibigirwamana byabo babikorana ubuhanga, byose bigakorwa n’abanyabukorikori.
Baravuga bati: ‘abatamba ibitambo nibapfukamire* ibishushanyo by’ibimasa.’+
3 Ni yo mpamvu bazamera nk’ibicu bya mu gitondo,
Bakamera nk’ikime gishira hakiri kare.
Bazamera nk’umurama* wo ku mbuga bahuriraho imyaka, ujyanwa n’umuyaga mwinshi,
Bamere nk’umwotsi usohokera mu mwenge wo mu gisenge.
4 Ariko ni njye Yehova Imana yanyu yabavanye mu gihugu cya Egiputa.+
Nta yindi Mana mwigeze mumenya uretse njye.
Nta n’undi wabakijije utari njye.+
5 Njye ubwanjye nabamenye muri mu butayu,+ mu gihugu kitabamo amazi.
Ni yo mpamvu banyibagiwe.+
7 Nanjye nzababera nk’intare ikiri nto.+
Mbabere nk’ingwe itegerereje ku nzira kugira ngo igire icyo ifata.
8 Nzabatera meze nk’idubu yabuze ibyana byayo,
Mbasature agatuza.
Nzabamira bunguri nk’intare.
Inyamaswa y’inkazi izabatanyaguza.
9 Mwa Bisirayeli mwe, muzarimbuka
Kuko mwanyigometseho, mukigomeka ku mutabazi wanyu.
10 Umwami wanyu ari he ngo abakirize mu mijyi yanyu yose?+
Abayobozi* banyu se bo bari he, abo mwansabaga muvuga muti:
‘Duhe umwami n’abayobozi’?+
12 Amakosa y’Abefurayimu yashyizwe hamwe.
Ibyaha byabo birabitswe.
13 Bazagira ububabare nk’ubw’umugore uri kubyara.
Bameze nk’umwana utagira ubwenge,
Wanga gusohoka kandi igihe cyo kuvuka kigeze.
Wa Rupfu we, ubushobozi bwawe bwo kubabaza abantu buri he?+
Wa Mva we, kurimbura kwawe kuri he?+
Ariko Abefurayimu sinzabagirira impuhwe.
15 Nubwo batohagira nk’urubingo,
Umuyaga w’iburasirazuba, ari wo muyaga wa Yehova,
Uzaturuka mu butayu ukamye amariba yabo n’amasoko y’amazi yabo.
Hari umuntu uzaza atware ibintu byabo byose by’agaciro biri mu bubiko.+
Bazicishwa inkota,+ abana babo bajanjagurwe,
Kandi abagore babo batwite basaturwe inda.”