Nahumu
3 Umujyi uvusha amaraso uzahura n’ibibazo bikomeye.
Wuzuyemo abanyabinyoma n’abajura.
Bahora biba!
Umva urusaku rw’inziga z’amagare, amafarashi yiruka cyane n’amagare y’intambara.
3 Dore ugendera ku ifarashi, dore inkota ishashagirana n’icumu rityaye.
Dore abantu benshi bishwe. Dore n’ibirundo by’imirambo.
Abishwe ni benshi cyane,
Kandi abantu bakomeza kubasitaraho.
4 Byatewe n’ibikorwa byinshi by’ubusambanyi bwawo.
Ni indaya ishukisha abantu ubwiza bwayo.
Ni umupfumu ugusha abantu bo mu bihugu byinshi mu mutego akoresheje ibikorwa by’uburaya bwe, agashuka abantu akoresheje ubupfumu bwe.
5 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Dore niyemeje kukurwanya,*+
Kandi nzakwambika ubusa,
Ntume abantu bo mu bihugu byinshi bakubona wambaye ubusa,
Ukorwe n’isoni imbere y’abantu.
7 Uzakubona wese azaguhunga+ avuge ati:
‘Nineve yararimbutse!
Ni nde uzayiririra?’
Nzakura he abo kuguhumuriza?
8 Ese uruta umujyi wa No-amoni*+ wari wubatse iruhande rw’amazi aturuka muri Nili?+
Uwo mujyi wari ukikijwe n’amazi,
Ubukire bwawo buva mu nyanja, kandi inyanja ni yo yatumaga ugira umutekano.
9 Etiyopiya na Egiputa ni byo byatumaga uwo mujyi ugira imbaraga nyinshi.
Puti+ n’Abanyalibiya na bo barawufashaga.+
Abana be biciwe mu nzira zose,
Abanyacyubahiro be bose bakoreweho ubufindo,*
Kandi bababohesha iminyururu.
12 Aho wahungira hose hameze nk’ibiti by’imitini biriho imbuto zeze mbere y’izindi.
Iyo babinyeganyeje imbuto zabyo zigwa mu kanwa k’abazirya.
13 Dore abasirikare bawe nta mbaraga bafite.
Abanzi bawe bazinjira mu gihugu cyawe,
Umuriro utwike inzugi zawe.
Jya mu gishanga uzane ibumba uritunganye,
Ufate iforomo ubumbe amatafari, wubake inkuta zawe zikomere.
15 Aho na ho umuriro uzahagusanga ugutwike.
Inkota ni yo izakwica.+
Izakurya nk’uko inzige* zirya ibyatsi.+
Nimwishyire hamwe mube benshi nk’inzige.
Ni byo! Nimwishyire hamwe mube benshi nk’inzige.
16 Abacuruzi bawe babaye benshi baruta inyenyeri zo mu kirere.
Inzige ziriyuburura,* hanyuma zikaguruka.
17 Abakurinda bameze nk’inzige.
Abasirikare bawe bameze nk’inzige nyinshi.
Zirunda ku ruzitiro rw’amabuye ku munsi w’imbeho,
Ariko iyo izuba ryatse ziraguruka
Ntihagire umenya aho ziri.
18 Yewe mwami wa Ashuri we, abungeri bawe barasinziriye,
Abanyacyubahiro bawe bigumiye mu mazu yabo.
Abaturage bawe batataniye ku misozi,
Habuze ubahuriza hamwe.+
19 Nta muntu uzagukiza ibyago byawe.
Aho wakomeretse ntihazakira.