Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
6 Icyo gihe Salomo aravuga ati: “Yehova, wavuze ko uzatura mu mwijima mwinshi.+ 2 Nakubakiye inzu nziza bihebuje, aho uzatura kugeza iteka ryose.”+
3 Nuko umwami arahindukira, asabira umugisha Abisirayeli bose bari bahagaze imbere ye.+ 4 Aravuga ati: “Yehova Imana ya Isirayeli asingizwe, we wakoresheje amaboko ye ibyo yabwiye papa wanjye Dawidi, agira ati: 5 ‘uhereye umunsi nakuriye abantu banjye muri Egiputa, sinigeze ntoranya umujyi mu miryango yose ya Isirayeli kugira ngo mpubake inzu izabamo izina ryanjye+ kandi nta muntu nigeze mpitamo ngo ayobore abantu banjye, ari bo Bisirayeli. 6 Ariko nahisemo Yerusalemu+ ngo abe ari ho izina ryanjye riba kandi mpitamo Dawidi kugira ngo ayobore abantu banjye, ari bo Bisirayeli.’+ 7 Papa wanjye Dawidi yifuje cyane kubaka inzu yitirirwa izina rya Yehova Imana ya Isirayeli.+ 8 Ariko Yehova yabwiye papa wanjye Dawidi ati: ‘wifuje cyane kubaka inzu izitirirwa izina ryanjye kandi rwose wagize neza kuba warabyifuje. 9 Icyakora si wowe uzanyubakira inzu, ahubwo umwana uzabyara ni we uzubaka inzu izitirirwa izina ryanjye.’+ 10 Yehova yakoze ibyo yasezeranyije maze nsimbura papa wanjye Dawidi nicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli,+ nk’uko Yehova yabisezeranyije.+ Nanone nubakiye Yehova Imana ya Isirayeli inzu yitirirwa izina rye, 11 kandi muri iyo nzu nashyizemo Isanduku irimo bya bisate by’amabuye byanditseho isezerano+ Yehova yagiranye n’Abisirayeli.”
12 Nuko ahagarara imbere y’igicaniro cya Yehova n’imbere y’Abisirayeli bose, arambura amaboko.+ 13 (Salomo yari yaracuze podiyumu mu muringa ayishyira mu mbuga hagati.+ Yari ifite uburebure bwa metero 2 na santimetero 50,* ubugari bwa metero 2 na santimetero 50 n’ubuhagarike bwa metero 1 na santimetero 50.* Ni ho yari ahagaze.) Apfukama imbere y’Abisirayeli bari aho bose, arambura amaboko ayerekeje ku ijuru,+ 14 aravuga ati: “Yehova Mana ya Isirayeli, nta Mana imeze nkawe mu ijuru cyangwa ku isi, wowe usohoza isezerano kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka abagaragu bawe bagukorera n’umutima wabo wose.+ 15 Washohoje isezerano wagiranye na papa wanjye Dawidi.+ Iryo sezerano warivuze n’akanwa kawe, none uyu munsi urishohoje ukoresheje ukuboko kwawe.+ 16 None rero Yehova Mana ya Isirayeli, uzasohoze ibyo wasezeranyije papa wanjye Dawidi, umugaragu wawe, igihe wavugaga uti: ‘abana bawe nibumvira amategeko yanjye,+ bakitwara neza nk’uko wanyumviye,+ ntihazabura umuntu ugukomokaho wicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’ 17 Yehova Mana ya Isirayeli, ndakwinginze ureke ibyo wasezeranyije umugaragu wawe Dawidi bibe.
18 “Ariko se koko Imana izaturana n’abantu ku isi?+ Dore n’ijuru, nubwo ari rinini cyane,* nturikwirwamo+ nkanswe iyi nzu nubatse!+ 19 Yehova Mana yanjye, tega amatwi isengesho ryanjye umugaragu wawe kandi wumve icyo ngusaba, wumve gutakamba kwanjye ngusaba kumfasha, wumve n’isengesho mvugiye imbere yawe. 20 Amaso yawe ajye ahora areba iyi nzu ku manywa na nijoro, areba ahantu wavuze ko hazaba izina ryawe,+ kugira ngo wumve amasengesho njye umugaragu wawe ngutura nerekeye aha hantu. 21 Ujye wumva igihe njye umugaragu wawe cyangwa abantu bawe, ari bo Bisirayeli bagize icyo bagusaba berekeye aha hantu.+ Ujye utega amatwi uri aho utuye mu ijuru,+ utwumve kandi utubabarire.+
22 “Umuntu naregwa ko yakoshereje mugenzi we maze bakamusaba kurahira,* azaba asabwa gukora ibyo yarahiriye.* Mu gihe azaba akirebwa n’iyo ndahiro, maze akaza imbere y’igicaniro cyawe kiri muri iy’inzu,+ 23 uzumve uri mu ijuru ucire imanza abo bagaragu bawe, uwakosheje* umwiture gukiranirwa kwe+ kandi umuhanire ibyo yakoze, naho uwarenganye* umurenganure maze umwiture ukurikije gukiranuka kwe.+
24 “Abantu banjye, ari bo Bisirayeli nibatsindwa n’umwanzi wabo bazira ko bagukoshereje,+ ariko bakakugarukira bagasingiza izina ryawe,+ bakagusenga+ kandi bakagutakira ngo ubagirire imbabazi bari imbere yawe muri iyi nzu,+ 25 icyo gihe uzumve uri mu ijuru+ ubabarire abantu banjye, ari bo Bisirayeli, ubababarire icyaha cyabo, ubagarure mu gihugu wabahaye bo na ba sekuruza.+
26 “Ijuru nirikingwa imvura ikabura+ bitewe n’uko bagukoshereje+ maze bagasenga berekeye aha hantu bagasingiza izina ryawe, bagahindukira bakareka ibyaha byabo bitewe n’uko wabahannye,*+ 27 icyo gihe uzumve uri mu ijuru, ubabarire abagaragu bawe, ari bo Bisirayeli, icyaha cyabo, kuko uzabigisha inzira nziza bakwiriye kugenderamo.+ Uzagushe imvura+ mu gihugu cyawe wahaye abantu bawe ngo kibabere umurage.
28 “Mu gihugu nihatera inzara,+ icyorezo,+ imyaka yo mu murima ikuma cyangwa ikazaho uruhumbu,+ cyangwa hagatera inzige,*+ cyangwa abanzi b’abagaragu bawe bakabagotera mu mijyi yabo,+ cyangwa hagatera ikindi cyorezo, cyangwa indwara iyo ari yo yose,+ 29 umuntu uwo ari we wese cyangwa abantu bawe ari bo Bisirayeli, bagasenga+ bagutakira, kuko buri wese azi agahinda ko mu mutima we,+ bakarambura amaboko yabo bayerekeje kuri iyi nzu,+ 30 uzumve uri mu ijuru aho uba,+ ubababarire+ kandi witure buri wese ukurikije ibyo yakoze, kuko uzi umutima we (ni wowe wenyine uzi neza imitima y’abantu),+ 31 kugira ngo bagutinye maze bajye bakora ibyo ubasaba igihe cyose bazaba bari mu gihugu wahaye ba sogokuruza.
32 “Nanone kandi umunyamahanga wese, utari uwo mu bantu bawe ari bo Bisirayeli, uzaza aturutse mu gihugu cya kure abitewe n’izina ryawe rikomeye,*+ ububasha bwawe n’imbaraga zawe nyinshi maze akaza agasenga yerekeye iyi nzu,+ 33 uzatege amatwi uri mu ijuru aho uba, ukore ibihuje n’ibyo uwo munyamahanga agusabye byose, kugira ngo abo mu bihugu byose byo ku isi bamenye izina ryawe,+ bagutinye nk’uko abantu bawe, ari bo Bisirayeli bagutinya kandi bamenye ko iyi nzu nubatse yitirirwa izina ryawe.
34 “Abantu bawe nibajya ku rugamba kurwana n’abanzi babo, ari wowe ubohereje,+ bakagusenga+ berekeye uyu mujyi wahisemo n’iyi nzu nubakiye izina ryawe,+ 35 uzumve isengesho ryabo n’ibyo bagusaba bakwinginga, uri mu ijuru, ubarenganure.+
36 “Nibagukorera icyaha (kuko nta muntu n’umwe udakora icyaha),+ ukabarakarira kandi ukemera ko abanzi babo babatsinda bakabajyana mu gihugu cyabo ari imfungwa, haba kure cyangwa hafi,+ 37 bagera mu gihugu bajyanywemo ku ngufu bakisubiraho, bakakugarukira, bakagutakira bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imfungwa, bakavuga bati: ‘twakoze icyaha, twarakosheje, twakoze ibibi,’+ 38 bakakugarukira n’umutima wabo wose+ n’ubugingo* bwabo bwose, bari mu gihugu bajyanywemo ku ngufu,+ bakagusenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, berekeye umujyi wahisemo+ n’inzu nubatse ngo yitirirwe izina ryawe, 39 uzatege amatwi uri mu ijuru aho uba, wumve isengesho ryabo no gutakamba kwabo, ubarenganure.+ Uzababarire abantu bawe bagukoshereje.
40 “None Mana yanjye, amaso yawe arebe kandi amatwi yawe yumve isengesho mvugiye aha hantu.+ 41 Yehova Mana, haguruka ujye ahantu hawe ho kuruhukira,+ wowe n’Isanduku igaragaza imbaraga zawe. Yehova Mana, abatambyi bawe bambare agakiza, indahemuka zawe zishimire ibintu byiza byose ukora.+ 42 Yehova Mana, ntureke* uwo wasutseho amavuta.+ Ibuka urukundo rudahemuka wagaragarije Dawidi umugaragu wawe.”+