Ibaruwa ya mbere yandikiwe Timoteyo
4 Icyakora amagambo yahumetswe n’Imana, avuga rwose ko mu bihe bya nyuma bamwe bazacika intege bakava mu byo kwizera, bakita ku magambo y’ibinyoma yavuye ku badayimoni+ no ku nyigisho zabo. 2 Bazaba bayobejwe n’abantu b’indyarya bavuga ibinyoma,+ bafite imitimanama itacyumva, imeze nk’inkovu z’aho umuntu yahiye. 3 Bazaba babuza abantu gushyingiranwa,+ bategeka abantu kutarya ibyokurya+ Imana yaremye, kandi yarabiremye ngo abafite ukwizera,+ bazi neza ukuri bajye babirya+ bashimira. 4 Mu by’ukuri, ibyo Imana yaremye byose ni byiza,+ kandi nta kintu gikwiriye kujugunywa+ iyo umuntu acyakiriye ashimira. 5 Ikintu cyose cyezwa binyuze ku ijambo ry’Imana n’isengesho.
6 Nugira abavandimwe izi nama, uzaba uri umukozi mwiza wa Kristo Yesu, wigishijwe amagambo atuma umuntu agira ukwizera n’inyigisho nziza kandi akabikurikiza abyitondeye.+ 7 Ujye ugendera kure inkuru z’ibinyoma abantu bakunda kuvuga* zisuzuguza Imana.+ Ahubwo ujye ukora uko ushoboye ugaragaze ko wiyeguriye Imana. 8 Mu by’ukuri, imyitozo ngororamubiri* igira akamaro muri bike. Ariko kwiyegurira Imana byo, bigira akamaro mu bintu byose, kuko bituma umuntu abona imigisha muri iki gihe, akazayibona no mu gihe kizaza.+ 9 Ayo magambo ni ayo kwizerwa kandi akwiriye kwemerwa rwose. 10 Ibyo ni byo duhatanira kugeraho dukorana umwete,+ kuko ibyiringiro byacu bishingiye ku Mana ihoraho, yo Mukiza+ w’abantu bose,+ cyane cyane abizerwa.
11 Ukomeze gutanga ayo mategeko no kuyigisha. 12 Ntihakagire umuntu ugusuzugura ngo ni uko ukiri muto. Ahubwo ujye ubera urugero rwiza abizerwa, haba mu byo uvuga, mu myifatire yawe, mu rukundo, mu kwizera no kuba indakemwa. 13 Mu gihe ntarakugeraho, ukomeze kugira umwete wo gusomera mu ruhame,+ gutanga inama* no kwigisha. 14 Ntugapfushe ubusa impano Imana yaguhaye binyuze ku buhanuzi, igihe inteko y’abasaza yakurambikagaho ibiganza.+ 15 Ibyo ujye ubitekerezaho, abe ari byo uhugiramo kugira ngo amajyambere yawe agaragarire bose. 16 Ujye ukora uko ushoboye ubere abandi urugero rwiza, kandi ube umwigisha mwiza.+ Ibyo ujye uhora ubizirikana, kuko nubigenza utyo uzikiza, ugakiza n’abakumva.+