Ibyakozwe n’intumwa
27 Bimaze kwemezwa ko dufata ubwato tukajya mu Butaliyani,+ bafata Pawulo n’izindi mfungwa babashinga uwitwaga Yuliyo, wari umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za Ogusito. 2 Dufatira ubwato ahitwa Adaramutiyo, bukaba bwari bugiye kujya mu turere tunyuranye two ku nkombe y’intara ya Aziya. Nuko tugenda muri ubwo bwato turi kumwe na Arisitariko+ wari Umunyamakedoniya w’i Tesalonike. 3 Ku munsi ukurikiyeho duhagarara i Sidoni, kandi Yuliyo agirira Pawulo neza, amwemerera kujya mu ncuti ze kugira ngo zimwiteho.
4 Tuvuye aho dukomeza kugenda mu nyanja, tugenda ikirwa cya Shipure kidukingiye umuyaga, kuko wari uduturutse imbere. 5 Nuko tunyura mu nyanja, duca iruhande rw’i Kilikiya na Pamfiliya, duhagarara i Mira ho muri Lisiya. 6 Tuhageze, umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare abona ubwato bwo muri Alegizandiriya bwari bugiye mu Butaliyani, ategeka ko tubujyamo. 7 Hanyuma tumara iminsi muri ubwo bwato tugenda buhoro buhoro, tugera i Kinido bituruhije. Ariko kubera ko umuyaga watubujije gukomeza, tunyura ahateganye n’i Salumoni, ikirwa cya Kirete kidukingiye umuyaga. 8 Nuko tugenda hafi y’inkombe zacyo bituruhije cyane, duhagarara ahantu hitwa Icyambu* Cyiza, hafi y’umujyi wa Lasaya.
9 Twari twaratinze cyane kandi n’igihe cyo kwigomwa kurya no kunywa*+ cyari cyararangiye. Ubwo rero kunyura mu nyanja byashoboraga kuduteza akaga. Ni yo mpamvu Pawulo yabagiriye inama. 10 Yarababwiye ati: “Mwa bantu mwe, ndabona nidukomeza uru rugendo biri butume hangirika byinshi kandi tugatakaza ibintu byinshi. Si imizigo n’ubwato gusa biri bwangirike, ahubwo dushobora kubura n’ubuzima bwacu.” 11 Icyakora umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare ahitamo kumvira umuyobozi w’abatwaraga ubwato hamwe na nyirabwo, aho kumvira ibyo Pawulo avuze. 12 Kubera ko icyo cyambu kitari cyiza ku buryo bahamara amezi y’imbeho, abenshi bemeje ko bahagurutsa ubwato bakahava, kugira ngo barebe niba bagera i Foyinike akaba ari ho bamara amezi y’imbeho. Icyo cyari icyambu cy’i Kirete, cyerekeza mu majyaruguru y’uburasirazuba no mu majyepfo y’uburasirazuba.
13 Igihe babonaga ko umuyaga uturuka mu majyepfo wahuhaga woroheje, batekereje ko bageze ku mugambi wabo, maze bazamura icyuma gitsika ubwato,* batangira kugendera hafi y’inkombe z’ikirwa cya Kirete. 14 Ariko bidatinze, haje umuyaga ukaze cyane witwa Urakulo* utangira guhuha. 15 Kubera ko ubwato bwikozaga hirya no hino kandi bukaba butarashoboraga guhangana n’umuyaga wari uturutse imbere, twararetse umuyaga utujyana aho ushaka. 16 Nuko turakomeza, tugenda dukingiwe umuyaga n’akarwa gato kitwaga Kawuda. Icyo gihe ni bwo twashoboye kwiyegereza ubwato buto* bwari buziritse ku bwato bunini twarimo. Icyakora byaraturuhije cyane. 17 Ariko bamaze kubushyira mu bwato bunini, batangira guhambira ubwo bwato bunini banyujije imigozi munsi yabwo kugira ngo babukomeze. Kubera ko batinyaga ko ubwato bwagonga umusenyi wo mu nyanja,* bamanuye imyenda iyobora ubwato n’ibindi bintu biyobora ubwato, nuko bujya aho bushaka. 18 Icyakora kubera ko ubwato bwikozaga hirya no hino cyane bitewe n’umuyaga mwinshi wo mu nyanja, ku munsi ukurikiyeho batangiye kujugunya imitwaro mu nyanja kugira ngo bagabanye uburemere bw’ubwato. 19 Ku munsi wa gatatu, bajugunye n’ibikoresho by’ubwato.
20 Nuko tumaze iminsi myinshi tutabona izuba cyangwa inyenyeri kandi duhanganye n’umuyaga mwinshi, icyizere cyo kuba twarokoka gitangira gushira. 21 Hashize igihe kirekire nta muntu ugira icyo arya, Pawulo ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Mwa bantu mwe, rwose mwagombye kuba mwarumviye inama yanjye, ntimuhagurutse ubwato ngo muve i Kirete. Murabona ko byaduhombeje, ibintu bimwe bikangirika, ibindi bigatakara.+ 22 Ariko noneho ndabasaba ngo mureke guhangayika, kuko nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba, uretse ubu bwato bwonyine. 23 Muri iri joro, umumarayika+ w’Imana nsenga kandi nkorera umurimo wera, yahagaze iruhande rwanjye, 24 aravuga ati: ‘Pawulo, witinya kuko ugomba guhagarara imbere ya Kayisari,+ kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.’ 25 Ubwo rero, mwihangayika! Niringiye Imana kandi nizeye ko bizagenda neza neza nk’uko umumarayika yabimbwiye. 26 Icyakora ubwato buzatumenekeraho tugeze hafi y’ikirwa runaka.”+
27 Nuko mu ijoro rya 14, icyo gihe ubwato bukaba bwarikozaga hirya no hino mu nyanja, abasare batangira gukeka ko bageze hafi y’ubutaka. 28 Bapimye ubujyakuzimu basanga ni metero 36. Bigiye imbere gato bongera gupima ubujyakuzimu, basanga ari metero 27. 29 Nuko bamanurira mu mazi ibitsika ubwato bine ahagana inyuma ku bwato, bitewe no gutinya ko twari kugonga ibibuye byo mu mazi, maze batangira kwifuza ko bucya. 30 Ariko igihe abatwaraga ubwato bashakaga uko babuvamo, bakamanurira ubwato buto mu nyanja bajijisha nk’aho bashaka kujya kumanura ibitsika ubwato ahagana imbere, 31 Pawulo yabwiye umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare, hamwe n’abasirikare ati: “Aba bantu nibataguma mu bwato, ntimushobora kurokoka.”+ 32 Hanyuma abasirikare baca imigozi yari ifashe ubwo bwato buto, barabureka buragwa.
33 Nuko bugiye gucya, Pawulo atangira kubatera inkunga bose ngo bagire icyo barya, agira ati: “Uyu ni umunsi wa 14 muhangayitse, kandi kugeza n’ubu nta cyo murarya. 34 Bityo rero, ndabatera inkunga yo kugira icyo murya, kuko ari mwe bifitiye akamaro kugira ngo murokoke. Rwose nta n’umwe muri mwe uri bugire icyo aba.” 35 Amaze kuvuga ibyo, na we afata umugati, ashimira Imana abo bantu bose babireba, arawumanyagura atangira kurya. 36 Nuko abantu bose bareka guhangayika kandi na bo batangira kurya. 37 Twese hamwe twari mu bwato turi abantu 276. 38 Nuko bamaze guhaga batangira kujugunya ingano mu nyanja kugira ngo bagabanye uburemere bw’ubwato.+
39 Bumaze gucya, ntibashobora kumenya icyo gihugu,+ ahubwo babona ahantu hari inkombe iriho umusenyi, maze biyemeza ko bibashobokeye ari ho bahagarara. 40 Nuko baca ibitsika ubwato, barabireka bigwa mu nyanja bahambura n’imigozi yari ifashe ingashya, maze bamaze kwerekeza mu muyaga umwenda w’imbere w’ubwato, batangira kugana ku nkombe. 41 Bageze ahantu hari ikirundo cy’umucanga munsi y’amazi ubwato burakigonga, umutwe wabwo w’imbere ufatwamo ntiwanyeganyega, naho igice cy’inyuma gitangira kumenagurwa n’imiraba yo mu nyanja.+ 42 Bigenze bityo, abasirikare biyemeza ko bagiye kwica imfungwa kugira ngo hatagira uwoga akabacika. 43 Ariko umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare ashaka gukiza Pawulo, maze ababuza gukora ibyo biyemeje. Nuko ategeka ko abashoboye koga bajya mu nyanja bakagera ku butaka ari aba mbere, 44 abasigaye na bo bakabigenza batyo, bamwe bakagenda bafashe ku mbaho, abandi bafashe ku bintu byavuye mu bwato. Uko ni ko bose bashoboye kugera ku butaka ari bazima.+