Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
36 Nyuma yaho abaturage bo muri icyo gihugu bafata umuhungu wa Yosiya witwaga Yehowahazi,+ bamugira umwami i Yerusalemu asimbura papa we.+ 2 Yehowahazi yabaye umwami afite imyaka 23, amara amezi atatu ategekera i Yerusalemu. 3 Ariko umwami wa Egiputa amukura ku butegetsi i Yerusalemu, nuko ategeka igihugu cy’u Buyuda gutanga amande ya toni 3 n’ibiro 420* by’ifeza n’ibiro 34* bya zahabu.+ 4 Nanone umwami wa Egiputa yashyizeho Eliyakimu umuvandimwe wa Yehowahazi aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu, ahindura izina rye amwita Yehoyakimu. Ariko Neko+ yafashe umuvandimwe we Yehowahazi amujyana muri Egiputa.+
5 Yehoyakimu+ yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu. Yakomeje gukora ibyo Yehova Imana ye yanga.+ 6 Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yaramuteye kugira ngo amuboheshe iminyururu ibiri y’umuringa amujyane i Babuloni.+ 7 Nanone Nebukadinezari yafashe bimwe mu bikoresho byo mu nzu ya Yehova abijyana i Babuloni, abishyira mu nzu* ye.+ 8 Andi mateka ya Yehoyakimu, ni ukuvuga ibintu bibi cyane yakoze n’ibindi bintu bibi byamuranze, byanditse mu Gitabo cy’Abami ba Isirayeli n’ab’u Buyuda. Nuko umuhungu we Yehoyakini aramusimbura aba ari we uba umwami.+
9 Yehoyakini+ yabaye umwami afite imyaka 18, amara amezi atatu n’iminsi 10 ategekera i Yerusalemu kandi yakomeje gukora ibyo Yehova yanga.+ 10 Nuko mu ntangiriro z’umwaka, Umwami Nebukadinezari yohereza abasirikare bafata Yehoyakini bamujyana i Babuloni+ hamwe n’ibikoresho by’agaciro byo mu nzu ya Yehova.+ Hanyuma ashyiraho Sedekiya, wavukanaga na papa wa Yehoyakini, aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu.+
11 Sedekiya+ yabaye umwami afite imyaka 21, amara imyaka 11 ategekera i Yerusalemu.+ 12 Yakomeje gukora ibyo Yehova Imana ye yanga. Ntiyicishije bugufi imbere ya Yeremiya,+ umuhanuzi wavugaga abitegetswe na Yehova. 13 Yigometse no ku Mwami Nebukadinezari+ wari waramurahije mu izina ry’Imana, akomeza gusuzugura* kandi yanga kumva, yanga no gukorera Yehova Imana ya Isirayeli. 14 Abakuru b’abatambyi bose hamwe n’abaturage bahemukiye Imana cyane, bakora ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bindi bihugu, banduza* inzu ya Yehova+ yari yarejeje i Yerusalemu.
15 Yehova Imana ya ba sekuruza yakomeje kubatumaho abantu ngo bababurire, ababurira inshuro nyinshi, kuko yagiriraga impuhwe abantu be n’ahantu he ho gutura. 16 Ariko bakomeje guseka abo Imana yabatumagaho,+ bagasuzugura amagambo yayo+ kandi bagakoza isoni abahanuzi bayo,+ kugeza ubwo Yehova yarakariye cyane abantu be,+ ku buryo nta wari kubatabara.
17 Nuko abateza umwami w’Abakaludaya+ yicisha inkota+ abasore bari bari mu rusengero rwabo,+ ntiyagirira impuhwe abasore n’inkumi, abakuze n’abashaje cyane.+ Imana yatumye bose abica.+ 18 Afata ibikoresho byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini n’ibito, ibintu by’agaciro byari mu nzu ya Yehova, ibyo mu nzu y’umwami no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.+ 19 Yatwitse inzu y’Imana y’ukuri,+ asenya urukuta rw’i Yerusalemu,+ atwika n’iminara yaho yose ikomeye kandi arimbura ibintu byose by’agaciro.+ 20 Abasigaye baticishijwe inkota yabajyanye ku ngufu i Babuloni,+ abagira abagaragu be n’ab’abahungu be,+ kugeza igihe ubwami bw’Abaperesi bwatangiriye gutegeka,+ 21 kugira ngo ibyo Yehova yavuze akoresheje umuhanuzi Yeremiya bibe.+ Ubutaka bwari gukomeza kubaho budahingwa, kugeza igihe bwari kuba burangirije kuruhuka amasabato yabwo.+ Igihe cyose bwamaze budahingwa bwaruhukaga isabato, kugira ngo bwuzuze imyaka 70.+
22 Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Kuro+ umwami w’u Buperesi, Yehova yatumye Umwami Kuro w’u Buperesi atanga itangazo mu bwami bw’Ubuperesi bwose, kugira ngo ibyo Yehova yavuze binyuze kuri Yeremiya+ bibe. Iryo tangazo yaranaryanditse;+ ryaravugaga ngo: 23 “Kuro umwami w’u Buperesi aravuze ati: ‘Yehova Imana yo mu ijuru yampaye ubwami bwose bwo mu isi+ kandi yampaye inshingano yo kumwubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.+ Ese muri mwe hari abasenga iyo Mana? Yehova Imana yabo nabane na bo kandi bazamuke bajyeyo.’”+