Yeremiya
39 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+
2 Mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku itariki yako ya cyenda, bashenye urukuta rw’umujyi.+ 3 Abatware bose b’umwami w’i Babuloni, barinjira bicara mu Irembo ryo Hagati.+ Abo batware ni Nerugali-Sharezeri-Samugari, Nebo-Sarusekimu-Rabusarisi,* Nerugali-Sharezeri-Rabumagu* n’abandi batware b’umwami w’i Babuloni bose.
4 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo ze zose bababonye barahunga,+ basohoka mu mujyi nijoro baciye mu nzira inyura mu busitani bw’umwami, basohokera mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, bakomereza mu nzira ya Araba.+ 5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko.+ Zaramufashe zimushyira Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati,+ ari na ho yamuciriye urubanza. 6 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye i Ribula, yica n’abanyacyubahiro bose b’i Buyuda.+ 7 Amena Sedekiya amaso arangije amubohesha iminyururu y’umuringa kugira ngo amujyane i Babuloni.+
8 Nuko Abakaludaya batwika inzu* y’umwami n’amazu y’abaturage+ kandi basenya inkuta za Yerusalemu.+ 9 Nebuzaradani+ wayoboraga abarindaga umwami, yafashe abaturage bari barasigaye mu mujyi n’abari baragiye ku ruhande rwe n’abandi bose bari basigaye, abajyana i Babuloni ku ngufu.
10 Ariko Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami yarekeye mu gihugu cy’u Buyuda bamwe mu baturage bari bakennye cyane, batari bafite ikintu na kimwe batunze. Kuri uwo munsi yanabahaye imizabibu n’imirima yo guhingamo.*+
11 Nuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni ategeka Nebuzaradani wayoboraga abamurinda ibyo yari gukorera Yeremiya, aramubwira ati: 12 “Mufate umujyane, umwiteho. Ntumugirire nabi kandi icyo agusaba cyose ukimuhe.”+
13 Nuko Nebuzaradani wayoboraga abarinda umwami, Nebushazibani-Rabusarisi,* Nerugali-Sharezeri-Rabumagu* n’abandi bantu bakomeye bakoreraga umwami w’i Babuloni batuma abantu, 14 ngo bakure Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi+ bamushyire Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu,+ umuhungu wa Shafani,+ kugira ngo amujyane iwe. Nuko Yeremiya atura mu bandi baturage.
15 Igihe Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi,+ Yehova yaramubwiye ati: 16 “Genda ubwire Ebedi-meleki+ w’Umunyetiyopiya uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “dore ngiye gukora ibyo navuze ko nzakorera uyu mujyi kandi nzawuteza ibyago aho kuwugirira neza. Kuri uwo munsi bizaba ubyirebera.”’
17 “‘Ariko uwo munsi nzakurokora kandi ntuzahabwa abo utinya,’ ni ko Yehova avuga.
18 “Yehova aravuga ati: ‘Nzagukiza rwose,* ntuzicishwa inkota. Uzakomeza kubaho+ kuko wanyiringiye.’”+