Yeremiya
26 Mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yabwiye Yeremiya ati: 2 “Yehova aravuga ati: ‘hagarara mu rugo rw’inzu ya Yehova maze ubwire abo mu mijyi yose y’u Buyuda baza gusengera* mu nzu ya Yehova amagambo yose ngutegeka. Ntugire ijambo na rimwe ukuramo. 3 Wenda bazumva, buri wese areke imyifatire ye mibi, nanjye nisubireho* ndeke kubateza ibyago natekerezaga kubateza, bitewe n’ibikorwa byabo bibi.+ 4 Ubabwire uti: “Yehova aravuze ati: ‘nimutanyumvira ngo mukurikize amategeko* yanjye nabahaye, 5 ngo mwumvire amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi nabatumyeho inshuro nyinshi* ariko ntimubumvire,+ 6 nanjye iyi nzu nzayihindura nk’i Shilo+ kandi ntume ibihugu byose byo ku isi bivuma* uyu mujyi.’”’”+
7 Abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose bumvise Yeremiya avugira ayo magambo mu nzu ya Yehova.+ 8 Yeremiya arangije kuvuga amagambo yose Yehova yari yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi, abahanuzi n’abaturage bose, baramufata maze baramubwira bati: “Ugomba gupfa! 9 Kuki wahanuye mu izina rya Yehova uvuga uti: ‘iyi nzu izaba nk’iy’i Shilo kandi uyu mujyi uzasenywa ku buryo nta muntu uzasigara awutuyemo?’” Nuko abantu bose bakomeza kwirunda aho Yeremiya yari ari mu nzu ya Yehova.
10 Hanyuma abatware b’i Buyuda bumvise ayo magambo, bava ku nzu* y’umwami bajya ku nzu ya Yehova maze bicara mu muryango w’irembo rishya ry’inzu ya Yehova.+ 11 Nuko abatambyi n’abahanuzi babwira abatware n’abaturage bose bati: “Uyu muntu akwiriye guhabwa igihano cy’urupfu+ bitewe n’ibyo yahanuriye uyu mujyi nk’uko namwe mwabyiyumviye.”+
12 Yeremiya abwira abatware bose n’abaturage bose ati: “Yehova ni we wantumye, kugira ngo mvuge amagambo yose mwumvise nahanuriye iyi nzu n’uyu mujyi.+ 13 Ubu rero, nimuhindure imyifatire yanyu n’ibikorwa byanyu maze mwumvire Yehova Imana yanyu. Yehova na we azisubiraho* areke kubateza ibyago yavuze ko azabateza.+ 14 Naho njyewe, dore ndi mu maboko yanyu, munkorere icyo mubona ko ari cyiza kandi gikwiriye. 15 Gusa mumenye ko nimunyica, mwebwe n’uyu mujyi n’abaturage bawo, muri bube mwishe umuntu w’inzirakarengane, kuko mu by’ukuri Yehova ari we wabantumyeho kugira ngo mbabwire aya magambo yose.”
16 Nuko abatware n’abaturage bose babwira abatambyi n’abahanuzi bati: “Uyu muntu ntakwiriye guhanishwa igihano cy’urupfu, kuko ibyo yatubwiye yabivuze mu izina rya Yehova Imana yacu.”
17 Nanone bamwe mu bayobozi b’icyo gihugu barahaguruka batangira kubwira abantu bose bari bateraniye aho bati: 18 “Mika+ w’i Moresheti yahanuye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Hezekiya+ umwami w’u Buyuda, abwira abantu b’i Buyuda bose ati: ‘Yehova nyiri ingabo aravuga ati:
“Siyoni izahingwa nk’umurima
Kandi Yerusalemu izahinduka ibirundo by’amatongo,+
N’umusozi uriho urusengero* ube nk’ahantu hirengeye mu ishyamba.”’*+
19 “Ese Hezekiya umwami w’i Buyuda n’Abayuda bose baramwishe? Ese ntiyatinye Yehova, bigatuma yinginga Yehova,* Yehova na we akisubiraho* akareka kubateza ibyago yari yavuze ko abateza?+ Ubwo rero, turashaka kwiteza ibyago bikomeye!*
20 “Nanone hari undi muntu, ari we Uriya umuhungu wa Shemaya w’i Kiriyati-yeyarimu,+ wahanuye mu izina rya Yehova, ahanura ibyari kuba kuri uyu mujyi n’iki gihugu, avuga amagambo ahuje n’aya Yeremiya. 21 Umwami Yehoyakimu+ n’abagabo be bose b’intwari n’abatware be bose bamaze kumva amagambo yahanuraga, umwami ashaka kumwica.+ Uriya abyumvise agira ubwoba maze ahungira muri Egiputa. 22 Nuko Umwami Yehoyakimu yohereza Elunatani+ umuhungu wa Akibori hamwe n’abandi bantu muri Egiputa. 23 Bavana Uriya muri Egiputa bamuzanira Umwami Yehoyakimu, amwicisha inkota+ maze ajugunya umurambo we mu irimbi ry’abantu basanzwe.”
24 Ariko Ahikamu+ umuhungu wa Shafani+ ashyigikira Yeremiya, kugira ngo adahabwa abaturage ngo bamwice.+