Yesaya
32 Dore umwami+ uzajya ku butegetsi, azategekesha gukiranuka+
Kandi abatware bazategekesha ubutabera.
2 Buri wese azaba nk’aho kwihisha* umuyaga
N’aho kugama* imvura y’amahindu,
Amere nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi,+
Amere nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyumagaye.
3 Icyo gihe amaso y’abareba ntazongera guhumiriza
Kandi amatwi y’abumva azarushaho kumva.
4 Umutima w’abantu bahubuka uziga gutekereza
Kandi ururimi rw’abavuga badedemanga ruzavuga ibintu byumvikana rudategwa.+
5 Umuntu utubaha Imana ntazongera kwitwa umunyabuntu
Kandi umuntu utagira amahame agenderaho ntazitwa umunyacyubahiro.
6 Kuko umuntu utubaha Imana azavuga ibyo kutubaha Imana
Kandi umutima we ukagambirira ibibi+
Kugira ngo atume abantu bigomeka* kandi avuge ibintu bitari byo kuri Yehova,
Atume ushonje* abura icyo arya
Kandi atume ufite inyota abura icyo anywa.
7 Imigambi y’umuntu utagira amahame agenderaho iba ari mibi.+
Ashishikariza abandi gukora ibikorwa biteye isoni
Kugira ngo arimbure umuntu ufite ibibazo, akoresheje amagambo y’ibinyoma+
Niyo uwo muntu ufite ibibazo yaba avuga ukuri.
9 “Mwa bagore batagira icyo bitaho mwe, nimuhaguruke mwumve ijwi ryanjye!
Namwe bakobwa batagira icyo bitaho,+ mutege amatwi ibyo mbabwira!
10 Mwa bantu batagira icyo bitaho mwe, mu gihe kingana n’umwaka urengaho gato,
Muzatitira bitewe n’ubwoba kuko nubwo igihe cyo gusarura kizaba kirangiye nta rubuto na rumwe rw’imizabibu muzaba mwasaruye.+
11 Mwa bagore batagira icyo bitaho mwe, nimutitire!
Nimutitire bitewe n’ubwoba mwebwe abatagira icyo bitaho!
12 Mwikubite mu gituza murire,
Kubera imirima yanyu myiza n’ibiti byanyu by’imizabibu byera imbuto.
13 Kuko ubutaka bw’abantu banjye buzuzuramo ibihuru by’amahwa,
Bizuzura amazu yose bishimiramo,
Ni byo koko, bizuzura umujyi w’ibyishimo.+
14 Umunara ukomeye waratawe.
Umujyi wabaga wuzuyemo urusaku nta bantu bakiwutuyemo.+
Ofeli*+ n’umunara w’umurinzi ntibizongera guturwa.
Hazaba ahantu hakundwa n’indogobe zo mu gasozi,
Aho baragirira amatungo,+
15 Kugeza igihe tuzasukwaho umwuka uturutse hejuru,+
Ubutayu bugahinduka umurima w’ibiti byera imbuto
N’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+
17 Gukiranuka nyakuri bizatuma habaho amahoro+
Kandi gukiranuka nyakuri kuzazana umutuzo n’umutekano bitazigera bishira.+
19 Ariko imvura y’amahindu izagusha ibiti byo mu ishyamba
Kandi umujyi wose uzashyirwa hasi.