Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana
18 Yesu amaze kuvuga ibyo ajyana n’abigishwa be hakurya y’Ikibaya cya Kidironi+ ahantu hari ubusitani, maze we n’abigishwa be babujyamo.+ 2 Yuda wari ugiye kumugambanira na we yari azi aho hantu, kuko Yesu yajyaga ahahurira n’abigishwa be inshuro nyinshi. 3 Nuko Yuda azana abasirikare n’abarinzi b’urusengero batumwe n’abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo, bajyayo bitwaje ibintu bitanga urumuri, amatara n’intwaro.+ 4 Kubera ko Yesu yari azi ibintu byose byari bigiye kumubaho, yigiye imbere arababaza ati: “Murashaka nde?” 5 Baramusubiza bati: “Turashaka Yesu w’i Nazareti.”+ Arababwira ati: “Ni njye.” Icyo gihe Yuda wari wamugambaniye na we yari ahagararanye na bo.+
6 Ariko ababwiye ati: “Ni njye,” basubira inyuma bikubita hasi.+ 7 Nuko yongera kubabaza ati: “Murashaka nde?” Baravuga bati: “Turashaka Yesu w’i Nazareti.” 8 Yesu arabasubiza ati: “Nababwiye ko ari njye. Niba rero ari njye mushaka, nimureke aba bantu bagende.” 9 Ibyo byashohoje ubuhanuzi bugira buti: “Mu bo wampaye nta n’umwe nabuze.”+
10 Hanyuma, kubera ko Simoni Petero yari afite inkota, yarayifashe ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi kw’iburyo.+ Uwo mugaragu yitwaga Maluko. 11 Ariko Yesu abwira Petero ati: “Shyira inkota yawe mu mwanya wayo.*+ Ese igikombe* Papa yampaye singomba kukinyweraho?”+
12 Hanyuma ba basirikare, umukuru w’abasirikare n’abarinzi b’urusengero bari boherejwe n’Abayahudi bafata Yesu baramuboha. 13 Babanje kumujyana kwa Ana, kuko yari papa w’umugore wa Kayafa.+ Kayafa yari umutambyi mukuru muri uwo mwaka.+ 14 Nanone ni we wagiriye Abayahudi inama ababwira ko byari bibafitiye akamaro ko umuntu umwe apfira abantu benshi.+
15 Icyo gihe, Simoni Petero hamwe n’undi mwigishwa bakurikira Yesu.+ Uwo mwigishwa yari aziranye n’umutambyi mukuru. Nuko yinjirana na Yesu mu rugo rw’umutambyi mukuru, 16 ariko Petero we aguma hanze ku irembo. Nuko wa mwigishwa wundi wari uziranye n’umutambyi mukuru arasohoka, avugana n’umurinzi w’irembo maze yinjiza Petero. 17 Hanyuma umuja warindaga irembo abwira Petero ati: “Harya nawe nturi umwe mu bigishwa b’uyu muntu?” Aravuga ati: “Sindi we.”+ 18 Icyo gihe abagaragu n’abarinzi b’urusengero bari bahagaze hafi aho bota umuriro. Bari bacanye umuriro bitewe n’uko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo yota.
19 Nuko umukuru w’abatambyi abaza Yesu iby’abigishwa be n’inyigisho ze. 20 Yesu aramusubiza ati: “Nabwirije abantu bose ku mugaragaro. Buri gihe nigishirizaga mu masinagogi* no mu rusengero,+ aho Abayahudi bose bateranira, kandi nta kintu navugiye mu ibanga. 21 None se urambaza iki? Baza abumvise ibyo nababwiye. Dore aba bose bazi ibyo navuze!” 22 Amaze kuvuga ayo magambo, umwe mu barinzi b’urusengero bari bahagaze aho akubita Yesu urushyi mu maso,+ aramubwira ati: “Uko ni ko usubiza umukuru w’abatambyi?” 23 Yesu aramusubiza ati: “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze. Ariko se niba ibyo mvuze ari ukuri, unkubitiye iki?” 24 Hanyuma Ana aramuboha, arangije amwohereza kwa Kayafa wari umutambyi mukuru.+
25 Icyo gihe Simoni Petero yari ahagaze yota umuriro. Nuko baramubaza bati: “Harya nawe nturi umwe mu bigishwa be?” Arabihakana ati: “Si ndi we.”+ 26 Umwe mu bagaragu b’umutambyi mukuru wari mwene wabo wa wa muntu Petero yari yaciye ugutwi,+ aravuga ati: “Sinakubonye uri kumwe na we mu busitani?” 27 Ariko Petero yongera kubihakana. Ako kanya isake irabika.+
28 Nuko bavana Yesu kwa Kayafa, bamujyana mu nzu ya guverineri.+ Icyo gihe hari mu gitondo cya kare. Ariko bo ntibinjira mu nzu ya guverineri kugira ngo batandura,*+ bityo babone uko baza kurya ibya Pasika. 29 Nuko Pilato arasohoka abasanga aho bari bari, aravuga ati: “Ni iki murega uyu muntu?” 30 Baramusubiza bati: “Iyo uyu muntu aza kuba nta cyaha yakoze,* ntitwari kumukuzanira.” 31 Nuko Pilato arababwira ati: “Nimumujyane mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.”+ Abo Bayahudi baramusubiza bati: “Amategeko ntatwemerera kwica umuntu.”+ 32 Ibyo byabayeho kugira ngo ibyo Yesu yavuze asobanura uko yari kwicwa, bibe nk’uko yabivuze.+
33 Nuko Pilato yongera kwinjira mu nzu ye maze ahamagara Yesu, aramubaza ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?”+ 34 Yesu aramusubiza ati: “Kuki umbajije utyo? Ese ni wowe ubyibwirije cyangwa hari abakubwiye ibyanjye?” 35 Pilato aramusubiza ati: “Si ndi Umuyahudi. Abayahudi bagenzi bawe n’abakuru b’abatambyi ni bo bakunzaniye. Wakoze iki?” 36 Yesu aramusubiza ati:+ “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.+ Iyo Ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi.+ Ariko noneho Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” 37 Pilato aramubwira ati: “Ubwo noneho uri umwami?” Yesu aramusubiza ati: “Yego ndi we.*+ Iki ni cyo navukiye kandi ni cyo cyanzanye mu isi: Ni ukugira ngo mpamye ukuri.+ Umuntu wese ukora ibihuje n’ukuri yumva ijwi ryanjye.” 38 Pilato aramubwira ati: “Ukuri ni iki?”
Amaze kuvuga ibyo yongera gusohoka asanga Abayahudi, arababwira ati: “Nta cyaha mubonyeho.+ 39 Nanone kandi, mumenyereye ko mbarekurira umuntu kuri Pasika.+ None se murashaka ko ndekura umwami w’Abayahudi?” 40 Nuko bongera gusakuza bati: “Nturekure uyu, ahubwo urekure Baraba!” Baraba uwo yari umujura.+