Zaburi
Yehova Mana yanjye, urakomeye cyane.+
Ufite icyubahiro cyinshi n’ubwiza buhebuje.+
3 Inkingi z’aho utuye wazishinze mu mazi yo mu kirere,+
Ibicu ubigira nk’igare ryawe,+
Kandi ugendera ku muyaga.+
4 Utuma abamarayika bawe bagira imbaraga nyinshi.
Abakozi bawe ubahindura nk’umuriro utwika.+
5 Washyizeho isi urayikomeza.+
Ntizigera iva mu mwanya wayo* kugeza iteka ryose.+
6 Wayitwikirije amazi menshi nk’umwenda.+
Amazi yari atwikiriye imisozi,
7 Urayacyaha atangira guhunga,+
Yumvise urusaku rw’inkuba yawe agira ubwoba bwinshi arahunga.
10 Wohereza amasoko y’amazi mu bibaya,
Agakomeza gutembera hagati y’imisozi.
11 Ni yo inyamaswa zo mu gasozi zose zinywa buri gihe.
Imparage zirayanywa zigashira inyota.
12 Inyoni zo mu kirere zitaha hafi y’amasoko y’amazi,
Zikaririmba zibereye mu mashami afatanye cyane.
13 Wuhira imisozi uri mu byumba byawe byo hejuru.+
Isi uyuzuzaho imbuto z’ibikorwa byawe.+
14 Ni wowe umeza ubwatsi bw’inka,
Ukameza n’ibimera abantu bakenera,+
Bityo ubutaka bukavamo ibyokurya,
15 Bukavamo divayi inezeza imitima y’abantu,+
Bukavamo amavuta abantu bisiga bagasa neza mu maso,
N’umugati abantu barya bakagira imbaraga.+
16 Ibiti bya Yehova birashishe.
Ibiti by’amasederi byo muri Libani,
17 Inyoni zarikamo ibyari.
Naho inzu y’igishondabagabo*+ iba mu biti by’imiberoshi.
18 Imisozi miremire ni iy’ihene zo mu misozi.+
Ibitare ni ubuhungiro bw’impereryi.*+
22 Iyo izuba rirashe ziragenda,
Zikajya kuryama aho zihisha,
23 Abantu na bo bakajya mu mirimo yabo,
Bagakora bakageza nimugoroba.
24 Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi!+
Yose wayikoranye ubwenge.+
Isi yose yuzuye ibikorwa byawe.
25 Irebere ukuntu inyanja ari nini cyane kandi ari ngari.
Irimo ibinyabuzima byinshi cyane biyigendamo, byaba ibito ndetse n’ibinini.+
Upfumbatura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza.+
29 Iyo uretse kubyitaho birahangayika.
Uramutse ubyimye umwuka byapfa maze bigasubira mu mukungugu.+
30 Wohereza umwuka wawe ibintu byose bikabaho.+
Ugarura ubuzima ku isi.
31 Yehova azahorana icyubahiro iteka ryose.
Yehova azishimira imirimo ye.+
33 Nzaririmbira Yehova+ mu mibereho yanjye yose.
Nzaririmba nsingiza Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho.+
34 Ibitekerezo byanjye nibiyishimishe.
Nzishimira Yehova.
Reka nsingize Yehova. Nimusingize Yah!*