Yesaya
31 Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa gushakirayo ubufasha,+
Abishingikiriza ku mafarashi+
Bakiringira amagare y’intambara kuko ari menshi,
Bakiringira amafarashi akurura amagare y’intambara* kuko afite imbaraga,
Ariko ntibarebe Uwera wa Isirayeli
Kandi ntibashake Yehova.
2 Erega na we afite ubwenge kandi azateza ibyago.
Ibyo yavuze azabikora.
Azarwanya abakora ibibi
Kandi arwanye n’abafasha abakora ibibi.+
3 Erega Abanyegiputa ni abantu basanzwe, si Imana.
Amafarashi yabo na yo afite umubiri w’inyama, si umwuka.+
Yehova narambura ukuboko kwe,
Ufasha abandi azasitara
Kandi ufashwa na we azagwa.
Bose bazarimbukira rimwe.
4 Yehova yarambwiye ati:
“Nk’uko intare, ni ukuvuga intare ikiri nto ifite imbaraga,* yivugira ku cyo yafashe,
Igihe abashumba bose bayitereye icyarimwe,
Ntiterwe ubwoba n’amajwi yabo
Cyangwa ngo ihahamurwe n’urusaku rwabo,
Ni ko Yehova nyiri ingabo na we azamanuka akarwanirira
Umusozi wa Siyoni n’agasozi kayo.
5 Nk’uko ibisiga birambura amababa hejuru y’ibyana byabyo, ni ko na Yehova nyiri ingabo azarwanirira Yerusalemu.+
Azayirwanirira kandi ayikize.
Azayikiza kandi ayirokore.”
6 “Mwa Bisirayeli mwe,+ mugarukire Uwo mwigometseho bikabije. 7 Kuko icyo gihe buri wese azajugunya imana ze z’ifeza zidafite akamaro n’imana ze za zahabu zidafite akamaro, izo amaboko yanyu yakoze bikababera icyaha.
8 Abashuri bazicishwa inkota, ariko itari iy’umuntu.
Inkota itari iy’umuntu ni yo izabica.+
Bazahunga bitewe n’inkota
Kandi abasore babo bazakoreshwa imirimo y’agahato.