Yesaya
54 Yehova aravuga ati: “Yewe mugore w’ingumba utarigeze ubyara we, vuga mu ijwi rinini wishimye!+
Yewe mugore utarigeze ubabazwa n’ibise we,+ nezerwa kandi uvuge cyane wishimye!+
2 “Aho ihema ryawe ryubatse hagire hanini.+
Imyenda y’ihema ryawe ryiza yirambure.
3 Kuko uzaguka ugana iburyo n’ibumoso.
Abagukomokaho bazafata ibihugu,
Bature mu mijyi yari yarashenywe.+
Uzibagirwa igisebo wagize igihe wari inkumi
Kandi ntuzongera kwibuka ikimwaro wagize igihe wari warapfushije umugabo.”
5 “Umuremyi wawe Mukuru+ ni we mugabo wawe;*+
Yehova nyiri ingabo ni ryo zina rye
Kandi Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe.+
Azitwa Imana y’isi yose.+
6 Yehova yaguhamagaye umeze nk’umugore watawe n’umugabo ufite agahinda kenshi,+
Umeze nk’umugore washatse akiri muto, nyuma umugabo akaza kumuta,” ni ko Imana yawe ivuga.
8 Narakurakariye cyane, mara akanya gato ntakwitaho,+
Ariko nzakugirira imbabazi ngukunde urukundo rudahemuka kugeza iteka ryose,”+ ni ko Yehova Umucunguzi wawe+ avuga.
9 “Ibi bimbereye nk’ibyo mu gihe cya Nowa.+
Nk’uko narahiye ko amazi yo mu gihe cya Nowa atazongera kuzura isi,+
Ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira cyangwa ngo ngucyahe.+
10 Kuko imisozi ishobora gukurwaho
N’udusozi tukanyeganyega,
Ariko njye sinzagukuraho urukundo rwanjye rudahemuka,+
Cyangwa ngo isezerano ryanjye ry’amahoro rinyeganyege,”+ ni ko Yehova ukugirira imbabazi avuga.+
11 “Wa mugore wababaye we,+ ugahuhwa n’umuyaga ukujyana hirya no hino kandi ukaba utagira uguhumuriza,+
Ngiye gushyiraho amabuye yawe nyakomeze
12 Inkuta zawe nzazubakisha amabuye y’agaciro,*
Amarembo yawe nyubakishe amabuye abengerana*
Kandi imipaka yawe yose nyubakishe amabuye y’agaciro.
15 Nihagira ugutera,
Si njye uzaba mutumye.
Uzagutera wese azagwa ari wowe azize.”+
Ni njye waremye umurimbuzi kugira ngo arimbure.+
17 Intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho+
Kandi ururimi rwose ruzakuburanya, uzarutsinda.
Uwo ni wo murage w’abagaragu ba Yehova
Kandi gukiranuka kwabo ni njye guturukaho,” ni ko Yehova avuga.+