Ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo
18 Muri uwo mwanya abigishwa begera Yesu baramubaza bati: “Mu by’ukuri, ni nde ukomeye kuruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru?”+ 2 Nuko ahamagara umwana muto amushyira hagati yabo, 3 aravuga ati: “Ndababwira ukuri ko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato,+ mutazinjira rwose mu Bwami bwo mu ijuru.+ 4 Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we ukomeye kuruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru,+ 5 kandi umuntu wese wakira abantu bameze nk’uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, nanjye aba anyakiriye. 6 Ariko umuntu wese utuma umwe mu banyizera bameze nk’abana bato akora icyaha,* icyamubera cyiza ni uko yahambirwa ibuye rinini cyane* ku ijosi maze akajugunywa hasi mu nyanja.+
7 “Abantu bo muri iyi si bazahura n’ibibazo bikomeye, kubera ko batuma abantu bakora ibyaha! Birumvikana ko ibitera abantu gukora ibyaha bitazabura. Ariko umuntu wese utuma abandi bakora ibyaha* azahura n’ibibazo bikomeye. 8 Nuko rero, niba ikiganza cyangwa ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice ukijugunye kure yawe.+ Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wamugara cyangwa ugacumbagira, ariko ukazabona ubuzima bw’iteka, kuruta ko wajugunywa mu muriro w’iteka* ufite ibiganza byombi n’ibirenge byombi.+ 9 Nanone niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, urikuremo urite kure yawe. Icyarushaho kukubera cyiza ni uko wagira ijisho rimwe, ariko ukazabona ubuzima bw’iteka, aho kujugunywa mu muriro wa Gehinomu* ufite amaso yombi.+ 10 Mwirinde mutagira uwo muri abo bameze nk’abana bato musuzugura, kuko ndababwira ukuri ko abamarayika babo bahorana* na Papa wo mu ijuru.+ 11* ——
12 “Mubitekerezaho iki? Umuntu aramutse afite intama 100, imwe ikabura,+ ntiyasiga izindi 99 ku musozi akajya gushaka iyabuze?+ 13 Ndababwira ukuri ko iyo ayibonye ayishimira cyane kurusha izo 99 zasigaye. 14 Uko ni ko na Papa wo mu ijuru* atifuza ko hagira n’umwe muri abo bagereranywa n’abana bato urimbuka.+
15 “Umuvandimwe wawe nakora icyaha, uzagende umwereke ikosa rye* muri mwembi gusa.+ Nakumva, uzaba ufashije umuvandimwe wawe kongera gukora ibyiza.+ 16 Ariko natakumva, uzajyane n’undi umwe cyangwa babiri kugira ngo ibyabaye byose byemezwe n’abatangabuhamya babiri cyangwa batatu.+ 17 Natabumva, uzabibwire itorero.* Itorero na ryo nataryumva, azakubere nk’umuntu utizera*+ cyangwa umusoresha.+
18 “Ndababwira ukuri ko ibintu byose muzahambira mu isi, bizaba ari ibintu byamaze guhambirwa mu ijuru, n’ibintu byose muzahambura mu isi, bizaba ari ibintu byamaze guhamburwa mu ijuru. 19 Nanone ndababwira ukuri ko babiri muri mwe bo ku isi nibemeranya ku kintu cy’ingenzi bakwiriye gusaba, Papa wo mu ijuru azakibakorera,+ 20 kuko iyo abantu babiri cyangwa batatu bateraniye hamwe mu izina ryanjye,+ mba ndi kumwe na bo.”
21 Nuko Petero aramwegera aramubaza ati: “Mwami, umuvandimwe wanjye nankosereza nzamubabarire kangahe? Nzageze ku nshuro zirindwi?” 22 Yesu aramusubiza ati: “Sinkubwiye ngo uzageze ku nshuro zirindwi, ahubwo uzageze ku nshuro 77.+
23 “Ni yo mpamvu Ubwami bwo mu ijuru bushobora kugereranywa n’umwami washatse kwishyuza abagaragu be amadeni bari bamurimo. 24 Atangiye kubishyuza, bamuzanira uwari umufitiye ideni ry’amadenariyo* miriyoni 60.* 25 Ariko kubera ko atari afite ubushobozi bwo kwishyura, shebuja ategeka ko agurishwa, we n’umugore we n’abana be n’ibyo yari atunze byose, kugira ngo yishyure.+ 26 Nuko uwo mugaragu aramupfukamira maze aramwinginga ati: ‘nyihanganira nzakwishyura ideni nkurimo ryose.’ 27 Ibyo bituma shebuja w’uwo mugaragu amugirira impuhwe aramureka aragenda, kandi amukuriraho ideni yari amurimo.+ 28 Ariko uwo mugaragu arasohoka ajya gushaka umugaragu mugenzi we wari umurimo amadenariyo 100,* maze aramufata aramuniga aramubwira ati: ‘nyishyura ibyo undimo byose.’ 29 Nuko uwo mugaragu mugenzi we aramupfukamira aramwinginga cyane ati: ‘nyihanganira nzakwishyura.’ 30 Nyamara yanga kumwumva, ahubwo aragenda amushyirisha muri gereza kugeza igihe yari kuzamwishyurira ibyo yari amurimo byose. 31 Nuko abandi bagaragu bagenzi be babonye ibyari byabaye barababara cyane, maze baragenda babibwira shebuja byose. 32 Hanyuma shebuja aramuhamagaza, aramubwira ati: ‘wa mugaragu mubi we, nagukuriyeho ideni ryose wari undimo igihe wantakambiraga. 33 None se wowe ntiwari ukwiriye kugirira imbabazi umugaragu mugenzi wawe, nk’uko nanjye nakugiriye imbabazi?’+ 34 Ibyo birakaza shebuja cyane, maze amushyirisha muri gereza, kugeza igihe yari kumwishyura ibyo yari amurimo byose. 35 Uko ni ko na Papa wo mu ijuru azabagenza namwe+ nimutababarirana, ngo umuntu wese ababarire umuvandimwe we, abikuye ku mutima.”+