Yesaya
7 Nuko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Ahazi+ umuhungu wa Yotamu, umuhungu wa Uziya, umwami w’u Buyuda, Resini umwami wa Siriya na Peka+ umuhungu wa Remaliya umwami wa Isirayeli, batera Yerusalemu ariko ntibashobora* kuyifata.+ 2 Babwira abo mu muryango wa Dawidi bati: “Abasiriya bishyize hamwe n’abakomoka kuri Efurayimu.”
Nuko umutima wa Ahazi n’uw’abantu be irahungabana, nk’uko ibiti byo mu ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.
3 Maze Yehova abwira Yesaya ati: “Sohoka ujyane n’umuhungu wawe Sheyari-yashubu,*+ mujye guhurira na Ahazi aho umuyoboro w’amazi y’ikidendezi+ cya ruguru ugarukira, ku muhanda uca aho bamesera. 4 Umubwire uti: ‘tuza ntuhangayike. Ntuterwe ubwoba n’uburakari bwinshi bwa Resini na Siriya n’umuhungu wa Remaliya,+ bameze nk’ibice bibiri by’ibiti bicumba umwotsi byenda kuzima, 5 kuko Abasiriya n’abakomoka kuri Efurayimu n’umuhungu wa Remaliya bakugambaniye bagira bati: 6 “nimuze dutere u Buyuda tubushwanyaguze,* tubufate tubugire ubwacu* maze dushyireho umuhungu wa Tabeli abe umwami.”+
7 “‘Yehova Umwami w’Ikirenga aravuga ati:
“Ibyo ntibishoboka
Kandi ntibizigera biba.
8 Kuko umurwa mukuru wa Siriya ari Damasiko,
Umwami wa Damasiko akaba Resini.
Mu gihe cy’imyaka 65
Efurayimu izamenagurwa ku buryo itazongera kubaho.+
Nimutagira ukwizera,
Ntimuzakomera.”’”
10 Yehova akomeza kubwira Ahazi ati: 11 “Saba Yehova Imana yawe+ ikimenyetso; nushaka usabe ikigera ikuzimu nk’Imva* cyangwa ikigera hejuru nk’ijuru!” 12 Ariko Ahazi aravuga ati: “Sinzagisaba kandi sinzagerageza Yehova.”
13 Nuko Yesaya aravuga ati: “Nimwumve mwa muryango wa Dawidi mwe. Mbese kugerageza ukwihangana kw’abantu mubona bitabahagije, none murashaka no kugerageza kwihangana kw’Imana?+ 14 Ni yo mpamvu Yehova ubwe azabaha ikimenyetso: Dore umukobwa azatwita abyare umuhungu+ amwite Emanweli.*+ 15 Igihe azamenyera kwanga ikibi no guhitamo icyiza azaba atunzwe n’amavuta n’ubuki. 16 Mbere y’uko uwo mwana amenya kwanga ikibi no guhitamo icyiza, nta muntu n’umwe uzaba usigaye mu gihugu cy’abo bami bombi bagutera ubwoba.+ 17 Wowe n’abantu bawe n’abantu bo mu muryango wa papa wawe, Yehova azatuma mugera mu bihe bikomeye mutigeze muhura na byo uhereye igihe Efurayimu yitandukanyirije na Yuda,+ kuko azabateza umwami wa Ashuri.+
18 “Icyo gihe Yehova azahamagara akoresheje ikivugirizo isazi zo ku mpera y’imiyoboro ya Nili yo muri Egiputa, ahamagare n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuri, 19 zize zigwe mu mikoki, mu myobo yo mu bitare, mu bihuru by’amahwa byose n’ahantu hose amatungo anywera amazi.
20 “Icyo gihe, Yehova azogosha umusatsi wo ku mutwe, ubwoya bwo ku maguru n’ubwanwa, akoresheje icyuma cyogosha azaba yakodesheje mu karere ko ku Ruzi.* Icyo cyuma cyogosha ni umwami wa Ashuri.+
21 “Icyo gihe umuntu azarokora inyana imwe mu nka ze no mu ntama ze azakuramo intama ebyiri. 22 Nanone, kubera ko amata azaba yarabaye menshi, azatungwa n’amavuta kuko umuntu wese uzaba yarasigaye mu gihugu azatungwa n’amavuta n’ubuki.
23 “Icyo gihe, ahantu hose hahoze ibiti by’imizabibu 1.000 bifite agaciro k’ibiceri 1.000 by’ifeza, hazaba gusa amahwa n’ibihuru. 24 Abagabo bazajyayo bitwaje imiheto n’imyambi, kuko igihugu cyose kizaba ari amahwa n’ibihuru. 25 Ikindi kandi, ntuzongera kwegera imisozi yose baharuragaho ibyatsi bibi bakoresheje isuka, kuko uzaba utinya amahwa n’ibihuru; hazaba aho ibimasa bizajya birisha n’aho intama zinyukanyuka.”