Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.* Ni indirimbo ya Dawidi.
2 Mu by’ukuri, ni igitare cyanjye n’umukiza wanjye. Ni yo mpungiraho nkagira umutekano.+
Sinzanyeganyezwa ngo niture hasi.+
3 Muzakomeza kugaba igitero ku wo mushaka kwica mugeze ryari?+
Mwese mumeze nk’urukuta ruhengamye, urukuta rw’amabuye rwenda kugwa.
4 Bajya inama bagamije kwambura umuntu umwanya ukomeye afite.*
Bishimira kubeshya.
Basabira abantu imigisha, ariko mu mitima yabo bakabifuriza ibyago.+ (Sela)
6 Mu by’ukuri ni igitare cyanjye n’umukiza wanjye. Ni yo mpungiraho nkagira umutekano.
Sinzanyeganyezwa!+
7 Imana ni yo inkiza kandi ikampa icyubahiro.
Imana ni yo gitare cyanjye gikomeye n’ubuhungiro bwanjye.+
8 Mwa bantu mwe, mujye muyiringira igihe cyose.
Mujye muyibwira ibintu byose biri mu mitima yanyu.+
Imana ni yo buhungiro bwacu.+ (Sela)
9 Abantu ni umwuka gusa.
Abantu si abo kwiringirwa.+
Bose bashyizwe ku munzani maze umwuka ubarusha kuremera.+
10 Ntukumve ko niwiba cyangwa ukambura abandi,
Ari bwo uzaba umukire.
Ubutunzi bwawe nibuba bwinshi, ntukabwiringire.+
11 Imana yaravuze bwa mbere kandi nongera kumva isubiyemo iti:
“Imana ni yo itanga imbaraga.”+